Ibyivugo by’iningwa

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Uyu ni umuhanga mu byivugo by'iningwa
Iningwa ni ijambo rikomoka ku nshinga “KUNINGA” bishaka kuvuga ”Gucamo kabiri “.Nkuko izina ryabyo riri,ibyivugo by’iningwa ni ibyivugo bihimbitse neza ,ariko bigufi.Bikaba byarahimbwaga n’abatu bakiri abavumbukiraho mu nganzo y’ibyivugo.

Dore kimwe mu byivugo by’iningwa.

  • Umuhimbyi : MUNYINYA wa soma

Itorero  : IMBUMGIRAMIHIGO I

Umutwe : ABASHAKAMBA

Ishengeranamusango ya Rwesa

Ndi umurasanyi rwose.

Munyinya baharamba wa ruhuta

Icumu narigemye mu gihumbi

Ryanze gushira agahinda

Nenda intosho nkomaho.

Ndi uwishe ubw’amabere wa Nyirimbirima

Ndi uwishe nkibyiruka wa rubyigabakinzi

Ndi uwishe nkiri muto wa rutindamirambo

  • Umuhimbyi : BISANGA bya Matabaro

Itorero  : Umuryango w’Abahebyi

Umutwe : NYARUGURU

Insanganwamuheto ya Matabaro,

Mu rukingo rwa Kabarore,

Nabaye ikiramiro cy’Abahebyi,

Mu ihenukja rurahenukana,

Mu izamuka rurazamukana,

Mu buzamuko bw’umusozi,

Mpatsinda umubisha uteye ubwoba,

Abashumba bamugezeho barashishwa!

Nishe Nyamududu wa Rusera,Umutware w’Amashashi.

Nishe impanga za Ntabuye,

Mukuru wabo aje ariyahura,

HIfashihsijwe

Igitabo “Umuco n’Ubuvanganzo “(NSANZABERA Jean de Dieu ,2012 )