Imbogamizi mu bworozi bw’inzuki

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Inzuki zirimo gutara
Mu mirimo iyo ariyo yose,mu bworozi ubwo aribwo bwose,bugira inzira nyayo bucishwamo kugirango bugire umusaruro bene wo bawutezemo,ariko hakaba n’inzitizi zaboneka zatuma wa musaruro utaboneka nk’uko byifuzwaga.No mu bworozi bw’inzuki rero ,habamo ibintu bishobora kwangiriza inzuki, nuko bigenda,muri ibyo hakabamo:inyamaswa,imiterere y’ibihe muri rusange,ibidukikije,umuntu ndetse n’indwara zikunze kuboneka


Inyamaswa

Ikinya nicyo cyangiza cyane imizinga yo mu Rwanda.Ikinya giterwa n’utunyuguntyugu dutoya twihura mu matara nijoro cyangwa mu muriro.Ibyo binyugunyugu by’ibigore byinjira mu muzinga bigatera amagi ku bishashara byatawe n’inzuki,ayo magi akavamo inyo akaba arizo zikora ishyano.Zirya ibishashara ku buryo butangaje ndetse zigasingira n’amakadere yo ubwayo cyangwa se umuzinga.Aho ziri ziyorosa urwugara rukomeye rudaashorbora gutoborwa n’inzuki.Birumvikana ko inzuki zo ubwazo zidashobora kurwanya icyo cyago.Iyo inyo zibaye nyinshi mu muzinga zirawutsemba.Kugirango ikinya kitagera mu muzinga ,ni ngombwa guhorana imizinga irimo inzuki nyinshi,irimo nkeya igateranywa n’indi ,kandi amakaderi aboshye yatawe n’inzuki akavanwa mu muzinga.Kwandagaza ibishashara hafi y’umuzinga ,ni bibi kuko aribyo bikurura ibinyugunyugu bitera ikinya,urawusukura ,ukawogesha n’amazi ashyushye iyo ushaka guhita uwukoresha.Hakaba n’inyamaswa zica inzuki zishaka kuzirya .Nazo akaba ari mbi cyane.Muri zo twavuga :

  • Inyoni nk’agaca n’umusamanzuki
  • Imiserebanya
  • Ibikeri
  • Ibitagangurirwa
  • Urutambara.

Hakaba n’izindi zitica inzuki,ariko zijya mu muzinga zikarya ubuki,muri zo twavuga :

  • Impimbi
  • Ituza
  • Imiswa
  • Intozi
  • Amavubi
  • Inzuki zo mu yindi mizinga


Imitere y’ibihe

N’imiterere y’ibihe nayo iba imbogamizi mu bworozi bw’inzuki,mu bijyanye n’ibihe twavugamo nk’ibihe by’izuba,imvura n’umuyaga.

  • Izuba

Imizinga ntigomba kujya ku zuba rikaze,bikagirira neza umuzinga ndetse n’ inzuki ziwurimo.Niyo mpamvu ibi bikurikira ari ngombwa :

  • Imizinga ishyirwa mu biti cyangwa se mu nsi y’ibiti birimo igicucu gihagije,
  • Imizinga igomba kubakirwa
  • Imizinga igomba kwegerana kandi iteretse ku kintu kimwe.
  • Umuyaga

Ubworozi bw’inzuki bizirana n’umuyaga,niyo mpamvu imizinga igomba kwerekezwa ahatari icyoko cy’umuyaga mwinshi.Byaba bidashoboka,hagashyirwaho uruzitiro tuhagarika umuyaga.

  • Imvura

Imizinga igomba gushyirwa ahantu itanyagirwa,kuko iyo inyagiwemo biba bibi cyane.Akaba ariyo mpamvu yubakirwa kandi igakorwa mu biti bidasaduka ubusa Ibidukikije Ubworozi bw’inzuki busaba amashyamba menshi ,kandi mu Rwanda turayafite,ari ay’amaterano.aya kimeza ,ariko mwene muntu agenda abisenya adakurikije uko agomba gutemwa no gusimburwa.Ibyo bigatuma inzuki zibura aho zihova,hagakubitira ko bamwe batwika maze ibyatsi n’ibiti inzuki zihovamo bikarimbuka. Kera habonekaga imirima y’isogi mu Rwanda, none kubera ubutaka bwagundutse nta fumbire kandi babuhinga cyane ,ubu yagiye icika,nyamara isogi itanga ubuki bwiza nayo.

Gutura ahantu begeranye cyane kandi ari benshi ,nabyo bituma inzuki zihashirira kuko bagenda bazibangamira mu igabana ry’imirima,basenyagura ibimera bihari.Gukoresha imiti ituma ibyatsi bimwe bitamera ,nabyo ni bibi ku bworozi bw’inzuki,kuko aho ibimera bigenda bisubira inyuma,indabo ziba nkeya maze inzuki zigapfa.Hari n’imiti yica udukoko iterwa mu myaka nayo yica inzuki,nk’iterwa mu makawa,iyo yari ikwiye gukoreshwa igihe hatarimo ururabo kugirango itazica.

  • Umuntu

Uroye imbogamizi y’ubworozi bw’inzuki mu bidukikije bikururwa n’umuntu,niyo mpamvu nta kindi cyavugwa cyane uretse kongeraho ko umuntu ariwe mwanzi ukaze w’inzuki muri iki gihe turimo,kubera uko agenda asenyagura ibimera byongera umusaruro w’inzuki.

  • Indwara

Mu Rwanda nta ndwara nyinshi turabona mu mizinga.Uretse ko rimwe na rimwe haboneka inyo zipfira mu muzinga.Imizinga inukamo ububore ,impiswi.Icyo gihe rero umuvumvu yica inzuki zirimo,maze umuzinga urimo iyo ndwara ntiwanduze indi.Umuvumvu agomba kogesha uwo muzinga amazi ashushye.


Inama ku micungire y’umutungo w’ubuvumvu

Mu micungire y’umutungo uwo ariwo wose,hari ibyangomwa bisabwa kugirango ucungwa neza,muribyo iby’ingenzi twavugamo ;agatabo k’uruvumvu no guha agaciro ibikoresho buri mwaka.


Agatabo k’uruvumvu

Kimwe n’ubundi bworozi ,inzuki zisaba amafaranga kandi zikayazanira umuvumvu.,agomba kugura imizinga,ifumba,agatimba n’ibindi…N’ubwo abona amafaranga igihe agurisha ,ubuki ,ibishashara,n’ibindi…Ibyo rero bimusaba kumenya inyungu y’umutungo we.Agomba rwero kwandika agaciro k’ibyo agura n’ibyo agurisha buri mwaka.Akagabanyamo ibice bine ,yandikamo ibi bikurikira:

  • Amafaranga yaguzwe ibikoresho bidasaza vuba
  • Amafaranga yaguzwe ibikoresho bisaza vuba
  • Amafaranga y’ibyo yagurishije
  • Ibyo yariye cyangwa se yatangiye ubuntu


Guha agaciro ibikoresho buri mwaka.

Mu bikoresho byo mu ruvumvu harimo bimwe biramba cyane kandi imyaka myinshi ,nk’imizinga,ifumba n’ibindi.Inyungu ya buri mwaka iboneka hafashwe agaciro k’ibyo bikoresho akayakura muyo abona yose mu mwaka.Ayo niyo aba ay’ubusaze bw’ibikoresho.

Nk’uko agaciro k’ibikoresho bimara igihe ,ugereranyije nk’imyaka itanu kanditswe mu gatabo,kandi buri mwaka amafaranga yose yabonye nayo akaba yanditse ,amenya agaciro k’ibikoresho yaguze buri mwaka.Nk’uko hagereranyijwe ko ibikoresho bimara imyaka itanu,nubwo bimwe byononekara vuba,ibindi bigasaza bitinze,hagomba nanone igihe kiringaniye.Ubwo uteranya amafaranga yose waguze ibikoresho mu gihe cy’imyaka itanu ishize,ukayagabanya na gatatu,maze ukabona ayo uteganyiriza ubusaze bw’ibikoresho mu mwaka wa mbere.

Inyungu

Kubera agatabo kanditswemo ibyakozwe byose,umuvumvu afata amafaranga yose ,yabonye agakuramo ayo yatanze yose y’iremamushinga , ayo yaguze ibikoresho ,n’ay’abakozi … maze akabona inyungu.

Hifashishijwe

igitabo cy’imfashanyigisho ku bworozi bw’inzuki ( RARDA)