Ibikomoka ku nzuki

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Nk’uko ubworozi bw’inzuki bubigaragaza,ibikomoka ku nzuki ni byinshi kandi byiza . Mu bikomoka ku nzuki harimo :Ubuki,Intsinda,Ibishashara (ibinyagu ),Urucumbu,Igikoma cy’urwiru n’Ubumara bw’inzuki.

Ubuki

Ubuki bukomoka ku mutobe inzuki zihova mu ndabo.Uwo mutobe iyo ukiri mu ndabo uba ufite amazi menshi (70%) kandi n’isukari ari nkeya (25%).Uwo mutobe utangira guhinduka ubuki iyo inzuki ziziwumajije iminsi mu binyagu.Icyo gihe amazi niyo aba ari makeya (17 % kugeza kuri 20 %),naho isukari ari nyinshi (75 % ).Mu buki kandi harimo za Poroteyine,Vitamine,Amavuta,Imyunyu n’ibindi bihwanye na 5%.Ubuki buraribwa ,bakanabukoresha mu migati n’amabombo.Babunywa mu nzoga z’amoko menshi.Usibye kubunywa mu mayoga no kuburya,banabuvanga mu miti y’amoko menshi.Ubuki buraremera cyane,ku buryo litiro imwe ingana na kg 1.422. Itsinda

Intsinda ni ifu inzuki zikura mu ndabo,zikayizana zikayitsindagira mu nkongoro z’ibishashara.Hari ibikoresho bashyira mu maso y’imizinga aho inzuki zinyura ku buryo bizambura intsinda iyo zizitahanye.Intsinda zitunga inzuki n’ibyana iyo zivanze n’ubuki kuko zifite Paroteyine nyinshi (20 %).Isukari irimo nayo ni nyinshi (15 %).Intsinda zifite akamaro ku barwayi bamwe na bamwe.


Ibishashara

Ibishashara ntabwo inzuki zibitara,inzuki ubwazo nizo zibyibyaramo mu mubiri ,nk’uko umuntu azana amacandwe.Bibyarwa n’inzuki zikiri nto,zimaze cyane cyane iminsi 12 kugeza kuri 22 zivutse.Kugirango zibyaremo ibishashara bingana n’ikiro zigomba kurya ubuki bungana hafi n’ibiro 10.Iyo bashongesheje ibishashara bibyara Inta zikoreshwa ibintu byinshi nko mu miti y’inkweto ,za buji,bazikoramo n’ibindi bishashara inzuki zitangiriraho kuboha.


Urucumbu

Urucumbu inzuki zirukura mu biti no mu makakama yabyo.Akamaro kabyo mu muzinga ,ni uguhoma imyenge yose inzuki zidashaka,zirushyira hagati y’amakaderi n’utubaho tuyatwikiriye kugirango bitanyeganyega.Inzuki ziciye ikintu mu muzinga ,zigihomesha urucumbu kugirango kitabora .Urucumbu rurimo imiti myinshi ,n’indi ikigeragezwa ku ndwara.

Igikoma cy’Urwiru

Icyo gikoma kibyarwa n’inzuki zikiri ntoya,zigifite iminsi 10 zivutse.Kiboneka mu magome kuko aricyo kigenewe kugaburira ibyana by’urwiru gusa.Igikoma cy’urwiru gifite Vitamine na Poroteyine nyinshi cyane .Ku mubiri w’umuntu nacyo ni kiza ,usibye ko haboneka gikeya cyane kidahagije,nabwo mu gihe cy’uruco.

Ubumara bw’inzuki

Ubumara bw’inzuki nabwo burimo imiti myinshi ku bazi urugero rw’ubwo bakoresha ,nko kuvura rubagimpande.

Hifashishijwe

  • igitabo cy’imfashanyigisho ku bworozi bw’inzuki ( RARDA)