Imyitire y'amazina y'inka

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Iyo inyambo zabaga zimaze kubyara uburiza, umutahira w'inyambo yatumiraga umwisi, akazitegereza neza, maze iz'ingenzi muri zo akazita, akaziha inshutso. Yamara kuziha inshutso agataha. Ubwo bamuhaga inka y'intizo ikamwa, yamara kuyitekesha akayisubizayo.

Iyo ubushyo bwa za nyambo bwamaraga kubyara ubuheta, bongeraga gutumira umwisi ngo agire icyo yongera ku nshutso. Ubwo yitaga iy'indatwa muri za mpete, akayisingiza. Inshutso yari yarayihaye mbere ikaba ari yo ibanza, ikitwa impamagazo, igisingizo cya kabiri ayihaye kikitwa impakanizi, ibindi bisingizo bikitwa imivugo. Igisingizo cya nyuma kikitwa umusibo (iyo cyabaga gisingiza ya ndatwa y'isonga yonyine) cyangwa imivunano (iyo cyabaga gisingiza za ndatwa zose yari yarahaye inshutso mu ikubitiro).

Yamaraga gusoza uwo murimo wose wo kwita inyambo bakamuha inka y'ingororano akayicyura ikaba iye y'ishimwe.

Hifashishijwe

Igitabo cy'umunyeshuli :Umwaka wa gatanu w'amashuli yisumbuye, Werurwe 1988