Ihuriro ni ihuro

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

«Ihuriro ni i Huro» ni umugani baca iyo bacanirana amarenga y'inama yanogejwe.

Wakomotse ku nama, umugabo Muberamfura w'i Kigese na Mibilizi (Gitarama) yagiriye inshuti ze: Rugango na Murego; ahasaga umwaka'i 1600.

Ubwo Mibambwe Gisanura, yari i Bumbogo bwa Huro h'i Mbilima; hanyuma yohereza umuhungu we Mazimpaka gutura mu Nduga ngo ayiyobore binoze. Ahaguruka i Ruganda ataha i Rwahi, bukeye ataha i Bugoba arahacumbika, nijoro ingoma zirabikira, bukeye zirabambura. Igihugu cyumvise ingoma; kirakaka; baza kureba ibyabaye. Bahageze basanga ari Mazimpaka mwene Mibambwe. Baratarama barahakwa, barararira buracya ingoma zongera kubambura. Kuva ubwo uwo murenge wa Bugoba witwa Umugina w'ingoma kugeza ubu.

Aho Mazimpaka ahagurukiye aho i Bugoba, ajya ku Ijuru rya Kamonyi ahatanga ibibanza, arahubaka. Haciyeho iminsi, atanga abatware ba se batwaraga i Nduga; Kogoto w’i Nyakibungo ku Mugina wa Jenda na Kabugondo, Kaza ka Nyabuseli w'i Gisitwe cya Gacurabwenge mu Rukoma, Rugalyi rwa Bwacya i Buhanga; bapfana na Mpaka na Mpombo, na bo bari abatware ba Gisanura mu Nduga.

Yabajijije imihigo yabo bajyaga bahigira se bamusanze i Bumbogo, bakamubwira ko bamurusha inka nziza; arabatanga barimbukana n'urubyaro n'abatoni babo. Hasigara umutware umwe witwaga Mugarura wari utuye i Kinyambi cya Rugalika h'i Runda, hasigara na rubanda rugufi ruyoboka abatware bashya. Mu rupfu rw' abo batware, Kaza yari afite murumuna we witwaga Rugango, Kogoto afite mukuru we witwaga Murego ; abo bombi baracika bihisha hamwe; i Kigese na Mbiliza mu ishyamba ry'uruberanya rwa Gitogonyore ku mugabo w'umuci w'umunyu witwaga Muberamfura.

Uwo mugabo, mbere yajyaga atura umunyu Kogoto na Kaza bakamuha ibimasa; ariko bitari iby’ubuhake; babana batyo kugeza mu ipfa ryabo. Muberamfura rero abaza Rugango na Murego ati: "Ese mwa bagabo mwe, nshime ko mbahishe, ariko se ko hari iri shyamba n'uruberanya, nzakomeza kubahisha nte kandi hari abaza gututira n'abaza guca umunyu; bizageza ryari bitarankorera ishyano?" Abagabo bati:"Twagira dute ko nta wundi muntu tuziranye!"

Muberamfura arababwira ati: «Nabanye n'abavandimwe banyu banduta bangirira neza, none nanjye sinabahemukira!» None rero reka mbagire inama, mfite mukuru wanjye witwa Mugenza utuye i Huro mu Bumbogo, ni umunyagikari wa Mibambwe kandi aramukunda; mubagejejeho yabahakirwa mugakira, ndetse ubwo abagome bapfuye mubonye ubuhake yakunamura icumu!» Baramubaza, bati: «Ubwo se twagerayo dute, kandi rubanda baduhiga? Muberamfura, ati: «Dore uko mungana uko, ntimubuze inshuti; umwe ace ukwe, undi ukwe, nanjye nzaza ukwanjye, maze ihuriro ribe i Huro!»

Nuko inama barara bayujuje; ku wundi munsi bugorobye Rugango na Murego bashyira nzira, igicuku kiniha bageze mu Birembo bya Ngamba (Taba) kwa munywanyi wabo witwaga Mbuguje. Barara aho; bamutekereteza ibibagenza. Na we Muberamfura yaboneje ijoro ryose bucya ageze i Huro kwa mukuru we Mugenza, amutekerereza ko Kaza na Kogoto bamutunze; ati: « None bagize ibyago baratangwa, abavandimwe, babo banshikiraho, ubu ndabazanye ngo ubahakirwe kuri Gisanura, niba rubanda batabatsinze mu nzira, kuko twaje intage ngo tutamenyekana!

Mugenza arabyemera. Murego na Rugango bashyira nzira n' i Huro. Basanga Muberamfura ku muharuro kwa Mugenza. Ubwo abajyana mu rugo barabafungurira, birangiye babajyana kwa Gisanura. Mugenza abereka Gisanura, arabamusaba. Na we yemera kubarokora, yohereza intumwa ku Ijuru yo kwunanura icumu. Igezeyo Mazimpaka ashyira ingoma ku nama arunamura.

Nuko Rugango na Murego bakira batyo, bakijijwe na Muberamfura wabanye neza na bakuru babo. Kuva ubwo ya nama yabagiriye yo kugenda intage ihuriro rikaba i Huro, rubanda bayihindura umugani ucibwa mu marenga y'impuzamugambi ngo Ihuriro ni i Huro.

" Gushyira ihuliro i Huro = Guca amarenga y'umugambi wanogejwe."