Huye

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
akarere ka Huye
Akarere ka Huye kari mu turere umunani tugize intara y'amajyaruguru, gafite ubuso bwa 581,5 kirometero kare.Gafite imirenge 14,utugari 77 hamwe n'imidugudu509.

Abaturage b'Akarere ka Huye bangana na 290,677 aho 500 batuye kuri kirometero kare imwe. Huye ihana imbibi na Nyanza mu majyaruguru yayo,Gisagara i Burasirazuba ugana mu Majyepfo,Nyaruguru mu majyepfo y'Iburasirazuba hamwe na Nyamagabe mu Majyaruguru y'Iburengerazuba. Mu gace k'Iburengerazuba akarere ka Huye karangwa n'ubutumburuke burebure ari naho hari umusozi wa Huye.Hagwa imvura ingana n'igipimo cya mm 1.200 hamwe n'ihinduka ry'ibihe ringana na dogere 19.

Ni mukarere ka Huye dusanga Kaminuza Nkuru y'U Rwanda, ahigira abanyarwanda n'abanyamahaga baturutse mu bihugu bitandukanye.

Mu karere ka Huye dusangamo na none [[Inzu Ndangamuco y'Igihugu], aho dusanga amateka n'umuco w'abanyarwanda.Dusangamo na none amateka y'abami,ibikoresho byo hambere mu Rwanda.

Kaminuza Nkuru y'Igihugu
Kuva mu mwaka w'2006 akarere kibanze ku ngamba zo kwiteza imbere mu nzego zitandukanye z'imibereho.hatejwe imbere ikoranabuhanga(ICT) mu wego rwo kugirango hagerwe ku ntego ya 2020 y'igihugu.

Abayobozi b'akarere bakanguriye abaturage iyo gahunda .Hifashishije amaradiyo,ibinyamakuru hamwe

Ubuhinzi

Ubukungu bw’akarere ka Huye bushingiye cyane cyane ku mirimo y’ubuhinzi n’ubwo muri rusange ubutaka buhaboneka bwagundutse byongeye kandi bukaba busharira.

Muri rusange, ubuhinzi bukorerwa cyane cyane mu bishanga ariko ibyinshi muri byo ntibitunganije. Ibishanga by’ingenzi biboneka mu Karere ka Huye ni Mwogo, Runukangoma, Nyamukana, Nyiragasari, Cyarubare, Rusuli-Rwamuginga, Rwasave, Cyihene, Nyamugari, Rwibona, Ndobogo, Mpazi, … Ibishanga bitunganije biri ku buso bwa 400 ha ariko harateganywa kubwongera

Muri rusange, ibihingwa byatoranyijwe bihingwa mu karere ka Huye ni:kawa, umuceri n’imyumbati. Aha twaboneraho umwanya wo kuvuga ko ikawa yabaye iya mbere mu irushanwa rya cap for excellence mu mwaka wa 2008 ari iyo mu karere ka Huye.

Hifashishijwe