Ibitekerezo by’ingabo

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Nyamuhenda wa Kajeje Umugaba w'ibisumizi 1894 mu gitero cy'imigogo
Ibitekerezo by’ ingabo ni ibitekerezo byahimbwaga n’abatekereza b’i bwami bafatiye ku byavuzwe n’abavuzi b’amacumu bakutse ku rugamba.

Umuvuzi w’amacumu yabaga ari umuntu uzimbukiwe kandi uzi kuvuga neza,abandi babaga bahisemo ngo ajye kubwira Umwami ibyabereye ku rugamba n’ibirari by’ingabo zo mu mutwe we kuva mu igaba kugeza mu ndunduro.Yavugaga abishe ,abakomeretse,abagize ubutwari ,ariko bakirinda kuvuga abahunze n’abagize ubwoba.

Yavugaga abatekereza b’I Bwami bamwumva,bakabifata bakazarushaho kubinoza,kuko bari abahanzi b’abanyamwuga ,bakazajya babisubiramo mu bitaramo by’I Bwami ,nyuma bikazakwira mu bandi.Bene ibyo bitekerezo , icyabitandukanyaga n’ibindi nuko byavugaga ibyerekeye ibitero kandi kenshi hakabamo n’ibyivugo by’abantu n’iby’ingabo.Dore kimwe mu bitekerezo by’ingabo:

a.Mutaga ati:”ziriya ngabo ni izihe ?”

Budengeri ati :”ni Abarasarurinze bakaba intore zawe “

b.Ati : «  ziriya ngabo zindi ni izihe ? »

Ati : « ni Abarasiragushimwa ,bakaba intore zawe»

c.Ati : «  ziriya zikurikiyeho ni izihe ni izihe ? »

Ati : « ni inzobe za Karabandaye»

d.Ati : «  ziriya zindi zikurikiyeho seni izihe ? »

Ati : « ni Imisambi yo ku Ngara»

e.Ati : «  ziriya zindi zikurikiyeho se ni izihe ? »

Ati : « ni Abahiga b’i Mahembe»

f. Ati : «  ziriya zombi zikurikiyeho se ni izihe ? »

Ati: « ni Amatare y’Urubambyingwe»

g. Ati: «  Abakurikiyeho se ,bariya bacuze akabunda  ? »

Ati: « mbese mwami w’ u Burundi, ugiye kwiyoberwa ?

abo ni Intalindwa n’ Ibenga , intore za Semwiza»

h.Ati :”Uriya Murundi uziri imbere ni nde ?”

Ati : »ni Gitwe cya Nkirasmacumu : Semwami aragabye « 

i.Ati : «  umukurikiye uriya ni nde? »

Ati : « ni Rutembya rwa Nyabiguma,Ijigija ryo mu Ibenga»

j.Ati : «uriya umukurikiye uriya ni nde? ? »

Ati : « ni Rusengo rwa Kanagwa,

Umusunikira ku mangsa,wa rusunikirizi,

Rucurira ingogo ahatemba,

yitwaza Ikimpaye Ruhanda ikaza !

Incira yo mu migende,

iziciramo ibigondo,

bakazarushya igombora»

k.Ati : « uriya umukurikiye se ni nde?  ? »

Ati : « ni Biryabayoboke bya Kanagwa,

Umugabo Sezigama ,

uzigama incuro nk’incuti,

akicira mu bwerangabo bwa Murama ,a

gafata mpiri y’umwami»

l. Ati : « uriya se umukurikiye ni nde?  ? »

Ati : « ni Fumbije rya Birambo :

Rubwiliza ingorore,I

mbanzamihigo zikubana,

Mu Nkorwa kwa Gakoro»

m. Ati  : « uriya se umukurikiye ni nde?  ? »

Ati : « ni Rwishyura rwa Mihigo :

Ntiyishyura ingoma y’umwami ibirago,

nka Ndahagaze i Mugongo »

n. Ati : uriya se umukurikiye ni nde?  ? »

Ati : « ni Sentama ya Ndimurwango :

Rububuta yambuye umugore umugabo,

amugomeza umugezi wa Nyange,

amugira mushishi wari kweyera »

o. Ati : « uriya se umukurikiye ni nde?  ? »

Ati : « ni Kagere ka Ndongozi,

Umurundi wa Mwezi ».

p. Ati : « uriya se umukurikiye ni nde?  ? »

Ati : « ni Kabuye ka Rubambana ,ku Musasa,

Umurundi wa Ntare ».

q. Ati : « uriya se umukurikiye ni nde?  ? »

Ati : « ni Kanyinya ka Rukiliza,

Umunyankiko wimiriye i Buha  »

r. Ati : « uriya se umukurikiye ni nde?  ? »

Ati : « ni Rutamu rwa Ngambwa ,

Nyamutera mu kico,

ubukombe bukagwa ».

s. Biyereka batyo ingabo za Mutaga,

Semwiza ,Inyarubuga,

Urukebetse,Uruziranenge,

Intambwe iroha,Intalindwa n’Ibenga zigatabara:

Nyamuribora ay’ingondo,

Naho abatindi bimaza ingongo.

Hifashishijwe

Igitabo “Umuco n’Ubuvanganzo “(NSANZABERA Jean de Dieu ,2012)