Ibyivugo by’amahomvu cyangwa ubuse

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Sebaganji wa Bukwege umuhanzi w'ibyivugo mu gitero cyibasiye Ntare V Rwamigereka umwami wa Ankole
Ibyivugo by’amahomvu cyangwa ubuse ni ibyivugo bisetsa ,umuntu ndetse yibwira ko bisebanya .Byahimbirwaga mu bitaramo by’amatorero .uwo bahimbiragaho basa n’abamusebya ,yacyumva ntarakare.

Umuntu wagiraga uburakari mu gitaramo baramuneguraga ,akitwa Igifura cyangwa se Ikinyamusozi (ikintu kitazi kubana n’abantu ) bigaragara ko atazi kubana n’abantu .Bene ibyo byivugo nibyo Kagame yarafatiyeho ahimba amabango amwe n’amwe yo mu Ndyoheshabirayi .Kimwe mu ngero z’ibyivugo by’amahomvu ni iki gikurikira,kikaba kigaragaramo amazina y’abana ba Kigeli Rwabugili aribo Bikomangoma by’ I Bwami,Umuhanzi w’iki kivugo ariwe Senkabura ya Kibaba wo mu Rusenyi akaba yarashaka kubatera ubuse .

Babyirukanye ingoga mu gutamira

Abana ba Kigeli abyiruye

Bene Rwigurangoma rwa Ngoboka ya Rwangoruke

Aba bana se yabyaye bakuranye icyusa mu irya

Barasagambye nka Bisu bya Nyamihana

Baza guhanwa na nde ngo bitonde mu gutamira

Uwakabahannye ko ari mukuru wabo

Bakaba bakoma ku ngeso yawe

Iyo ngeso barayibyariye Abami

Ba Bwimandubaruba na Bwimanduga

Barabishyuhaguza ibihaza

  • RUTALINDWA ati :”Ndi igisoka singihazwa n’agasate “,

Ndi umutware w’Ibisumizi

Ibyo mwumva jye nzigira mu Gisigari

Iyo bahinga mu Rukubye ,narwo rukoroha

Nkamenya guhangira Inyama !


  • SHARANGABO agira imandwa ikaba indubizi

Ati : munyijyanire I Nyakabanda ka Kigali

Bandebere cya giti kiri aho kikitwa umuvure

Bacyuzuze amazi n’imineke ngumye kubayagura

Sinteze guhezera na mugenzi wanjye

  • NSHOZAMIHIGO yariye kandore y’ I Nduga

Ayimiragura ayivanga n’ ibivuzo

Bigeze mu nda biragugara

Ati :munyegereze ibitoke n’ibijumba n’umubanji

Ngumye nkomere mu nda yanjye

Ngana mugaza wa nzovu

  • GASHAMURA abona ubwato ntazihazine

Akazengerezwa nk’uwasinze

Rutalindwa yagirango ariyubangana

Akabimyoza aho imbere ye

Ibisumizi bimukobye

Ati :ngira umusongozi gito

Akantekera imiranzi y’inyama

N’imitura y’ibishyimbo

Ntagomba guhisha aragapfa azamenya ingeso

  • RUKANGIRASHYAMBA aje kumuhana

Ati :ni ukuri mwana wanjye

N’uko nyine uruzi nisaziye

Umuganura waramuka waje ntiwansumbya umuhogo

  • BISANGWA ni mukuru utabakoma

Iyo akubije imvuruge y’isogi

N’imitura y’ibishyimbo ntareka bikora

We aravunjagura agacisha ruguru

Ati :nagabanye ibigega

Mumpakurire umutsima munini

Ungana cya kigega kerekeye mu Koko

Njye ndabasumbya mu kurya

  • RWAYITARE yatamiye intore

I Bunganyana rya Nyirabitero

Aracyatamba gusaba imyuko

  • RWANGEYO ati :ndi Umunyiginya mukuru

I Kundamvura aya Bitero,nkikundisha isogi

Yamara kuyirya akaganya mu mabondo ikagugara

  • RUKANGAMIHETO yakangase amenyo ku magufwa

Arahunja n’igitondora,ndamureba ndamugaya

Nti :mbe nyamuhunja ko utarobanura

Ati :sinabona akanyana nsiga inyuma

Muryamo yarateye ,byantera agahinda

Yenda ibihaha byayo arakoranya n’imyijima

Ahinduka rugara mu nzu

Ntiyabona ibitotsi byo kuryama

Ruyimbo ararenza numugongo

Inda iramugora arahemuka.

  • NZIRABATINYI yagugunnye ingoma

Imikoba iramwica mu bijigo

Muzarebe Rubanda rwa Rwingwe

Acuma amabondo

Sezikeye ati :jye ngira iryinyo rikaba intorezo

Narikomanga ku nkoro inkono iri ku ziko

Nti :muranyongere inyama

Akaba umwaka atarabaga

Yamara kubaga bugatuma yiyegura imiryango

Akaba ukwe !

  • KAMARASHAVU yishinze inkori z’I Kigali

I Bugagara bwa Nyiragasogwe

Bashyizemo amavuta n’umunyu

Aragumya yoreza iyo

  • KARUNGANWA ati : ndi umana w’Umwami

Mvuka mu nda y’ingoma

Simenya guterera mira bunguri

  • CYITATIRE yariye ubushaza I Shegama

Maze se aramwanga ngo yamucuze impamba

  • MUSINGA yamiraguye imitura y’ibishyimbo

Bahutira ihene ku nda barakubita n’ububaya

Yaguye impishyi bacisha mu bigega

  • MUHIGIRWA yahigiye ingundu y’abatunzi

Agaca mu cyanzu

Nahace arahakwiye

Agatsinda yameze aye menyo

Yo kubagira ibimasa mu Nyamagana

  • RWABILINDA yarindiriye abicaye ku ziko

Bahembwe ngo bararinda cyane

Ashakira inzira mu mwinjiro

Arabiyogoza mu buriri

Ati : ndi mukuru nkabahenda

Twatigirira ibyo kwiba nabananize cyane

  • KAYIJUKA bamuhaye icyibo ,n’icyansi ,n’icyabya

Byose asa na cya Nyarwaya

I Nyarubuye hari ibigoryi bibiri

Hari n’undi nabwiwe

Ngo ntibagisumbanya ingeso

Mubashyiremo na Nyirabo RWABIZAMUREGO

Cya gicuba cy’I Bumbogo cyaramuka cyaje

Rugoma rubuganizwa ijana yagabanywa ite ?

Ariko nayanywe arabikwiye

Yazinyaze ibindi bihugu

We uhora azizana akazongera mu ze !

Cyahimbwe na Senkabura ya Kibaba wo mu Rusenyi

Hifashishijwe

Igitabo “Umuco n’Ubuvanganzo “(NSANZABERA Jean de Dieu ,2012 )