Imihango,imigenzo n' imiziririzo

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Ibikoresho byaziririzwaga
Imihango ,imigenzo, n’imiziririzo by’Abantu ni umuco karande ukaba n’imvugo-ngiro yarangaga abanyarwanda mu mibereho yabo ya buri munsi,ikaba yarimo ibikorwa bakoreranaga bo ubwabo,ababakomokaho n’ibyo bari batunze byose,ikaba igaragaza neza imibereho, imikorere n’imitekerereze y’Abanyarwanda bo hambere.Kuko umuryango utaziririza urazima.

Iyo mihango, imigenzo n’imiziririzo ni myinshi cyane,hakaba ikorwa hamwe, indi igakorwa ahandi.Iyo migenzo n’imiziririzo nyarwanda bari bayifitiye umwete, maze bayihimbira impamvu nyinshi n’ukuntu kwinshi,byerekana ko abanyarwanda birwanagaho ngo babeho neza, ngo babyare babyirure ,ngo batarwara ngo bapfe igitaraganya!

Hari imigenzo n’imiziririzo yabayeho abazungu bataragera mu Rwanda,na n’ubu igikomeye kandi igikorwa na n’ubu.Hari imigenzo n’imiziririzo igabanuka ,isigaye ahantu hamwe ,kandi isigaye ku bantu bamwe,ariko nayo ni myinshi.Hari imigenzo n’imiziririzo igiye gucika mu Rwanda cyane cyane iyerekeye ku nka ,kubera agaciro kazo ko hambere katakiriho.Hari imigenzo n’imiziririzo mishya ab’ubu batangiye kwadukana,bakora bavangavanga ibya kera n’iby’ubu.Abafite amaso n’amatwi mujya mubibona,ibindi mukabyumva. Imihango ariyo muco- karande myiza, imigenzo myiza, ibizira bikwiye kuzirwa n’ibitazira, nibikomere mu Rwanda, bishingire ku Butabera no ku Mahoro no ku Rukundo.

Imihango ariyo muco –karande mibi, n’imigenzo mibi,n’ibizira bidakwiye kuzirwa,n’ibitazira biziririzwa nibirorere kuko byica Amahoro ,Ubutabera n’Urukundo.Abazasoma iyi nyandiko mwese,muzazirikane izi ngingo uko ari ebyiri.


I.IMIHANGO Y’UMUNTU

1.Umuntu n’undi Muntu


1. Umuntu azira kurya abyina, kuba ari ugukenya bene nyina

2. Umuntu iyo ashatse kuvuga undi muntu akavugishwa, akavuga undi adashaka kuvuga, arongera akarisubiramo, ngo nawe arakavugwa.Iyo atamusubiye mu izina ngo amuvuge, kuba ari ukumukenya

3. Iyo umuntu arya maze agakorwa agakorora, ngo avuzwe n’umuntu umukunda, kandi ngo amuvuze neza.Naho iyo akozwe atarya,ngo aba avuzwe n’umwanzi kandi ngo aba amuvuze nabi

4.Umuntu azira gutera undi ingata cyangwa ikibo,kuba ari ukumusurira gupfa atabyaye, abyara abakobwa gusa.Ikibimara ntibigire icyo bitwara (kubizirura ),uwateye ingata cyangwa se ikibo,areba agate kose abonye akakamutera agira ngo “Nguteye abana benshi “

5. Umuntu azira gusukira undi amazi atayanyujije mu nkondo y’uruho, ngo kuba ari ukumusurira kuzacika nka yo

6. Umuntu ntiyakura undi uruvi ngo arumwereke, ngi rwamukenya, ndetse rutuma ahuma ntabone

7. Umuntu azira guhereza undi ikintu agicishije mu mugongo, ni ukwiteranya nawe bakangana rwose

8. Umuntu azira gutera undi imbuto (semence), ngo ni ukumutera kunanuka akazingama

9. Umuntu uzi gucuranga iyo ashaka kubyigisha mugenzi we, amukarabira mu ntoki akabimenya adatinze

10. Umuntu urumwe n’umusazi ngo nawe arasara.Nicyo gituma birinda cyane abasazi ngo batabaruma

11. Umuntu urumwe n’umuntu usambagurika agiye gupfa, ngo nawe arapfa ntakabuza .Nicyo gituma birinda kwegera umuntu ugiye gupfa ngo atabaruma.

12. Umuntu amara kugura n’undi imyaka, akamugarurira ku rushyi agira ati :”urahinge weze “ byitwa ko umuhaye imbuto zo guhora yeza

13. Umuntu azira gukora kuri Mwishywa we ntacyo amuhaye icyo aricyo cyose,iyo ntacyo amuhaye ngo arwara isusumira

14. Umwishywa ntiyajya mu rutoki rwa Nyirarume ngo acemo urukoma, ngo rwacika,

15. Umwishywa ntiyarunguruka mu Kigega cya Nyirarume,ngo cyasaza kitigeze cyuzura

16. Umwishwa ntatiririkanya na Nyirarume imyambaro, ngo biba ari ukwitera ubukene (ubuvukanyi cyangwa se ubutindi )

17. Umwishywa azira kugera buriri bwa Nyirarume, ntiyaburaraho,ngo biba ari ukumusurira nabi bikamukenya

18. Umwishywa ntiyagera mu kiraro cy’inyana za Nyirarume,ngo zapfira gushira,kereka iyo bamuhereyemo amata akayanyweramo,ubwo ntibigira icyo bitwara

19. Umuntu iyo ahawe ikiremve na Nyirarume akakirya , ngo ashirira amenyo.

20 .Umuntu ukunda gutamira igikumwe ngo aba akenya Nyirarume

21. Umuntu iyo yisize amavuta umubiri wose agasigaza ibirenge atabisize, ahura na Nyirarume agapfa.

22. Umwishywa azira kunyara mu rugo kwa Nyirarume, kandi ntiyahiyuhagirira,ngo yamara inka mu rugo

23. Mwishywa w’umuntu iyo atakowe aba rubanda mu bandi

24. Umuntu azira gusambana na Nyirasenge ngo yahumana, ahubwo yamubyarira umugeni uretse kumusambanya

25.Umuntu wishe undi muntu,agirango batazihorera,ahengera bumaze guhumana neza,umwijima wacuze neza,akajya hanze agakarabira mu mwijima avuga ngo “Simporerwe uwo nishe ”Agahera ubwo ntazongere kurya inyama y’Umwijima ,nabo asangira nabo mu muryango,bakazira iyo nyama,ngo bayiriye bamuhana (abandonner)

26. Umuntu wishe abantu icumi yambara imidende kugirango atazahumana.

27. Iyo umuntu yajyaga kunywana n’undi bendaga ikirago bakicaraho, umugabo wo kubihamya agafata icyuma agaca indasago ku nda (ku mukondo) y’umwe muri bo amaraso akayategesha akababikibabi cy’umuko akenda ifu akayitoba yarangiza akabaha bakanywa abatongera agira ati “uzahemukira undi cyangwa se umuvandimwe we igihango kizamwica”.

28. Abanywanye bazira guhemukirana, kugirirana inabi iyo ariyo yose, uhemukiyeundi igihango kiramwica.

29. Kirazira kurahira igihango ibinyoma, kuko cyakwica,uhemukiye undi aramuhongera ngo aticwa n’igihango .

2.Umuntu n’umugore

30. Umuntu yirinda kuvuga icyo umugore yabyaye akiri mu rweyo,ngo yahora abyara abahungu ,yaba ari umukobwa agahora abyara abakobwa

31. Inka, intama n’ihene ,ntawe uvuga icyozabyaye ngo akivugire hafi y’aho zabyariye,ngo yahora ikibyara.Bakivugira kure y’aho cyangwa se ku wundi munsi

32. Umuntu ushaka guhindura umugore ubyara abakobwa gusa, amukubita igisura.Inka ,ihene n’intama bibyara ibimasa gusa babigenza batyo zigahindura imbyaro

3.Umuntu n’umukobwa

33. Umuntu azira kugera umukobwa intorezo niyo baba bakina,ngo aba amuzinze akazapfa atarongowe.

34. Umuntu ushaka kuzinga umukobwa aragenda, akareba inzuzi ebyiri urw’igihaza n’urw’umwungu,akazijyana mu mayirabiri,imitwe iterekeranye,ati :”Izi nzuzi umunsi zahuye nyiranaka azabone umugabo “.

4.Umuntu n’umwana

35. Umuntu azira kurenga umwana ataragenda, iyo amurenze arahindukira akamurengura,kutamurengura ni ukumuzinga ntazagende

36. Umuntu yirinda kurenga ingobyi cyangwa umusambi baryamishaho umwana utaragenda, kuba ari ukumuzinga umwana agakura nabi

37. Umuntu yirinda guterera ku rutugu umwana utaramera amenyo, byatuma atayamera vuba

38. Umuntu ntiyakinisha kubika umutemeri ku mwana ukiri muto cyane, kuba ari ukumuzinga ntazakure

39. Umuntu ubikiriye umwana akanga gusinzira, ntiyagira ngo nasinzire vuba,ni ukumukenya,bakomeza kumubikira

40. Umuntu yirinda guca hagati y’abana b’inkurikirane, ngo ni ukubateranya bakazahora bazirana.

41. Umuntu iyo avuye ku mugezi yikoreye amazi, ntiyahirahira ngo ace hagati y’abana b’abavandimwe,iyo abaciye hagati akoramu mazi avuye kuvoma,akajugunya hagati yabo ngo atabakenya bagapfa.


5.Umuntu na Shebuja

42. Umuntu ahora yirinda kunyura inyuma ya shebuja ngo ni ukwivutsa ntazagire icyo amugabanaho

43. Umuntu uri mu buhake yirinda kwicarira intebe ya shebuja,iyo ayicariye aba ari ukwivutsa ntazagire icyo amugabanaho

44. Umuntu uri kwa shebuja kurya barimo kota igishirira kikamutarukiraho ngo kiba kimusuriye neza aragabana.

6.Umuntu n’inka

45. Umuntu abona inka zitashye akazicanira bona nubwo habaari ku manywa, kirazira ko inka zitahira mu kizima,abase baza kuzinyaga ntiziburanwe.

46. Umuntu iyo agiye kurahura umuriro wo gucanira inka, kirazira kurahura ikara rimwe kuba ari ukuzitubya,kuko ikara rimwe ryitwa umuriro mubi,kuko ariryo bashyira mu mazi bakaraba bavuye guhamba

47. Umuntu iyo acyuye inka azigejeje mu rugo ntiyasubira inyuma ngo azugaririre; umuntu umaze guhumuza inka ntiyajya kuzugaririra, kuba ari ukuzisurira kunyagwa, kereka iyo abonye undi umubanziriza umwugariro mu irembo

48. Umuntu iyo acyuye inka aguma ku gicaniro, agahamagaza injishi bakamuhereza n’inkoni z’imicyuro akazikoza mu ziko ati:”Cyurirwa amashyo “, undi ati:”Cyurirwa amagana “

49. Umuntu iyo amaze amaze gucyura inka ntibamuha inzoga y’u rwagwa (yitwa inshike) iyo ashatse gusoma inzoga zitarahumuza aragenda agakora inka mu mabere.

50. Ntawe bagaburira inka zitarahumuza, aragenda akabanza gukora inka ku mabere cyangwa ku cyansi cyangwa se bakamuha amata akanywa.Iyo batabikoze baba ari uguca inka mu rugo

51. Kirazira guha umushumba ucyuye inka umutsima ngo awurire ku mwuko, izo aragiye zihora zibyara ibimasa gusa

52. Umuntu ntiyajya gukama inka ngo ayikame anywa itabi.Inkono y’itabi yitwa intubya igatubya inka muri urwo rugo .Ntiyanahirahira ngo akore inkono y’itabi agifite urukamiro, ni ugusurira inka gushira.

53. Umuntu umaze guhumuza inka, iyo agiye gukaraba arabanza agahanaguriza urukamiro ku mirundi ye,ubwo abayisuriye neza,ngo azajya ahorana inka ku maguru ye.

54. Kirazira gucisha icyansi mu nsi y’inka, kirazira gukamira inka I bumoso, ni ukuzisurira nabi

55. Umuntu ntiyahirahira ngo akubite inka injishi, ni ukuzica inka bakubise injishi ipfa itabyaye

56. Umuntu azira gukubita inka itarima igiti cyo ku rusenge.Biba ari ukuyimanika ikazapfa itimye

57. Umuntu azira gucisha urubambo rwabambye uruhu rw’inka mu nka, inka zipfira gushira n’uzitunze iyo aruhacishije izo yaratunze zimushiraho.

58.Umuntu yirinda gushing umuhunda ku gicaniro,cyangwa ngo akozemo ikibuno cy’inkoni,ngo ni ugusura nabi bitubya inka mu rugo

59. Umuntu azira gushyira amaseno ku rugo inka zitahamo, iyo ziwurenze uzitera guhora ziramburura

60. Umuntu azira guhagarara inyuma y’urugo rutahamo inka ngo ateremo ibuye, ngo bimara inka mu rugo

61. Umuntu azira kwiyogoshera mu rugo rutahamo inka ngo ahasige umusatsi, witwa itubya.Iyo ziwurenze zipfira gushira

62. Umuntu azira gukura ubutare mu nama y’inka, ngo zipfira gushira

63. Umuntu azira gukubuza imyeyo urugo inka zitahamo ,ngo ni imyeyera yeyera inka mu rugo,maze zigapfira gushira.Bareba ibyatsi akaba aribyo bakubuza

64. Umuntu azira gucisha ivu hagati mu nka, ngo kuba ari ukuzisurira kuyoyoka nk’ivu

65. Umuntu azira gukukira inka, maze akajya guta amase mu icukiro inka zitarahuka.Kuba ari ukuzisurira nabi

66. Nta muntu ujyana icyarire cy’inka ahandi, ngo ni ukuzisurira kunyagwa cyangwa se gupfa

67. Kirazira ko umuntu anywera itabi mu ruhongore rw’inyana, inkono y’itabi yitwa intubya,ngo yatubya inyana.Uretse kuhanywera itabi nta n’ujyana inkono y’itabi mu ruhongore rw’inyana,ni ukuzisurira nabi

68. Nta mu ntu umurika mu kiraro cy’inyana, ngo ntizagwira zashira

69. Kirazira ko umuntu yacisha inkono iteka hagati y’inka, ngo itubya inka mu rugo, kereka inkono bashyize mu nkangara cyangwa se mu kindi kintu,ubwo ntibigire icyo bitwara

70. Kirazira gucisha inkono ivuga mu nka zirimo imfizi, inkono ivuga nayo ni imfizi mu zindi, ngo yamara inka muri urwo rugo 71. Kirazira ko umuntu yatereka inkono ku ruhimbi, ngo amata nyiyagwira muri urwo rugo

72. Kirazira ko inka ku iriba ryaguyemo inkono y’itabi, ngo zirinyoye zapfira gushira

73. Kirazira kuzirikisha ikimasa injishi y’inka, ngo yahora ibyara ibimasa gusa

74. Kirazira ko umuntu arya inyama z’inyana yapfuye, agahindukira akanywa n’amata ya nyina, ngo ipfa amabere,maze ntizongere kubyara ukundi 75. Umuntu iyo agiye gushora inka ku ibuga, arihorera akazirika injishi ku mwugariro, agashyiraho n’igishwemu cy’amase, ngo ni ukuzifatira amazi nyacike 76. Umuntu ashaka ko inka zashotse ziticwa n’amazi, areba umukobwa w’inkumi n’umwana w’umusore, bakabahagarika mu marembo, maze uko inka zinjira bakazikoza umwuko n’ingasire ku mugongo,

77. Inka iyo zimaze kugera ku iriba bareba igiti kitwa umubogora bakakimanika mu ruhamo rw’umuryango, bikitwa gutambira inka, nabyo bigatuma inka ziticwa n’amazi.

78. Umuntu iyo abyaza inka maze ikananirwa, arakenyurura maze umwambaro akawufasha hasi, cyangwa akawuhagatira, ikabona kubyara.

79. Umuntu iyo agiye kurasa inka yiyrinda gukora mu kirasiro (ikibindi cyangwa se igicuba) iyob agikozemo inka yanga kuva

80.Iyo inka barashe ari inka ihaka,ujya kuyigenza yenda irago akarikoza ku muvu,maze agakoza intoki ku ruhanga rw’inka no ku irugu no ku ipfupfu ,agakurikira umugongo wose no ku nguge abara ngo 1,2,3,4,5,6,7,8,9,10 ukubita inyana hasi.Ubwo akaba ayahangiye ntizaramburure

81. Umuntu iyo agiye guca umurizo abanza gukemura ubusenzi akabujugunya mu ziko, kujugunya ubwo busenzi mu ziko ,ni ukugirango abazazinga ibitare mu busenzi bw’iyo nka batazayizinga ikazpfa itabyaye

82.Umuntu ushaka guhindura inka ibyara ibimasa gusa,agirango ibyare inyana,areba igiti cy’umugenzanda ,amababi yacyo akayasekura,akazana imperezo (akabya )agakamuriramo bakayifata maze umwana w’umukobwa akayibuganiza wa mugenzanda,yarangiza inka akayinyura munsi agira ngo “Ndaguhinduye ujye ubyara abakobwa” 82. Umuntu ushaka gutsirika abashimusi, yanga ko bamwibira inka,umugore niwe ubanza umwugariro mu irembo,bakazugaririra,kuvuza umwirongi nabyo bitsirika abajura ,ngo kuba ari ukubatera umwaku.

83. Umuntu iyo ashaka guheza abajura, aragenda akugarira, maze agasiga umwugariro umwe hasi ,ukitwa ikitayega,abajura batekereza kuza kumwiba ntibagire uko banyeganyega baza kumwiba

84. Gutera umukoni cyangwa igikakarubamba ku irembo nabyo bitsirika abajura, umukoni witwa “Gitinywa “abajura bakawutinya ngo ubatera ubuvukasi

85. Ushaka gutsirika abashaka kumwiba, areba umwuko uhoza akawushinga mu gikingi cy’amarembo, abajura ngo ntibawunyuraho.

86. Ushaka gutsirika abamwiba areba igiti kitwa Mungo-utarengwa, bakagitambika mu irembo hagati ntihagire umujura urenga iryo rembo, ngo aze kwiba.

87. Umuntu iyo bamushimutiye inka areba amavuta maze akayanaga mu gisenge cy’inzu, amavuta iyo agarutse akagwa hasi nta kabuza inka ziraboneka, yahera ku gisenge inka zigahera.

88. Iyo ushaka kuzinga inka yibwe ngo itajya kure, ufata amavuta ukayanaga ku rusenge iyoahezeyo inka irahera, yakwikubita hasi, ikaba irazinzwe ntive aho iri, abayihururiye bayisanga hafi

89. Iyo inka imaze gushimutwa bareba umuhanga wo gutera amavuta akayaboneza mu izingiro ry’igisenge,iyo ahushije inka aba ari iyo guhera,yabonezamo neza ,inka ntizahere.

90. Inka iyo imaze gushimutwa, bareba utwoya tw’inka bakadushyira ku gasongero k’inzu, bigatuma iyo nka itazahera.

91. Ubundi buryo bakoresha kugirango bagaruza inka yibwe, bareba intorezo bakayirambika mu kiryamo cyayo, bikitwa kuyizinga, abayibye ntibayibaga cyangwa ngo bayijyane kure

92. Umuntu wajimije inka ye akanga ko impyisi ziyirira ku gasozi, areba amavuta akayanaga ku gisenge cy’inzu, amavuta iyo ahindukiye akagwa, nyir’inka amenya ko izakira, yahera mu gisenge akamenya ko izahera

93. Umuntu uri ku rugendo, azira gushakira igishirira ku gicaniro cy’inka, ngo ni ukuzisurira nabi

94. Umuntu uri ku rugendo ajya guhaha azira guca mu nka,iyo aziciyemo zikamukozaho umurizo,arahindukira ,ngo iba imuteye umwaku ikaba imuvukije ubuhashyi

95. Umuntu iyo abonye igicaniro cy’inka kiyakije areba icyansi akacyerekeza ku gicaniro ati :”Uraze utazira abagore “Ibyo biba bisura inka izaza muri urwo rugo

96. Umuntu wariye inyama z’intama, ntanywa amata,iyo ayanyweye zipfa amabere (amaziri )

97. Uriye inyama z’ihene nawe ntanywa amata kereka iyo babanje kuzirunga (kuzikarangisha amavuta y’inka)

98. Uriye inkuru cyangwa se ibyobo byo ku gasozi nabyo byitwa kwica amabere y’inka.

99. Kurya imegeri, intyabire, igisura, isanane, inkware, urukwavu, ntiyanywa amata nabyo byica amabere y’inka n’amata barayacunda akanga kureta

100. Umuntu iyo yiyuhagiye amazi yo mu kibumbiro inka zasize, ajya kugenda agakora muri ya mazi agatera epfo na ruguru”Mbwirize hakuno, mbwirize hakurya.Bikaba ari ukwisurira inka” nyinshi

101. Umuntu iyo yariye ibiryo bishushye, yirinda kunywa amata iyo anyoye amata, inkayanyoye iturika amabere.Ikarwara ibise bibi.

102. Umuntu wariye inkarange z’amashaza nawe azira kunywa amata ayo ariyo yose

103. Umuntu wariye inyama y’inka yishwe n’ubutaka, arirabura, iyo atirabuye arapfa

104. Umuntu iyo ariye inka yishwe no gutemba, arwara ibirashya, kereka abanje kuyigangahura bakayitera imiti

105. Umuntu yirinda kurya inka yakubiswe n’inkuba, kereka babanje kuyigangahura, kwanga ko inkuba izamara inka yakubisemo

Amata n’amavuta

106. Umuntu azira kuba yahereza undi amata ayarengeje amashyiga, bikenya inka.

107. Umuntu iyo arajije amata mu nzu cyangwa yahiriwe,maze agasanga yahindutse amaraso,amata bayasuka ku gicaniro, ,akareba n’isubyo akayasukaho,kugirango inka zidapfira gushira.

108. Umuntu azira kunywa amata ahagaze, kuba ari u kwisurira kuzagwa kure.

109. Kirazira kunywa ubuki wanyoye amatay’amacunda, kuko byica imizinga

110. Umuntu iyo ashaka kondora igisabo, akijyana ku ibuga, amazi y’ibuga akaba ariyo acyondoza,amazi y’umugezi ntiyondora igisabo.Baba banga gusurira inka nabi.

111. Umuntu ugiye gucunda, azira gucundira mu kizima, bisurira inka nabi.

112. Umuntu azira gucundira ku buriri, kuba ari ugukenya nyir’ubwo buriri

113. Kirazira gucundira amata y’inka z’ingabane ku buriri, kuba ari ukuzisurira kunyagwa.

114. Umuntu ajya gucunda amata, arabanza akazana agati k’umushyigura,akagapfundika ku gisabo,ako gati gashyigura amata akavamo amavuta menshi,iyo batabigenje batyo ,ngo havamo amavuta make.

115.Umuntu ucunda iyo agize aho anyarukira cyangwa se zbisa undi ngo amwakire,ajya guhaguruka akunamira igisabo,yabanje kugishyiraho ibipfunsi byombi,agakozaho umutwe.Atarahaguruka kandi ,arabanza akazirika igisabo,akabona gushyiraho ibipfunsi n’umutwe.Impamvu ni ukugirango havemo isoro ry’amavuta rinini,rize ringana n’ibipfunsi byombi,cyangwa ringana n’umutwe wose.

116. Umuntu iyo amaze kuresa amata, agiye kuyavura, apfundikaho igikangaga, kugirango amavuta adasubira inyuma agatuba.

117. Umuntu uri mu rugo babikamo amavuta, iyo bumaze kugoroba yirinda kuvugiriza, iyo avugirije atubya amavuta akanga kuzura ikibindi (urwabya bayashyiramo ).

118. Umuntu burya acigatiye amavuta akamucika akagwa mu rugo, aba asuriye nyirurugo kuzasaza adateretse imfizi, birimo no kumukenya

119. Umuntu azira kujisha igisabo hejuru y’uburiri, bituma arara arota ijoro ryose.

120. Umuntu azira kujisha igisabo mu rugo rurimo imfizi, ngo ni ukuyikenya igapfa.

121. Umennye igisabo, aba agushije ishyano, iyo ari umugabo cyangwa se umugore ukimennye ngo aragitwita (barwara urushwima).

122. Umuntu iyo yosa imyotsi igturuka mu kigagara ari myinshi, ikamurembya, ntiyahuga ngo agire ati:’’Tse “Iyo abigize umubavu ntukora.

123.Umuntu iyo anyuze kun ka ikamukubita umurizo,aguma aho agategereza ko yongera kuwumukubita,cyangwa ko indi iri kumwe nawe iwumukubita.iyo awukubiswe n’inka agahita agenda ,ntibamugaburira ngo arye ahage .

124. Umuntu utunze inka ajya gutiza intorezo amaze kuyimenesha urugo,iyo atayimenesheje urugo ,inka ze zipfira gushira .

125. Umuntu ukandagiye intobo igatoboka, afata urutumbwe akaruseseka mu ntobo, aba yanga ko inyana zimushiraho.

126. Iyo umuntu akandagiye intobo y’umucucu igatoboka, ngo aba ari bupfushe inka cyangwa umuntu.Kubizirura ni ukureba ya ntobo ukayitamika ipfundo ry’umwenda cyangwa urutumbwe ukayereka inka ziri hakurya ugira uti:”urice muri ziriya”.Cyangwa se uti:”Dore izawe ni ziriya “Abashatse iyo ntobo bayishyira mu mwobo w’umurerajuru, cyangwa bakayijugunya hagati mu nzira y’amayirabiri, uyirenze akaba ariwe ukukana ibyo gupfusha inka cyangwa se umuntu.

127. Umuntu w’umutunzi akunda gutereka urwara rw’agahera ngo rumusurira neza ntazashire ku nka.

128. Umuntu iyo agwiriwe n’amaraso atazi iyo aturutse, arishima ngo bimusuriye gutunga inka nyinshi.

7.Umuntu n’Ihene

129. Umuntu uguze ihene n’undi, iyo bamaze kugura bareba ikiziriko cyayo bakakigabana .Impamvu ni ukugirango iyo hene izororoke, kandi bombo bazatunge.

130. Umuntu iyo yonewe n’ihene, maze akifuza ko nyirayo atayitunga, ukundi, ajyana ihene, igihe ayigejeje iruhande rw’ikigega, akayiterura, akayereka mu kigega agira ngo:”Nabuze icyo nkurisha “(umutsima) iyo hene ntirara idapfuye.

131. Umuntu utunze ihene ntiyakwishima ngo agire ngo afite ihene y’imbyeyi, kuyishimira byatuma atazagera igihe atunga inka.

132. Ihene y’inyagazi iyo yuriye inzu bayica amatwi kuko iba ikunguye

133. Umuntu ushaka guhindura ihene ibyara amasekurume gusa, bayikubita igisura ngo ntizongere kubyara amasekutume ukundi.

134.Umuntu ufite isekurume y’ihene iyo agirango ayice ,abanza kuyitereza inzuzi ,iyo ziteze aragenda agatambika isekuru mu bikingi by’amarembo akayitambuka ,yamara kuyitambuka ,ihene akayikubita ubuhiri ku gakanu ngo “Ubonye iriya nyana y’imbwa ngo iranga ingoma “.Icyo gihe ibyo kwirabura kw’inzuzi ntibigire icyo bitwara.

8.Umuntu n’udusimba

135. Umuntu uciriye ikibwana cy’imbwa ntareba inyuma ataha ,ngo iyo mbwa yajya yiba bakayica.

136. Kirazira gucisha imbwa mu nsi y’uruhu, kuba ari ukuyibuza kubwagura.

137. Kirazira ko imbwa irigata umuntu, biba ari ukumusurira kuzagwa kure.

138. Imbwa iyo iryamye ku buriri, iba ikunguriye ababuryamaho.Iyo ari imbwakazi iba ikunguriye umugore cyangwa umukobwa’iyo ari imperume iba ikunguriye umugabo cyangwa umuhungu wo muri urwo rugo .Barahanuza, nuko imbwa bakayambika imiti bahanuje, bakayivuma ikava muri urwo rugo.

139. Umuntu iyo arumwe n’injangwe, atanguranwa nayo kurya, akarya, ubwo rero ntabyimbirwe.

140.Umuntu iyo yumvise impyisi ihumiye kure,yirinda kuyituka,iyo ayitutse ngo arapfa,Burya impyisi ihumye ikirago kegetse ku nzu,bakiryamamo babanje kukinyuzamo igiti ,bati “Ng’uwo uwawe “.Baba batabigenje batyo ,abakirayemo ngo barapfa

141.Umuntu iyo agize aho azindukira maze agahura n’imoka,arishima ngo imuteye umutwe mwiza,kuko n’ubusanzwe bayita “muhe”.Yaba yajyaga guhaha ,ati “Ntakimbuza kubona icyanzinduye “

142. Umuntu iyo akubise inzoka inkoni igacura umuborogo, uyikubise nawe arapfa, kuko nawe iba imukenye,

143. Ukubise inzoka ikava amaraso, nawe ngo arakenyuka.

144. Umuntu uri ku rugendo yirinda kwica inzoka, ngo nta mugenzi wica undi, kuyica ni ukwitera ubuvukasi n’ishya rike.

145. Umuntu ubonye inzoka yapfuye, arayegera akayikoza urutokirwo hagati mu mwobo w’inda, urutoki akarwikoza mu gahanga no mu gituza, agira ngo “Sinkurota ku manywa na n’ijoro “

146. Umuntu iyo aryamye mu nzu, maze yakubura amaso akabona inzoka ku gisenge cy’inzu, ngo arakenyuka.

147. Umuntu iyo yishe inzoka bita inpiri,ayica umutwe,maze akawujyana mu gicaniro,ngo bituma atunga inka nyinshi,kandi ngo inka ze ntizirwara indwara y’ubutaka.

148. Umuntu azira kwica Igikeri, ngo atazikibyara.

149. Umuntu iyo anyariwer n’imbeba, arishima ngo iba imusuriye kuzabyara abana benshi.Yamara kumunyarira ati “Uruzuze abana igisenge, nanjye nuzuze abana inzu “

150. Umuntu uri ku rugendo, maze agahura n’imbeba yitwa Urujangu, ikiruka mu kayira k’imbere ye, arishima ngo aranywa ahage .

151. Umuntu azira kwica umuserebanya, ngo iyo awishe arawubyara

152. Umuntu azira kwica Urutambara, nawe ararubyara,(Gukuramo inda ,cyangwa kugira ibibara ku mu biri w’umwana ukim ara kuvuka ,babyita amazina y’ibyo yishe )

153. Umuntu iyo ahuye n’uruvu, atanguranwa narwo akaruvuma, ati, puu!”Ngutanze gucira n’ujya gucira, uzacira inkaba y’amaraso “.Icyo gihe iyo rumuciriye ntagira icyo aba, rwamutanga agapfa.

154.Ushaka ko umurima wera byinshi ,yenda uruvu akarwica akarutaba mu murima we,ngo rutera umurima kwera cyane.Aho barutabye bahashyira ikimenyetso,barutaburura umurima ukarumba,bakunda kuhatera igiti cy’umukoni cyangwa Madwedwe,igicuncu,umuyenzi,umutagara.Ng’iyo mpamvu ibyo biti biba mu murima.

155. Akandi gasimba bita Agahuza, nako baga shyira mu murima ngo were im yaka myinshi.

156. Umuntu azira kwica umuhovu, ngo yabemba.

157. Umuntu iyo asanze agasimba kitwa Nyamabumba karubatse mu nzu iruhande rw’inkingi, bene inzu barishima cyane, ngo kaba kabasuriye kubyara abana benshi.Ako kazu birinda kugasenya.Uwagasenya umugore wo muri urwo rugo utwite, akuramo inda, kandi ngo yakomeza kujya apfusha

158. Umuntu iyo ahuye n’agasimba bita Nyakayonga, aragenda akagakozaho ino rinini ry’ikirenge, ati “Mpa akayoga nyabuyoga “Nuko akagenda ari ku kizere cy’uko ari bunywe agahaga.

159. Uhuye n’agasimba bita Mayoga, arishima ngo aranywa ahage, iyo gahagaze karuhuka ngo karanywa, ati “Karasoma, nanjye ndi busome mpage “

160. Ubonye Nyiraboyoga n’ubonye Nyiramaturi nawe nuko ngo aranywa agahaga.

161. Umuntu azira gukura inda mu mutwe ngo ayijugunye, arayica.Iyo ayijugunye atanguranwa nayo agaca Akatsi, ngo iyo imutanze kugaca arapfa.

162. Umuntu azira guta inda mu ziko yangwa imbaragasa, kuko asaza vuba.

163. Iyo isazi iguye mu kanwa k’umuntu ikarenga umuhogo maze ikaguruka yapfuye ngo nt kundi ararwara, nahi iyo igarutse ikiri nzima, arihorera akagera igipfunsi mu kanwa, ati :”Ndijute ,sintongane “.Nuko akagenda yirya icyara ngo aranywa ahage.

164. Iyo akanyarirajisho kaguye mu jisho, bacira hasi no hejuru, bati:”Kanyarirajisho kanyaye mu jisho, aho kunyara mu ryanjye uzanyare mu rya rusake”.

165. Umuntu iyo agize aho azindukira, agahura n’intozi zitoye umurongo zigenda,azira kuba yazirenga,azikozamo ikirenga akazisiriba,kuzirenga ni ukurenga ni ukurenga umuheto wa so bigakenya kandi bigatera ubuvukasi.

166. Intozi iyo zitonze umurongo mu nzira, zitwa mugongo –utarengwa, bakirinda kuzirenga.

167.Umuntu iyo atewe n’intozi arazitsirika,afata umugozi akawupfundika mu mwinjiro w’inzuukagarukira mu muryango,cyangwa urujyo rw’inkono iteka,akarushyira mu ziko akavuga ati ,”Ntaze ibikoba “,akongera ati :”Naka (avuga umwanzi we )ataze ibikoba by’abakwe,mu minsi umunani mwa ntozi mwe muzajye kurongora umukobwa wa naka (avuga umwanzi we ).

168. Iyo ushaka gutsirika intozi nanone, ufata umwuko ukawumanika mu ruhamo rw’umuryango.Ibyo bitsirika intozi zigacika aho, ntizizagaruka.

169. Umuntu ushaka kwimura ikiguri cy’intozi, yenda icumu maze umuhunda akawukoza mu kiguri cy’intozi, agaherako akiruka, umuhunda akawutwarira hejuru, nuko yagera hirya cyane, akawuhashinga, ngo aho abe ariho zimukira.

170. N’ijoro ntawe uvuga intozi, uzivuze arongera akazivuga ngo zidatera.

171. Umurizo w’ikibiribiri ubuza intozi kuza mu rugo, babona zije bakawukongeza zigasubirayo

172. Urugo rurimo agasamunyiga, intozi ntizirutera.

173. Umurizo w’igiharangu, nawo utsirika intozi, barawukongeza zikagenda

174. Urujyo rwaraye mu mazi narwo rutsirika intozi.

175. Ivu rivanze n’amazi naryo ritsirika intozi, bararifata bakazitera zikagenda.

9.Umuntu n’inyoni

176. Umuntu iyo acigatiye isake maze ikamubikira mu ntoki, uwo muntu ni uwo kuzasigwa amase (kuramba, kumara imyaka myinshi)

177. Umuntu iyo akandagiye agashwi k’inkoko kagapfira mu kirenge cye, nawe arapfa, kereka bazanye icyanga cy’amasaka y’amakoma, agatoba mu mazi akanywaho, ubwo trero ntibigire icyo botwara.

178. Umuntu azira kwica inyamanza, kirazira rwose.N’igi ryayo ntawahirahira ngoarimene, ngo yajya abyarira guhamba.Umuntu burya agize amakuba akayica,aragenda akayijyana ahantu kure imvura itaragera,nko ku rutare akayihambamo.

179. Inyamanza yikungereza bavuga ko iba isura abashyitsi.

180. Iyo umuntu ahinga, maze inyamanza ikagwa ku isuka igapfa, arayibagira,atayibagiye ngo yagira amakuba.Iyo ari umugabo wishe inyamanza,ngo apfusha umwana w’umuhungu;yaba umugore agapfusha umukobwa.Niyo mpamvu yo kuyibagira ngo hatagira umuntu upfa.

181. Umuntu azira kwica umusambi cyangwa ngo awumenere igi,ngo yahora ahamba.Uwishe aragenda agahanisha akanywa n’imiti.

182.Umuntu wishe igikona ni ishyano aba agushije.Arakiraburira,bakamwogosha amasunzu bakamutega rimwe risa.Ni naho havuye wa mugani ugira uti “Afite isunzu rimwe nk’uwishe igikona “.Icyo gihe aragenda na cya gikona agahagarara ku gasozi agahamagara agira ati “Nishe igikona “.Nuko bakamuha imiti yo kumukiza ayo mahano.

183.Umuntu iyo abonye ibikona 2 cyangwa 3biturutse ku irembo biboneje mu rugo,arishima ngo biramusurira neza.Iyo ari kimwe kiba ari inka imwe ,byaba 2 zikaba inka 2 zitashye muri urwo rugo.

184. Umuntu iyo yumvise igihunyira kivuze,areba ingata,n’urujyo akabitera iyo kivuye, kuko ngo gisura amatongo.

185. Umuntu azira kwica intungura n’inyombya na nyirabarazana na rwungeri, ngo iyo abyishe, nawe arapfa.

186. Umuntu warembejwe n’imisure imwonera, aragenda akazana ihene akayikama, amahenehene akayashyira ku rujyo, urujyo akarujyana mu murima agira ati”Umubandwa wambaye isunzu, ntanywa amahenehene” Icyo gihe imisure ntiyongera kumwonera ukundi.

187. Umuntu iyo azindutse ajya guhaha, maze agahura n’inkware ikagenda itavuga, amenya ko azinduwe n’ubusa akigarukira.Iyo ivuze,ngo aragenda kandi akagaruka amahoro.

10.Umuntu n’ibyo mu rugo n’ibyo mu nzu

188. Umuntu azira rwose gutema igikingi cy’irembo, kirazira rwose no kukigera umuhoro .Biba ari ugusura amatongo.

189. Iyo amazi atungutse mu irembo atuma umuntu atunga.Icyo gihe ahindura irembo akaryerekeza mu gikari.akabyara abakobwa batagira umuhungu ubavukamo.

190. Umuntu yirinda cyane kumena ifu mu rugo, cyangwa se ku buriri, ngo bikenya umugore w’urwo rugo agapfa.Barahanuza ndetse bakahimuka.

191. Iyo umuntu abonye amaraso cyangwa se amavuta mu rugo batazi uwayihamennye,ni ishyano ,barahanuza.

192. Umuntu azira kwitabira mu kigega,ngo nticyuzura.Kwitabira mu kigega ni amakuba mabi.

193. Kwitsamurira inyuma y’urugi rukinze no kwitsamurira iruhande rw’ikirago cyegetse,ni ugupfa nta kabuza.Barahanuza.

194. Umuntu ufita ikigega kikagwa cyari kirimo amasaka, umuzigaba cyangwa se umuse niwe uza kukegura.Undi wundi wakegura byamutera ibyago.

195. Umuntu iyo avuye gutashya inkwi, maze igihe atuye inkwi hasi umugozi ugacika, arishima ngo arahaga.

196. Kirazira kwinjiza inkwi uko zagahambiriwe, babanza kuzihambura, umugozi wazo bakawuhambiriza urukwi rumwe ngo ni umugenzo, kuzinjiza zihambiriye ngo bikenya bene urugo.

197. Umuntu iyo avuye kuvoma amazi, maze yagera mu rugo akamena icyo yavomesheje, ngo nyirurugo arakenyuka kereka iyo bimutse.

198. Umuntu iyo amennye ityazo, ngo ni ishyano.Urimennye araryikorera akarijyana mu mayirabiri agatura, ati “Ntuye ishyano “Akaba yikijije ishyano.

199. Abantu banyuze mu nzira bajugunyemo ityazo bamennye, bazira kuritambuka ngo barirenge, bahira ibyatsi bakabijugunyaho, bakabona gutanbuka, ntibagire icyo baba.aiayo umugabo cyangwa umugore badatereyeho utwatsi, ngo bararitwitwa ntibabyare.Abakobwa bateraho inshinge,abahungu bagateraho uduti ,ngo badahumana.

200.Umuntu iyo amennye urusyo,ararwikorera.Areba ikintu arushyiramo akikorera,nuko yahura n’umuntu akamwinginga ngo arumuture.iyo amaze kurumutura,uwari urwikoreye ariruka,yagera hirya cyane ati “Untuye urusyo ntacyo untuye “.Yagera mu rugo,agahanuza bakamuha umuti akanywa.Iyo abeza urimutura arisyira mu mayirabiri.


10.Umuntu n’ibyo mu rugo rwe n’ibyo mu nzu

201. Umugabo wamennye urusyo, ntajye kuruta akararana n’umugore we, arapfa ntakabuza, byongeye ngo umugore we ararubyara.

202. Uwamennye urusyo, atinya akamanyu k’urwo rusyo, kavungukiye mu biryo kakagwamo, abariye ibyo biryo barahumana .Bajya mu bahanuzi, bakabaha imiti yo gutsinda amahano.

203. Umuntu azira guhindura urusyo ngo arusere inyuma, ngo ni ukwisurira kuzajya abyara abakobwa basa, batagira musaza wabo.

204. Umuntu iyo abonye agasongero k’inzu yicaye mu kirambi ngo arapfa .Agasongero k’inzu iyo gahingutse kakagaragara rwose,umugore wo muri urwo rugo arapfa.Birinda ko gahinguka.Baragashingura kuko gakungura.

205. Nta muntu ucana agasongero k’inzu,bisura gusenya ,kandi ngo gatuma bahumana.

206. Umuntu burya yicaye mu kirambi,maze umurayi uturutse mu gisenge ukamugwa mu bitugu ,ngo ararwara.

207. Umuntu iyo agwiriwe n’icumu, rimara kumugwira ati: « Rirakagwira uwaricuze»Iyo atavuze atyo ngo niwe rikenya.

208. Umuntu ufite umuheto, maze ukamanuka aho ujishe ukamugwira, ntiyongera kuwutwara.Iyo awutwaye arapfa.

209. Umuntu azira guturuka hanze afite ikirago, ngo akinjirane mu nzu agihambiriye,ni ugusurira nyirurugo gupfusha.Iyo amaze kugihambura agera mu muryango ,bakamubaza no « Uzanye iki ? »Ati: «Nta cyo ».Iyo batamubajije ngo baba bamusuriye KUMUHAMBA.

210. N’ijoro nta muntu uhagarika ikirago mu7 nzu.Impyisi iyo ihumye cyegetse ,ikirago bakirenza urugo ngo « Ng’uwo uwawe » .Batabigenje batyo ,abakirayemo barapfa.

211.Iyo bumaze kugoroba ,nta muntu ukubita ikirago agikunguta,ngo arasara.Birazira rwose ngo ni ukubambura abazimu kandi ngo ni ugukungura.Iyo ari umugore ugikunguse ,aba akungurira um,ugabo,yaba umugabo ,akaba akungurira umugore we,iyo ari umwana akaba akunguriye ababyeyi be.

212. Umuntu iyo yumvise bakubita ikiorago nijoro agira ati « Urikungurire »Cyangwa ngo « Urakakigendamo » ntagire icyo aba.

213. Kirazira kandi gusohokana ikirago nijoro, ngo kijye hanze, ukijyanye baramubaza ngo « Ujyanye iki? »Ati « Nta cyo »

214. Nta muntu wo kurara mu kirago giteye amabara, kirazira.

215. Kirazira gusasa uburiri ngo uhereko uryama, biba ari ukwisurira umuruho

216. Kirazira gufata intebe ngo uyishyire ku buriri, ngo ni ukumugaza bene bwo ,umugabo n’umugore.

217. Umuntu azira kugerekeranya intebe nijoro, umugore ararwara.

218. Iyo bogosha umuntu, kirazira kujyana icyuma bamwogoshesha mu nzu,ngo bakimwogosheshe,kuba ari ukumukenya agapfa.

219. Nta wogosha umuntu ufite se na nyina izuba rirenze,ni ukumukenya.

220. Kirazira gukoza undi icyuma mu mutwe,kereka bagiye kumwogosha,ni ukumusurira gupfa,uwapfushishe uwo bava inda imwe ,nikwe bagikoza mu mutwe.

221. Umuntu iyo agiye kuvuga umutsima,iyo agirango inkono ishya vuba,azunguriza urumuri mu ijosi ry’inkono agira ati : « Nibanguke ni iy’abatabazi ».

222. Iyo umutsima waraye bugacya usa n’amaraso, nyir’urugo ngo aba umukungu cyane.

223. Umwuko iyo umaze susaza, bawuta ahantu kure cyane ku muko, ngo uguye mu ziko, bahumana.

224. Intebe abantu bicarirw kimwe n’isekuru, iyo bishaje babita mu muko, kwanga ko bigwa mu ziko, benebyo bahumana.

225. Iyo umuntu ashuhije amazi yo gushigisha, akanga gushyuha vuba, babwira umwana w’isugi ngo naze ayaramutse.nuko umwana akaza agahobera ijosi ry’ikibindi, ati « Gira so, mazi y’igitondo, nanjye ndamugira ».Nuko amazi agashyuha ako kanya.

226. Umuntu iyo yumvise umuriro uhinda cyane, agira ubwoba ngourara indwara, areba amazi agatereramo, akanagamo ivu, agira ngo:« huta ubuhoro ,huta ubuhoro»

227. Umuriro iyo uhutereye, bagirango urasura abashyitsi.

228. Umuntu azira gushyira igishishwa cy’inkingi mu ziko, ngo ni uguteranya umugabo n’umugore bagahora barwana.

229. Nta muntu ushyira mu nkono y’itabi igishirira cy’urubingo, ngo ni urutsiro, ngo yahumana

230. Ntawe wenda igishirira cy’igitovu ngo agishyire mu nkono y’itabi, ngo bitera urubwa.Umuntu iyo atwitse inzu y’undi,ntiyiruka,aguma hafi,iyo yirutse ngo baramufata.Aguma bugufi akazagenda inzu imaze gucika.

231. Umuntu abona inzu ihiye, akahira utwatsi akajugunya yerekeza aho inzi ihererye agira ngo: « Ng’uwo umugozi w’umuganda».Impamvu yo kugira ngo ng’uwo umugozi w’umuganda,ni ukugirango nawe atazahisha urugo rwe,rukomeze kugira umugozi n’umuganda

232. Umugabo n’umugore bazira kurarana batabanje kunywa imiti, ngo batazabyara abana baka umuriro.

233. Umuntu w’umucuzi iyo abonye uruganda ruhiye, areba inyundo akayicarira, ngo ni ukuruzina ako kanya rukazima.Umuntu azira gusenya akazu abana bubaka ku gasozi,ugashenye ngo arabemba

234. Kirazira kujya mu nzu y’abana bubatse ku gasozi ngo wendemo igishirira kuko wabemba.

235. Umuntu uri mu nzu ye maze akajya kubona akabona itungutsemo umugina, arimuka, ngo iyo atimutse ,arapfa.

236. Mu nzu iyo hacitsemo urwobongo ni imva iba ihacitse nyirinzu arapfa, kereka ahavuye cyangwa se agahanuza.

11.Umuntu n’ibyo mu murima

237. Umuntu iyo agiye guhinga maze mu ihinga igitaka kikamugwa mu kanwa, ngo ntabwo apfa muri uwo mwaka, arawurya.

238. Umuntu amara gukwikira isuka, akayisiga amase, ngo idasaza vuba, barongera bakayisiga amavuta.

239. Kirazira kurenga aho baharuriye isuka, ngo uharenze urwara imitezi.

240. Umuntu ujya guhinga inzuzi, amara guca amayogi,akenda intosho n’ingata ingata akayicaraho,intosho akayihirika,ngo uko intosho yihirika ,niko n’ibihaza byihirika.

Kurema

241. Iyo bagiye guhura imyaka, babanza kurema ngo idatuba.Bareba intosho bakayigereka hejuru y’ingata, bagashyiramo ibyo bahuraUremya akenda ikibando agakubitaho agira ati : « Indengo imwe ,eshanu ,esheshatu ,iya cumi y’umugenzi ».Nuko abahura bagahura nuko imyaka igatubuka.

242. Igihe bahura birinda kurundisha inkoni, barundisha amashyi,ngo bidatubya imyaka.Byongeye iyo bahura imyaka ,nta muntu waza ngo anyure haruguru y’aho bahurira.

243. Kirazira kuyoresha urushyi imyaka barimo guhura ngo bahuhe, ni ugutubya imyaka.

244. Iyo bamaze guhura bazana intara bakayiyoresha yubitse (ntibayoresha intoki)bagaterera hejuru,bagasamisha imbere h’intara.Utwo bagosoye bakadusuka mu cyo babikamo ,basukira hejuru y’agaseke (umuseke )

Guhura

245. Iyo bajya guhura imyaka iyo ariyo yose (ibishyimbo, amashaza, amasaka…). Umwana w’umuhungu cyangwa se umugabo, niwe ubanza kuyikubita inkoni,umugore cyangwa se umukobwa akabona guhura..Umugore iyo abanjemo inkoni ngo imyaka iratuba, nta mugore urema, harema umugabo.

246. Ihura iyo rirangiye bagiye kugosora, uwabanje gukubita inkoni na none niwe ubanza kugosora, abagore bakabona ubugosora, bitagenze bityo ngo imyaka iratuba.

247. Umuntu iyo yanitse amamera, nta waza ngo ayakozemo umuhunda, iyo akojejemo umuhunda, ngo aba ateye kurwana abazanywa inzoga z’ayo mamera.

Urutoki

248. Insina iyo igiye kwana maze ikanira mu rubavu, ngo iba ikunguriye nyirurutoki.

249. Igitoki kimanyuye iseri maze rikagwa hasi, ngo birakungura.

250. Irindi shyano riba insina yannye udutoki tubiri, nyir’urutoki arahanuza, yarangiza agatema agatoki kamwe akakajyana mu mayirabiri.Impamvu yo kukajyana yo ,ni ukugirango abakirenza abe arbo bitwarira iryo shyano .

251. Umuntu iyo amaze kwenga agiye kudaha, yenda igishishwa cy’umuneke, kimwe akagishyira mu mutwe w’umuvure, ikindi akagishyira k’uw’uwumdi,ikindi gishishwa akagishyira ku mutwe we,maze akadaha,icyo gihe ntihabe hagira umuvugisha ngo amusubize ,kwanga ko inzoga ituba.Haba vn’abasahyira igishishwa cy’igitoki ku kibindi badahiramo.

252. Umuntu ujya gusuka inzoga abona ari nkeya, iyo agirango iyubuke.agera igipfunsi ku munwa w’akabindi bnasukamo, igipfunsi akagikubita hasi, ati : « Uzura unsagurire » Ubwo inzoga igatubuka

253. Umuntu iyo agiye kwenga inzoga y’amarwa, igihe basabitse yirinda kurarana n’umugore we , iyo bararanye ngo inzoga iranyerera igapfa.Ndetse n’umwana mukuru wese wo muri urwo rugo baramuhana aramenye ntajye gusambana ngo byica inzoga.

12.Umuntu n’imvura ,urubura,inkuba n’umuyaga

254. Imvura y’impangukano iyo iguye,buracya bagasiba guhinga,kwanga kuyibuzakongera kugwa kugwa.

Kwica imvura

255. Ushaka kwica imvuira, abona imvura ishotse akavuza umwirongwe nyuma igapfa.

256. Ushaka kwica imvura nanone, areba intobo yavutse ari ikinege, akayitunga ku icumu maze agatunga mu cyoko.Byitwa « Uruhiso » imvura igapfa.

257. Imvura y’urushyana,iyo yarembeje abantu,bareba akondo maze bakagakara ku rujyo,ngo bakaranze imvura,ikarorera kugwa.

258.Itumba kando iyo ryarembeje abantu,bagirango biyanikire imyaka yabo,bajya kuyanika ,bakazana ingasire,n’inkurwe n’imbyiro,bakabikoresha umusaraba kuri ya ngasire ,inkurwe bakayihagarika,imbyiro bakazitambika,ngo bakab bishe imvura.

259. Abaraye bari bwanike bo bareba urutamyi bakarunaga mu cyoko, bagirango: »Haramuke hatamuye»

Kwica amahindu n’urubura

260. Umuntu ugirango yice amahindu abona agiye kugwa akenda icumu agashyiramo amavuta, akarishinga hanze agira ngo: « Ku ishyamba, ku ishyamba »

261. Abandi bareba amase bakayabumababumbira ku icumu, bakaripfumuza uruhamo rw’umuryango, bakaritunga hejuru, urubura rugapfa.

262. Abashatse kandi, benda icumu icumu bakaripfumuza uruhamo rw’umuryango, bagashyiramo amavuta bagira ngo « Yaga, Yaga, ryatsindiye Ruganzu, ritsindira Ndoli, Ritsindira Mibambwe »Urubura rukamuka

263. Kwenda intorezo bakayikubita imbere y’umuryango, na byo byica urubura.

264. Kwenda ivu maze bakarihuha baryerekeje aho urubura ruturutse, bakarutuka bagira ngo « Yonga, yonga » nabyo byica urubura.

265. Kuvuza umwironge amahindu agiye kugwa, nabyi birayica >

266. Abandi bica urubura, bareba umuyenzi bagakoza ku ibere ry’umugabo, bagira ngo « Henebera nk’amabere y’umugabo ».

267. Amasuka y’amazungu nayo asigayev yica ururbura.

268. Nta muntu ujya guhinga amahindu yaraye aguye, ngo yakongera akagwa. Barayasibirira.

269. Umuntu iyo apfuye baramusibirira, kwanga ko vamahindu agwa

270. Kugarika isinde kirazira, ngo bisura urubura.

271. Kirazira kubika isuka, iyo bayubitse bituma urubura rwica ibintu

272. Umuntu wambaye uruhu rw’intama yirinda kuruhinduriza abonye imvura igiye kugwa, ngo yakubitwa n’inkuba.

273. Inkuba iyo ikubise umuntu cyangwa se itungo, cyangwa se ikindi kintu, ntibarira, ntibababara, ntibavuza induru, ahubwo bavuza impundu,ngo barariwe n’umwami.Gutaka ni ukwitererzea inkuba ikakumara ku bantu no ku bintu.

274. Inkuba iyo ikubise ikica, ntawagira ngo inkuba yishe.Barabaza bati « Ni iki? » Iyo ari umuntu bati « Umwami yarongoye ».Iyo ari inkla bati « Umwami wo hejuru yakujije inka ».Bakavuga umubare.Ibyo bikagusha inkuba neza,ntizongere gukubita ukundi. 275. Inkuba kandi iyo imaze gukubita umuntu, bazana inzogera bakayivugiriza hejuru ye, ngo ni izo kumukangura.Bavuza impundu, bakavuza ingoma ngo umwami wo hejuru yabyukurutse, yarongoye.

276. Inkuba iyo yakubise ahantu, bukeye bw’aho ntawe uhinga, ngo umwami yaraye, hagize uhinga hagwa imvura mbi cyane, igatsemba abantu n’ibintu, inkuba ikongera igakubita,kandi ntibeza imyaka.

277. Nta muntu unywa itabi imirabyo irabya, ngo inkuba iramukubita.Iyo ashatse kwinywera itabi adatinya gukubitwa n’inkuba, areba ubwatsi bw’ishingeakabuhambira mu mutembo w’inkono y’itabi, akazana n’akatsi k’ishinge, akakajugunye hanze agira ngo « Dore ibyawe », ubwo inkuba ntigire icyo imutwara.

278. Abashatse nabo bareba igishirira bakakinaga hanze bagira ngo « Ng’iryo iryawe ».Bakongera bakareba icyatsi babonye cyose, bakacyambika inkono y’itabi, imirabyo ikoroha.

279. Ushatse nawe agereka umugano ku nkono y’itabi, ati « Urahere ku ishyamba »

280. Inkuba iyo yagize icyo ikubita ku musozi umugabo ufite umugore yirinda kurarana nawe, batabanje kugangahurwa, ngo bahumana.

281. Umuntu agera ahoinkuba yakubise akahaguma, ntabe yagenda batabanje kumuganmgahura, batamugangahuye ngo inkuba yabica, kandi ngo ni no kuyiterereza abo yakubise, ikazongera kubakubitira ahantu cyangwa se ibintu.

282. Umuntu iyo yumvise inkuba ikubise cyangwa sae imirabyo isakirana, acira ku gahera cyangwa akagahuhaho agira ati « Ganira, ganira, vuga matama,ntuvuge bukuba »Nuko agatunga umuhoro hejuru .Akongera ati « Turi abishywa ,turi bene Nkuba ntitugenda nijoro ».Ibyo bikica inkuba ntigire icyo itwara.

283. Iyo umurabyo urabije, barahura umuriro bagira bati « Uracane uwawe ».Ikindi bakirinda kwicara ku ntebe no kubyina, kereka bafashe umuhoro mu ntoki, bati « Ndagutema « .Abandi bagacira ku gahera bati « Subya »

284. Umurabyo n’inkuba iyo bisakiranye, abantu barya, benda uturyo bakatunaga hanze ngo « Ng’ibyo ibyawe « .Kirazira nta muntu urya inkuba zihinda.

285. Ikindi kizira, nta mugore utega urugoli inkuba zihinda, ngo yamukubita agapfa adasambye.

13.Umuntu n’indi Mihango ,Imigenzo n’Miziririzo

286. Umubandwa ntanywa inka yabyaye amafuti, ngo yahumana, nta n’umubandwa unywa amata y’amasitu ngo yahumana bibi, inzara zikamushinguka mu ntoki.

287. Umubandwa ntanywa inzoga yaguyemo inkono y’itabi, ngo yahumana cyangwa se agasara.

288. Inkono y’itabi yaguye mu ifu, amarwa y’iyo fu, nta mubandwa uyanywa.

289. Inkono y’itabi iyo yaguye mu muvure, nta mubandwa unywaiyo nzoga, kwanga ko yahumana.

290. Umubandwa ntiyanywesha inkono y’itabi iteye umukwege iyo adapfuye arahumana.

291. Inkono y’itabi iguye mu biryo, nta mubandwa, nta mubandwa wabirya, ngo yapfa yatonyotse

292. Umuntu utari umubandwa yitwa inzigo, azira gucana inkwi ziturutse ku murinzi, ntiyatema n’igiti cy’umurinzi, ngo ni ukwiteza imandwa zikamwica.n’umubandwa arabyirinda, kwanga kwiterezaimandwa ze.

293. Mu Rwanda bazira kucana igiti cy’umurinzi (umuko), ngo yabemba, ntibacana n’igiti cyo ku gituro, ngo badahumana bakabemba.

294. Igiti cy’umuvumu bita imana ntawe ugicana, ngo yahumana.

295.Umuntu iyo abonye umuvumu wimejeje,azira kuwurandura,kuwubona byitwa kugira umugisha usaga,maze kuwurandura bikitwa kwivuitsa umugisha,barawureka ugakura.Urugo rwubakishijwe imivumu bahora barurebabagirango imivumu y’igikingi cy’irembo cyo haruguru idahura n’icyo hepfo,bahora bayicira ,kuko yombo ihuye yakenya bene urugo .

296.Umuntu iyo agize ahantu yerekera,maze agasitara akaguru k’i buryo,ngo ni bibi,ni ubuvukasi butuma atagira icyo aronka.Iyo ahindukiye ataha iwe agasitara ku kirenge cy ‘ ibumoso,ngo ni bibi ngo ntacyo asanga mu rugo,ngo aribwa cyangwa se agapfusha umuntu.

297. Usitaye indyo ajya iwe ngo ni byiza, usitaye imoso ajya iwe ngo ni bibi, iwabo h’umuntu ni i buryo, imuhanahitwa ibumoso.

298. Iyo amaguru yombi asitaye yitwa ko asitaye intonganyi, agera mu rugo akarwana.

299. Umuntu iyo yitsamuye indyo (neza) ajya aho yifuzaga kujya, yitsamura imoso (nabi) bikavuga ko atashakaga kujyayo

300. Umuntu iyo aciye ku rugo.maze agakubitwa n’umwuka wo mu nkono bahishije, yivuma ku mutima agira ati « Sinkurogerwamo ».Atabivuze ngo, yazarogerwa mubyo bamugaburiye.

Hifashishijwe

Byakuwe mu gitabo « Imihango .imigenzo n’Imiziririzo» (Musenyeri Aloys Bigirumwami, 1974)