Hope Azeda

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Hope Azeda
Hope Azeda ni umutegarugori w'Umunyarwandakazi. Ni we watangiye itorero Mashirika kuva mu 1998 rikora ibijyanye n’ikinamico, arubatse afite abakobwa babiri.

Yatangiye gukina ikinamico afite imyaka umunani, ariko yiga mu mashuri yisumbuye muri Uganda nibwo yatangiye kubona ko abifite nk’impano. Yakomereje muri Kaminuza ya Makerere University aho yize ibijyanye na Drama, Umuziki no kubyina. Yaminuje mu bijyanye n’ikinamico.

Yagize uruhare runini mu ma kinamico yo mu Rwanda ndetse yabaye mu bateguye ama films menshi yakinwe avuga ku mateka y’u Rwanda. Ubu ageze ku rwego rwo kuzenguruka ibihugu byinshi ku isi yerekana ikinamico.

Mu byo akora harimo kwandika ikinamico, kuba umutoza w’abakinnyi ndetse no gukina.

Kimwe n'abandi bose bakora imirimo itandukanye, Hope Azeda ahura n’inzititizi zitandukanye ariko nkuko yabitangaje, urukundo abifitiye (Passion)ni ryo rutuma akomeza kurenga izo nzitizi, ikindi kimugora mu kazi ke ko gukina ikinamico ni ugusiga umuryango we ariko nk’uko abitangaza, hamwe no gusenga abasha kubyihanganira.

Kimwe mu bintu yishimira kuba yaragezeho ni kuba yarigeze kuyobora ikinamico yakinwe n’abantu 1000 icyarimwe.

Hifashishijwe