Imigani migufi

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Imigani migufi ariyo bakunze kwita “Imigani y’imigenurano” nubwo ivugitse mu buryo bunyarutse,irusha ibindi byose kuranga umuco rusange w’abanyarwanda.Ushaka kumenya uburezi n’uburere cyangwa imibanire y’abantu bya Kinyarwanda wabisangamo.

Nkuko amateka y’ubuvanganzo nyarwanda abigaragaza ,umugani n’ipfundo ry’amagambo atonze neza,Gacamigani yakagiriyemo ihame ridutoza gukora iki cyangwa se kudakora kiriya.Mbese muri make umugani ni umwanzuro w’amarenga y’intekerezo.Umugani uvuga ukuri ,ariko muri kamere yawo ntabwo wo uba ari ukuri.Dore ingero zimwe na zimwe z’imigani migufi.

1. Uwo utazaruta ntumwima umubyizi

2. Inyama utazarya ntuzirinda ibisiga

3. Ahabaye imanga ntihaba indagiro

4. Akaboko kazaguha ukabonera mu iramukanya

5. Uruyuzi rujya kwera ibihaza rubanza ubututu

6. Ntawe utinda adahambira

7. Uwoze ntazika

8. Ntawe ukandagira ibijanju by’amacupa ,ngo ananirwe ibijanju by’ibicuma

9. Nyakamwe ntavumba mu Bakara

10. Aho ujishe igisabo ntuhatera ibuye

11. Agaharawe gahabwa agahari ,agahararutswe kagahabwa agahini

12. Aho ingenzi ziri ingegera ntizigurumbya

13. Aho ingenzi zitari ,ingegera zirigurumbya

14. Nyakibi ntarara bushyitsi

15. Nta musozi utagira agasharu

16. Umugabo yananiwe kwenda,abeshyera akarago ngo karanyerera

17. Igiti ntikimenyekana ku bw’izina kitwa ,kimenyekana ku bw’imbuto cyera

18. Nta nyanya zera imitobotobo

19. Imfura ntipfunyika indi

20.Nta ngoma itavuga

21.Induru ntitsinda ingoma

22.Ingoma zose ni uruhu

23.Ingoma ebyiri si irobe

24.Ingoma idahora aba ari ikimuga

25.Ingoma irahaka ntihora

26. Ingoma iruta irobe

27. Ingoma itabara bene yo

28. Ingoma ituje ntibura ituro

29. Ingoma ni kimwe na nyirayo

30. Ingoma ntigira umunyina,ikamisha umuyoboke

31. Ingoma nto yica nk’inini

32.Ingoma nziza ni igukijije

33.Ingoma si ubuteto

34.Ingoma utonnyeho niyo ugiraho ubutwari

35.Ingoma uyirira inkuna ,igakiza nkunzi

36.Ingoma wagizeho ubuhake niyo ugiraho ubugabo

37.Ingoma yaguha amata ntiyaguha amazi

38.Ingoma y’ikuzimu iyo ihamagaye ,nyigomba abadashye

39.Ingoma yimana ibyayo

40.Ingoma zihora zihindura imirishyo

41.Haguma umwami ingoma irabazwa

42.Akari mu nda y’ingoma kamenywa n’umwiru na nyirayo

43.Uko zimye nyamahembe

44.Uko zivuze niko zitambirwa

45.Harabaye ntihakabe,hapfuye imbwa n’imbeba hasigara inka n’ingoma

46.Iyapfuye ntawe utayiryaho

47.Iyaguye ntawe utayigera intorezo

48.Inka ya nkoronko igira inkomoko

49.Ntawe usaba amata aho akombwa

50.N’uwendeye nyina mu nyenga yaramenywe

51.Icumu rizagucungura ntumenya iyo ryacuriwe

52.Umugabo akama inka imwe ,yakama iya kabiri agakama ingeso

53.Ingeso ntiryamirwa

54.Nta nzovu ebyiri mu isenga

55.Ibihanga bibiri ntibitekwa mu nkono imwe

56.Utagira Nyirasenge arisenga

57.Nyokorome akuruma akurora

58.Ibunyokorome uhajyanwa na Nyoko

59.Nta mwiza wisoma

60.Umukobwa mubi yarikirigise araseka ,ati « Burya bwose nanjye ndi mwiza  »

61. Nta mwiza wabuze inenge

62. Umukobwa aba umwe agatukisha bose

63. Ubugabo si ubutumbi

63 Umugabo umwe agerwa kuri nyina

64. Ihene mbi ntuyizirikaho iyawe

65. Mwene samusure avukana isunzu

66.Umwambari w’umwana agenda nka se

67.Inyana ni iya mweru

68.Inkanda mbi ibyara imisuzi

69.Imfizi ibyara uko ibyagiye

70.Umwana uko umureze niko akunera

71.Kutarera umwana ni ukwitera akazana utazi akazaza ejo

72. Abo umwami yahaye amata ,nibo bamwimye amatwi yabo

73. Uburezi bw’umwana butangirira ku kiriri bukarangirira ku kiriyo.

74. Ntawe uhuruza ahunga abana

75. Utazi umukungu yima umwana

76. Utazi ikizakura yica unutavu

77. Izabira none zari imitavu

78. Izibika none zari amagi

79. Abo umwami yasereye amasaka bose nibo bamusereye amabuye

80. Iyaba buri mukobwa yakuburaga ku irembo ry’iwabo, isi yose yagira isuku

81. Ubwira uwumva ntavunika

82. Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona

83. Nyiramaso yerekwa bike ibindi akirebera

84. Ucira amarenga injiji ,amara ibinonko

85. Umukuru arareba ntabaririza

86. Ijisho rya mukuru ntirizinduka riba ryagiye kureba

87. Akebo kajya iwa mugarura

88. Bavuga ibigoramye umuhoro ukarakara

89. Ugutanze mu kibo aguhaza intore

90. Ntihaba gukanura haba Imana ikurebera

91. Uwahawe n’Imana ahambira abambuzi bamureba

92. Kora ndebe iruta vuga numve

93. Uguha akubonye arutwa n’ukuzirikana

94. Kure y’amaso siko kuba kure y’umutima

95. Haguma amagara umurizo wo uramerwa

96. Ubyina naryo ntakura ibirenge

97. Guhitwa amagambo ni ubutayu bw’ibitekerezo


98. Uburanga butagira umutima ,ni nk’impeta y’izahabu ikwikiye mu izuru ry’ingurube

99. Nyakagore iriuta nyagakobwa

100. Uwanze nyakabwa ,amwangana n’ibibwana bye.

101. Umuryango utaziririza urazima

102. Nta ngoma itagira ab’ubu

103. Agasimba ushaka kwica ntubura izina ukita

104. Agasimbva ushaka kurya ntubura izina ukita

105. Inkoni ikubise Mukeba uyirenza urugo

106. Ifuni ibagara ubucjuti ni akarenge

107. Ukutiha guhabwa guhina

108. Umwana w’undi abishya inkonda

109. Ijisho ry’umukuru rigabanya rihitamo

110. Ukuri uguhisha inyuma y’ishyiga kukabirira mu ziko

111. Ukuri guca mu ziko ntigushye

112. Ukuri kurasharira

113. Ujya guhiga n’impeshyi aba azi ibigega aciye

114. Akabigira kabizi karya imboga karitse

115. Ukora ibyo azi annya ahetse

116. Kabutindi itembesha ihene

117. Ijisho ry’undi ntirikurebera umugeni

118. Utazi ubwenge ashima ubwe

119. Imfizi itazi ubwenge irigata mu bugi bw’intorezo

120. Ubwenge bw’umwe buragora

121. Ubwenge burarahurwa

122. Ingeri igera imitima igenera uwayihawe

123. Umutima muhanano ntiwuzura igituza

124. Amagara araseseka ntayorwe

125. Amagara ntaguranwa amagana

126. Inyama utazarya ntuzirinda ibisiga

127. Ahabaye imanga ntihaba indagiro

128. Iyahigaga yahiye ijanja

129. Akabaye icwenda ntikoga

130. Abasangira ubusa bitana ibisambo

131. Ubusa buruta buriburi

132. Nta mufene w’ifaranga

133. Igiti bakokoyeho amashami nta gutoha kiba kigifite

134. Inkoko iyo ivuye mu majyi aba amahuri

135. Uwishima aho yishyikira ntiyikwatagura

136. Uhinga yihima atera urwiri mu murima we

137. Nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi

138. Utarahuguka ntahorera Se

139. Udahingiye abana b’inyoni ntahingira n’abe

140. Udahinze ahakomeye,ntasarura amakoma ngo akome mu Benzi

141. Izaba intozo uyibona nyina ikiyibwegetse

142. Izaba umusega uyibona n yina I,kiyibwegetse

143. Umwana uko umureze niko akunera

144. Inkoni ivuna igufwa ngtivura ingeso

145. Umuryango utazimura urazima

146. Utazi umwanzi asiga umubiri

147. Utazi irengero ry’amagambo agirango umuyaga ni igaju

148. Ugorwa n’ubusa arara ahaze

149. Inzira ntibwira umugenzi

150. Amaherezo y’inzira ni mu nzu

151. Ubanza ineza imbere ukayisanga ku iherezo igutegereje

152. Inyana ni iya Mweru

153. Isuku igira isoko,Umwanda ukagira akazu

154. Inkanda mbi ibyara imisuzi

155. Umwambari w’umwana agenda nka se

156. Umwera uturutse I Bukuru ,bucya wakwiriye hose

157. Iyo umutwe urwaye igihimba kirahebuza

158. Inkingi imwe ntigera inzu

159. Umugabo umwe agerwa kuri nyina

160. Umugore gito ,agirwa n’ingufuri

161. Ingona iva mu ruzi ikarigata urume

162. Ntawe uhuruza ahunga abana

163. Intozo isaza ku menyo ntisaza ku merwe

164. Umwami ntiyica hica rubanda

165. Intero nyirurugo ateye niyo wikiriza

166. Nta Mutware uba Kabeba

167. Nta mukungu wikunga akungwa n’Abandi

168. Nyiramaguru yirukiye Nyirumugisha

169. Abishyize hamwe nta ,kibananira

170. Ubumwe buranuka

171. Akanwa karya ntiwumve kavuza induru ntiwumve

172. Abatutira batongana batura ukubiri

173. Ntawe utinya ishyamba ,atinya icyo barihuriyemo

174. Ukangiwe mu cyanzu annyana ingabo

175. Utaranigwa agaramye,agirango ijuru riri hafi

176. Ikizere kiraza amasinde

177. Wiringira ijosi rikakubyarira umwingo

178. Aho ufite imbibe uhora uhashinga imbibe

179. Aho wahahiye uhora uhahanze ijisho

180. Aho utazaririmbira ntuhanambira

181. Ubonye isha itamba ata n’urwo yari yambaye

182. Umugore yishimiye umugabo aryama aheneye iwabo

183. Ikinyoni kigurutse kitavuze bakita icyana

184. Aho kuniganwa ijambo wanigwa n’uwo uribwiye

185. Aho kuniganwa ijambo ryaniga uwo uribwiye

186. Findifindi irutwa na So araroga

187. Akebo kajya I wa Mugarura

188. Akundi kaza imvura ihise

189. Imvura igwa ni isubira

190. Ukwezi ni ugutaha

191. Imvura igwa idasubira ,bayita cyumya

192. Kuzinduka ni ukuzindukuruka

193. Guherekeza si ukujyana

194. Ntawe uherekeza uwicaye

195. Uhisha mu nda ntiyibwa n’imbwa

196. Abatagera I Bwami ,babeshya byinshi

197. Igiti kigororwa kikiri gito

198. Iyakaremye niyo ikamenea

199. Utazi ingumba akwa inkumi

200. Igihanga kimwe kifasha gusara ntikifasha kubara

201. Nyir’umutwe munini ntarengwa n’umujugujugu

202. Kwa Bwoba havuze impundu ,kwa Bugabo havuga induru

203. Ahari amahoro rwisasira batanu

204. Ahari amahoro umuhoro urogosha

205. Uwihanganye yahinze igiteme cy’inkuba

206. Uwitonze yamize ibinoze

207. Uwitonze yakamye ishashi

208. Uwitonze yakamye iyateraga umugeri

209. Ubamba isi ntakurura

210. Isi ntigira inyiturano

211. Ingizi yabwo ntiyabugaruriwe

212. Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona

213. Imirimo 2 yananiye impyisi

214. Umwana usuzugura bwira aneye rimwe

215. Umugabo utabwirwa yikebeye inyama itaribwa

216. Ujya mu ishyamba utazi ukahaca inkoni izira

217. Ikiganza gito kimisha umwana impengeri

218. Inyamaswa idakema yishwe n’umututizi

219. Iyihuse yabyaye igihumye

220. Utinda mu nturo ukahamburirwa

221. Nyirikirimi kibi yatanze umurozi gupfa

222. Nyakibi ntara bushyitsi

223. Ujya mu rw’undi asiga ingeso ku muryango

224. Udahinze ahakomeye ntasarura amakoma ngo akome mu benzi

225. Umukobwa aba umwe agatukisha bose

226. Izina ryiza ntiryabujije umukobwa kuruha

227. Inkingi imwe ntigera inzu

228. Inzu irirwamo ntivugirwamo

229. Inzu ni icyo uyiriyemo

230. Iyo amazi akubwiye ngo winyiyuhagira ,urayabwira ngo nta mbyiro mfite

231. Ibize nabi uyima ifu

232. Ntawe uvuga itarashya

233. Ntawe uvuma iritararenga

234. Imfura aho zisezeraniye niho zihurira ihatanze indi ikahaborera

235. Imfura ya naka ni iyariye

236. Uhinga yihima atera urwiri mu murima we

237. Uhima abandi aturetse agirango turwane

238. Uhima abandi atiretse asurira mu ruriro

239. Udahingiye abana b’inyoni ntahingira n’abe

240. Igiti uzatema ushaje ;ugitera ukiri muto

241. Ikiraro uzambuka ushaje ,ugitinda ukirki umusore

242. Agakoni k’iminsi gacibwa kare ,kakabikwa kure y’imungu

243. Urukwavu rukuze rwonka abana barwo

244. Ikimasa cy’imico myiza abana bagikurura amabya

245. Imfizi itazi ubwenge irigata mu bugi bw’intorezo

246. Utazi ikimuhatse ,areba igitsina cya se igitsure

247. Utazi akaraye ifumbwe araza ifu

248. Utazi amarengero y’inzira ,agirango umuyaga ni igaju

249. Amaherezo y’inzira ni mu nzu

250. Ubiba ibitotsi ugasarura ingonera

251. Inyange ntiharanira kwera

252. Umusore ntapfunyika amavuta

253. Ubutiha buranduranya

254. Ubutarya burinanura

255. Akababaje umugabo kamurenza impinge

256. Agakurikirwe n’abagabo ntikabasiga

257. Icyo umutima ukunze ,amata aguranwa itabi

258. Kami ka Muntu ni umutima we

259. Hitamo imara ipfa

260. Ntayo iyoberwa iyayo mu mwijima

261. N’uhigimye aba avuze

262. Iyimijwe n’ikaramu ntiramburura

263. Ubwenge burarahurwa

264. Ibijya gucika bica amarenga

265. Izijya gucika zihera muruhongore

266. Igihe cyahise ntikigaruka 267. Akaburiye mu isiza ntikabonekera mu isakara

268. N’itabiye iba ishaka iyayo

269. Umubaji w’imitima ntiyayiringanije

270. Umugabo yanyagiranywe n’abandi ,ati ntabwo njye naboze

271. Ibirenga bijya imbu kujya imbere

272. Impamvu ingana ururo

272. Aho wambariye inkindi ,ntuhambarira ubucocero

273. Aho wambariye ubucocero ,ntuhambarira inkindi

274. Ntawe usaba amata aho akombwa

275. Ukize ubusore arabubagira

276. Nta nkumi yigaya

277. Igi ryahannye inyoni

278. Indakuzi ntimutahana ubukwe

279. Nta muhanuzi mu babo

280. Nta zibana zidashingana amahembe


281. Utinda mu nturo ukahamburirwa

282. Umwana uri iwabo avuna umuheha akongeza undi

283. Inkoko iyo ivuiye mu magi aba amahuri

284. Abarinzi bajya umugambi,inyoni zijya undi

285. Gukunda utagukunda ni nk’imvura igwa mu ishyamba

286. Gukunda utagukunda ni nk’amazi atemba ku rutare

287. Kunda ugukunda kuko uwo ukunda yikundira abandi

288. Nyiranenge itim enya yagiye kurambvagisa umwamikazi

289. Nta rutoha rutuhiwe

290. Umukobwa utagira urukundo.ni nk’ururabo rutagira im pumuro

291. Umusore utagira urukundo ,ni nk’igiti kitagira imizi

292. Uhongera umwanzi amara inka

293. Ushaka gusha nk’uko nhyina yashatse ,amara amzu

294. Inama itagiriwe mu kirambi ,ica ikirago

295. Abishyize hamwe ntakibananira

296. Akabi karimenya mu gutaha inkoko irububa

297. Uwiterereza Sakabaka ,aba azi inyama yujuje urutete

298. Nta giti kigurukira inyoni

299. Uwagumiwe n’ururimi ahagamwa n’amazi

300. Igihugu kitagira Abahanzi ,ntikigira n’Abahanuzi





Hifashishijwe