Ikibuga cy' indege mpuzamahanga cya Bugesera

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera kizubakwa mu mujyi wa Nyamata wo mu karere ka Bugesera, ku birometero nka 40 uvuye i Kigali. Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali giherereye i Kanombe ku birometero 10 uturutse mu mujyi rwagati, ntigihagije. Ibi bigaragazwa n’imirongo miremire y’abagenzi usanga inyuma y’inyubako y’ikibuga bategereje kureberwa ko bujuje ibyangombwa kugira ngo bahere ko bafate ingendo zabo.

impamvu iki kibuga cy' indege kizubakwa

ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali ntigihagije
Bigaragaza ko ikibuga cy’ indege mpuzamahanga cyari gisanzwe ubundi cyari cyarubatswe n’abakoloni ngo kiborohereze mu mirimo yabo, gifite ubushobozi budahagije, ahubwo bukeneye kongerwa. Ubuke bw’imyanya indege zihagurukiramo ubarirwa kuri kilometer 3.5 z’uburebure, butuma habaho igabanuka ry’ingendo z’indege hagati mu gihugu ndetse no hanze yacyo. Mu by’ukuri indege iy’ari yo yose ntishobora kugwa cyangwa kugurukira kuri iki kibuga. Iyo bibaye ngombwa ko indege za Brussels Airways, Kenya Airways na Ethiopian Airlines zizira rimwe, iki kibuga gisa n’aho kinaniwe kuzakira, kuzibonera parikingi ndetse no kuzibonera amavuta zihagurukiraho (benzene). Ibi byagaragajwe na Nyakubahwa Minisitiri w’Ibikorwa-remezo Vincent Karega.

Ubashakashatsi bwagaragaje ko kongerera iki kibuga mu turere tw’umujyi dutuwe cyane, byari guhenda leta mu buryo bwa politiki ndetse n’ubw’ubukungu. Byongeye kandi, uduce twa Kimironko, Kabeza na Kanombe dukikije ikibuga ntibufite ubutaka bushobora kujyana n’imyubakire y’iki kibuga, mu gihe harimo gutegurwa nk’uduce two guturwamo.

uko ikibuga cy'indege kizaba giteye

Mu mwaka w’2009 Guverinoma y’u Rwanda yahaye imirimo ikigo cy’Abongereza cy’ubwubatsi cyitwa TPS, ngo gitegure igishushanyo-mbonera ndetse gitegure imirimo ijyanye no kongerera iki kibuga mu mujyi wa Nyamata uri mu karere ka Bugesera, ku birometero 40 werekeza mu majyepfo ya Kigali. TPS yemeje ko iki kibuga kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi bangana na miliyoni imwe, n’imitwaro ifite uburemere bwa toni miliyoni 150 buri mwaka mu gice cya mbere cy’imirimo yacyo kizahera mu mwaka w’2015 kikageza mu w’2025. Ibice by’imirimo bizakurikiraho ngo bikazaba bifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi n’imitwaro bihanitse kuruta ibi. Agaciro k’iki kibuga kabarirwa ku madorali y’Abanyamerika miliyoni 700 (US$700m).

Nyakubahwa Minisitiri w’Ibikorwa-remezo yatangaje ko igice cya mbere cy’imirimo yo kubaka, kizatangirana n’inyubako; igice kinini indege zigurukiraho ndetse n’aho indege zizajya zinywera hatekanye nk’uko bisabwa n’ikigo cy’isi gishinzwe ibibuga by’indege. Uko umubare w’indege uzagenda wiyongera, igice cya kabiri kizajyana n’imyubakire y’umwanya wa kabiri indege zigurukiramo, hagamijwe gushyikira ubushobozi bw’ibibuga by’indege binini ku isi (mu gihe igisanzwe cyari gifite umwanya umwe rukumbi). Iki kibuga kandi kizaba gifite imyanya yo kuruhukiramo, amahoteli, ndetse n’ibyumba by’inama. Ni igice cyizeweho kuzakorerwamo ubucuruzi bwigenga, mu rwego rwo kuzamura iterambere. Inkunga yo kurangiza iyi mirimo, izanyuzwa mu rugaga rw’abikorera ku giti cyabo (Public-Private Partnership- PPP).

Amakuru aravuga ko Leta yamaze kwiyegereza ikigo cyitwa PricewaterhouseCoopers nk’umujyanama, kugira ngo kizayifashe gushishikaza abashoramari bigenga gushora imari muri uyu mushinga. Minisitiri yatangaje ko iki kigo kirimo gutegura ikiganiro kuri kiki kibuga cya Bugesera, avuga ko iki kigo cyizeye kuzigarurira abashoramari benshi. Iki gice cya mbere ngo kikazatwara akayabo k’amadorali y’Abanyamerika miliyoni 450, 8.5 muri zo zikaba zaramaze gusohoka ku mushinga wo kwiga iki gikorwa, gukora igishushanyo-mbonera ndetse no kukiringaniza n’amahame y’umuryango mpuzamahanga ushinzwe ibibuga by’indege. Minisitiri aremeza ko bitarenze mu mwaka w’2015, igice cya mbere cy’iki kibuga kizaba cyamaze kuzura. Ati: “biri amahire ko nta baturage bazagomba kwimurwa aho iyo mirimo izakorerwa, igihe cyose amafaranga tuzaba tuyiteguye, tuzahita dutangira.” Amakuru y’iki kibuga akaba yarakiriwe neza n’abazakoresha iki kibuga, barimo umuyobozi wa Kenya Airways mu Rwanda Isaac Wambua, wagize ati: “Inzozi turazikabije.” Iki kibuga gishya ni ingirakamaro ku Rwanda mu gukabya inzozi zarwo mu kuba ihuriro rya serivisi z’iby’indege, inganda, ikoranabuhanga mu karere, by’umwihariko muri East African community. Urugero, mu gihe indege ya RwandAir yangirikiraga mu mwanya w’ikibuga abanyacyubahiro bakoresha ku wa 12 Ugushyingo 2009, ingendo z’indege zijya n’iziva hanze ya Kigali zahungabanye mu gihe gito bitewe n’uko nta wundi mwanya zagombaga guhagurukiramo.

icyo iki kibuga cy’ indege kizafasha u Rwanda

Nziremo James, umuturage wa Bugesera, yavuze ko iki kibuga kigiye guhindura ubuzima bwabo, kigateza imbere ubukungu bw’agace gasa n’aho katari kataweho. Kizatanga akazi ku baturage benshi, amahoteli azaduteza imbere, hazubakwa imihanda myinshi, mbese iki kibuga gihojeje Bugesera amarira.

Iki kibuga kije mu gihe Leta y’u Rwanda irimo guteza imbere ubuhinzi bw’ imbuto, imboga n’indabyo. Rosemary Mbabazi ushinzwe ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (Rwanda Development Board) mu ishami ry’ishoramari, yemeza ko igihugu cyacu gifite ikirere cyiza kiberanye n’ubu buhinzi. Avuga ko ubu buhinzi kugeza ubu bukoresha abaturage bangana na miliyoni imwe, ati kandi ubwo ibibukomokaho bizaba batangiye gucuruzwa, hazakenerwa indege nini zikorera imitwaro zishobora kugwa gusa ku kibuga cyabiteguriwe. Avuga ko kuba Afurika y’uburasirazuba yaratangiye gusaba kugemurirwa ibikomoka kuri ubu buhinzi, bigaragaza ko isoko ryabyo rizaboneka.

Iki kibuga kandi kizafasha igihugu cy’u Rwanda ubundi gisanzwe kidakoresha inzira z’amazi, gukorana n’ibice by’isi bitandukanye hakoreshejwe inzira yo mu kirere. Kubaka iki kibuga kigezweho ku isi rero ikaba ari inzira yizewe yo kubigeraho. Mu mwaka ushize, abagenzi bakoresha Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali biyongereyeho 15 ku ijana, mu gihe uyu mwaka Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe ib’Indege za Gisivili (Rwanda’s Civil Aviation Authority) kizakira abagenzi basaga ibihumbi Magana atatu. Ubwo rero hateganijwe ko abagenzi abagenzi baziyongera kuruta umwaka ushize. Docteur Richard Masozera, umuyobozi w’iki kigo agira ati: “Imitwaro y’ibyinjira n’ibisohoka, na yo yariyongereye ku buryo bugaragara. Ingendo zacu na zo zariyongereye.”