Imyororere y’Inzuki

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Inzuki kimwe n’andi matungo tumenyereye mu bworozi,nazo zigira uburyo bwo kuzorora,aho bazororera hitwa mu Ruvumvu cyangwa se Urwega.Aho bubaka uruvumvu

Uruvumvu rugomba kubakwa ahantu hujuje ibi bikurikira :

  • Ahitaruye insisiro n’inzira nyabagendwa mu rwego rwo kwirinda ingorane zatera igihe zakozwemo cyangwa zenderejwe
  • Ahantu hatari umuyaga mwinshi kandi hadakonja kuko inzuki zizirana na byo
  • Ahantu hari amashyamba ya kimeza cyangwa ay’amaterano afite indabo inzuki zihovamo.


Uko uruvumvu rwubakwa

Uruvumvu cyangwa se Urwega rugomba kubakwa rwerekeye ahikinze icyoko cy’umuyaga n’imvura.Imirasire y’izuba nayo si myiza ku mizinga .Uruvumvu rugomba kugirirwa isuku ya buri gihe kugirango intozi ,inshishi,imiswa n’utundi dusimba tutaruzamo.


Gusuka umuzinga wa gakondo

Inzuki abantu bashyira mu mizinga ya kijyambere bazikura mu mizinga gakondo. Uko bikorwa:

  • Banza utange umwotsi mu muzinga ushaka gusuka no mu yindi byegeranye niba bihari;
  • Sakambura uwo muzinga ndetse uwukizeho imyanda yose kugirango urwiru rutaza kubona aho rwihisha,
  • Tangira uhakure ,ubuki n’ibinyagu ubipfundikirira mu kintu ariko wabanje kureba ko wabona urwiru,
  • Uko uhakura usatira impuzo ,inzuki na zo niko zigenda zihunga kubera umwotsi zikibumbira mu mpuzo,
  • Kugirango izo nzuki zitaza kugwa hasi,munsi yazo uhatega umuzinga,ku buryo ziramutse ziguye zawugwamo, uwo muzinga ariko ugomba kuba upfunduye,amakaderi ane yo hagati apfunduye,
  • Nurangiza guhakura za nzuki zinagana imbere ku maso zihungurire icyarimwe mu muzinga hanyuma uhite uwupfundikira.Akuma gatangira urwiru ngo rudasohoka kagomba kuba kashyizweho mbere,
  • Nihashira akanya ukabona mu maso y’umuzinga hari inzuki zinjira n’izindi zikubita amababa ariko zitaguruka,menya ko urwiru rwageze mu muzinga,
  • Izisigaye muri wa muzinga wahakuye zikunkumurire hasi,imbere yaw a wundi wa kijyambere ku buryo inyinshi zibona uko zinjira,cyane cyane ibyana bidashobora kuguruka
  • Uwo muzinga wa Gakondo uhita uwusubiza aho wari uri kugirango izagurutse n’izagiye gutara zibone umuzinga wazo ,aho kugirango zijye mu muzinga byegeranye
  • Reka inzuki zinjire mu muzinga wazo mushya,hanyuma uwuterure uwushyire aho uwa gakondo wari uri.Uyu wa gakondo uba wawukuyemo inzuki zose zasigayemo ukawujyana kure aho zitawubona,
  • Igihe inzuki zikomeza kwinjira neza mu muzinga wawe kandi n’izaguruka hirya no hino zitangiye gutuza,uwusubizamo ya makaderi ane wakuyemo na twa tubaho ukanawupfundikira,
  • Ahasigaye ni ugutegereza nimugoroba kugirango wimure umuzinga uwujyane aho ushaka.

Habaho ariko ubwo kubona urwiru bibanza kurushya nk’iyo mu muzinga wa gakondo washyizemo inzuki nyinshi ariko ukabona zihita zisohokana ubwira kandi nta zindi zinjira .Ubwo umenya ko urwiru rwasigaye mu muzinga wa gakondo ,ukawufata ukawucurika nyuma ukawutimbura hasi imbere y’isanduku ku buryo inzuki zose zose zari ziwurimo uzisuka hasi.Uhita uzishakamo urwiru warubona ukarushyira mu muzinga izindi nzuki zikarukurikiramo.Iyo utarubonye ushakira mu nzuki zaguye hasi cyangwa izibumbiye mu mahango y’umuzinga wamaze gusukura.Igihe cyose umuntu afata inzuki ibinyagu bifite ibyana byiza umuntu ashobora guhita abiha umuzinga wa kijyambere ,unzuki ashyizemo zigahita zibikoresha .Babyita “KWATIRA “.Babikata neza bakabifatisha umukwege mu makaderi nk’atatu cyangwa se ane.Bifite akamaro cyane kuko inzuki zidatinda kumenyera umuzinga ,Urwiru na rwo ruhita rubona aho rutera amagi kandi n’ibyo byana byo mu mu binyagu ntibiba bigipfuye ubusa.


Gusura umuzinga

Iyo bavuze gusura umuzinga ,baba bashatse kuvuga kuza kureba ko ubuki burimo cyangwa se guhakura ,no kureba imyororokere y’inzuki mu muzinga.Ibyo kandi bigendana no gucunga umutekano w’inzuki mu muzinga ,bareba uburwayi bwaba burimo no kurwanyaibyonnyi no guca kw’inzuki . Hari ibigomba kwitabwaho iyo umuntu agiye gusura umuzinga . Ibyitonderwa igihe bakora mu nzuki :

  • Ukora mu nzuki ntagira ubwoba ,aritonda ntakorane igihunga kugirango atagira ibyo abomboranya kuko inzuki zanga urusaku;
  • Kwizibukira inzuki nabyo ni bibi;
  • Imyambaro igomba kuba ifunze kugirango hatagira uruyuki rwinjiramo imbere
  • Mbere yo kugira icyo ukora mu muzinga,ni ngombwa kubanza kuwuka umwotsi kuko umwotsi ubuz inzuki guhumeka bigatuma amahane yo kuryana agabanuka;
  • Na none umwotsi mwinshi ni mubi kuko iyo utazishinjirije urazica burundu.Usibye kuzibuza guhumeka,iyo ziwumvise zihita zimenya ko zatewe,zigasahuranwa ubuki bwazo izimaze kubuhaga ntizibe zigifite amahane .Niyo mpamvu imizinga ifite ubuki itagira amahane nk’itabufite,
  • Iyo uruyuki rurumye umuntu ahita akuramo urubori akoresheje urwara ,akohereza umwotsi aharumwe kugirango ubumara butanukira izindi zikarakara,
  • Kumara igihe kirekire mu muzinga ,nabyo si byiza,niyo mpamvu uyikoramo agerageza kugira vuba,
  • Gukora mu nzuki bigira igihe :amasaha meza ni mu gitondo kuva saa kumi n’ebyieri kugeza saa yine,no kuva sasa kumi za ni mugoroba kugeza saa kumi n’ebyiri,
  • Iyo ushaka kureba mu muzinga ubanza kuwuka umwotsi ,ugategereza akanya gato kugirango zibanze ziwumve,ukabona kuwupfundura.Nyuma ugenda ukuraho utubaho dutwikiriye amakaderi usuzuma gusa,wayarangiza ukadusubizaho ugakomereza no ku yandi .Ni ukuvuga ko wirinda gukuraho utubaho twose icyarimwe.

Imirimo ikorwa igihe basura inzuki ni iyi :

  • Gushaka urwiru no kurebe ko rubyara ;
  • Guteranya umuzinga n’uwundi iyo ari ngombwa
  • Bareba ubwiyongere bw’inzuki ,bakagereka cyangwase bakagerekura
  • Gusimbuza amakaderi ashaje
  • Kubuza insuki guca
  • Kureba ko harimo ubuki ngo buhakurwe
  • Kureba ko harimo ibyonnyi cyangwa se indwara.


Gushaka urwiru no kureba ko rubyara

Iyo umuzinga ufite urwiru ubibwirwa nuko ubona amagi mu nkongoro z’ibinyagu .Muri buri nkongoro haba harimo igi rimwe ,naho iyo ari menshi nta rwiru ruba rurimo.Ayo magi aba yaratewe n’impashyikuko nazo zitera amagi iyo zidafite urwiru.Inzuki zitagira urwiru bazita IMPEHE. Ushaka gufata urwiru kugirango arusimbuza urundi ,arabanza agatanga umwotsi mu muzinga,asuzuma amakaderi imwe ,imwe ahereye mu ruhande rumwe agana mu rundi ariko buri kaderi akayisubiza mu mwanya wayo.Icyo gihe batanga umwotsi muke naho umwotsimwinshi utuma rwihisha.Iyo rubonetse barufatisha intoki ebyiri (igikumwe na marere ) mu gituza cyangwa amababa.Nyamara habaho ubwo rutabonekeraho .Ubwo haba hasigaye kurushakira mu mpande z’umuzinga.


Guteranya umuzinga

Umuzinga ufite inzuki nkeya ku buryo zidashobora kwiyongera,bawuteranya n’undi ufite iziringaniye.Iyo mizinga iba irimo inzuki z’amayinga ugasanga nta rwiru ifite ,yaba kandi irufite ,rukaba rushaje Uburyo bwa mbere ,ni ugukoresha igipapuro

  • Nimugoroba uzana umuzinga ufite inzuki nkeya,ukawutereka hejuru y’uwo ushaka kuwuteranya nawo
  • Upfumura igipapuro mo utwenge duto ukoresheje umwambi w’ikibiriti .Nta ruyuki rushobora kwinjira muri utwoc twenge;
  • Umuzinga wo hasi urawupfundura ,ugakuraho n’utubaho dutwikira amakaderi,hanyuma ukawupfundikiza cya gipapuro
  • Wa muzinga wo hejuru uwukuraho urubaho rwo hasi ukawutereka kuri wa wundi upfundikije igipapuro,
  • Ni ukuvuga ko inzuki ziri muri iyo mizinga yombi ziba zitandukanyijwe n’igipapuro,
  • Ubwo rero zitangira kurya cya gipapuro buhoro buhoro,impumuro yazo ikagenda iba imwe kuburyo zihura zamenyeranye zikaba zitakirwanye ,
  • Harwana inziru gusa,urushaje rukicwa n’uruto
  • Hashira icyumweru ugakuraho isanduku yo hejurur ikajyana n’amakaderi mabi ,ameza agasigara mu yo hasi

Uburyo bwa kabiri ni kuwegeranya imizinga ushaka guteranya ariko ku buryo irebana

Ubwo inzuki zo muri iyi mizinga yombo ,zisohoka zikubitana ibitugu.nyuma y’ictyumweru kimwe kirenga uhinduranya imizinga,umwe ukawushyira aho undi wari uri.Inzuki ntiziba zikimenye umuzinga wao ahubwo zitangira kwivangavanga zimwe zijya mu muzinga w’izindi ariko ntizirwane.Nyuma y’iminsi mike ,ushobora guteranya iyo mizinga yombi ugasigarana umuzinga umwe.


Kugereka umuzinga

Bagereka umuzinga iyo amakaderi yose yo mu isanduku yo hasi yaboshywe kandi afite ibyana byinshi.Iyo umuzinga washakaga guca ,ni ngomwa kubyitondera kuko ushobora gukomeza intego yawo n’ubwo uba umaze kugereka bwose.

  • Ubanza kwica amagome ,hanyuma ugafata amakaderi nk’atatu y’ibyana ukayashyira mu isanduku ugerekesha ,atatu ataboshye yayo agasimbura ay’ibyana.Inzuki ntiziba zigiciye ahubwo zizamuka vuba mu isanduku yo hejuru;
  • Iyo igihe cy’ubuki kirangira inzuki zitarabona andi makaderi yo mu ngereko ,ibyiza ni ukugerekura ,naho ubundu ushobora gupfa.Indi mizinga bagerekura ni iyari isanzwe igeretrse ariko inzuki zikaba zaragabanutse zigata ingereko kubera igihr kibi cyangwa urwiru rubi.Icyo gihe isanduku isigaramo inzuki bayiha amakaderi meza.


Gusimbura amakaderi ashaje

Umuzinga umazemo inzuki igihe kirekire,amakaderi yawo arasaza.Ugasanga yarahindutse umukara inzuki zarayanze,ndetse n’urwiru rudateramo amagi,ahubwo ugasanga hatsindagiyemo intsinda.Hari ubwo ndetse ayo makaderi aba yarashitaguritse,amakaderi yo mu isanduku yo hasi niyo abanza gusaza kuko ariyo aba yarabanjemo inzuki,maze zikizamukira mu yo hejuru ayo hasi zikayata.Amakaderi mabi avanwa mu muzinga hagasigara ameza yuzuye isanduku imwe.Iyo ari igihe cy’ubuki ,amabi asimbuzwa amashya afite ibishashara ,haba ari igihe kibi umuzinga ukagerekurwa.


Kurwanya guca

Kugirango inzuki zice si byiza,ariko nibwo buryo bwo kongera imiryango yazo.Iyo ziciye rero izari mu muzinga ziba zigabanutse n’umusaruro wazo ukagabanuka.Inzuki zera cyane iyo ari nyinshi.Mu muzinga hashobora kuvamo amarumbo agera kuri ane,aya nyuma akaba ariyo mato .Inzuki zica igihe hariho ubuki.Ikizitera guca nuko ziba zabaye nyinshi mu muzinga ku buryo aho ziba haba habaye hato mu muzinga.Zishobora no guca ari nkeya ariko icyo gihe biterwa n’uko umuzinga wazo nawo uba ari muto ku buryo zibura urwinyagamburiro.Uruco rwa mbere rujyana n’urwiru rukuru,mu muzinga hagasigaramo igome riri hafi kuvukamo urwiru.Ikikubwira umuzinga umaze iminsi uciye ,nuko uwusangamo amagoma yapfuye.Umuzinga uahaka guca uwubwirwa nuko inzuki zawo zirara ifura (zirara inyuma y’umuzinga ).Bene uwo muzinga ugira imungu nyinshi ndetse iyo uwusuye ubonamo amagome.Icyo gihe bagerekera imizinga igihe,kandi bakayongeramo amaso zinyuramo kugirango mu muzinga hinjiremo umwuka uhagije.


Guhakura ,kuyungurura no kubika ubuki

Umuvumvu agomba guhakura amakaderi y’ubuki bupfundikiye byibura kuric bitatu bya kane by’ayo makaderi.Impamvu nuko ubuki budapfundikiye butabikika neza kuko busharira iyo bumaze igihe kirekire bubitse.Amakaderi afite ibyana byinshi bivanze n’ubuki natahakurwa.Iyo amakaderi y’ubuki n’ay’ibyana avanze mu ngereko no mu isanduku yo hasi,ay’ubuki yose arahakurwa,ay’ibyana akuzuzwa mu isanduku yo hasi.Ubuki bwahakuwe buyungururwa uwo munsi ,kuko iyo buraye burarushya.Bayungurura ubuki babanje gupfundura ubupfundikiye ariko bitonze ku buryo batonona inkongoro.Mu mashini ibukaraga ,amakaderi afite uburemere bungana agomba gutegana kugirango imashini itabyina mu gihe yikaraga.

Kugirango ibishashara bitangirika bakaraga ,babanza kugenza imashini buhoro ,kimwe cya kabiri cy’ubuki bwo mu ruhande rureba inyuma rw’amakaderi cyamara kuvamo ,bakayahindura.Ubwo barakaraga kugeza igihe ubuki bwo mu rundi ruhande bushiriyemo,bakongera bagahinrura kugirango bamaremo ubuki bwo mu ruhande rwasigaye,bakongera bagahindura amakderi kugirango bamaremo ubuki basizemo mbere.Ubuki bukimara gucishwa mu kayungirizo ,babushyira mu bubiko bwabugenewe.Hashira iminsi mike utwanda twose twabusigayemo (Ibishashara ,inzuki,ibyana n’ibindi )tukazamuka ,tukareremba hejuru yabwo noneho bakatubeyuza ikiyiko.

Ubuki iyo bubitse ntibukubaganywe ,bugenda bukomera bukamera nk’umucnaga ndetse bukageza niyo buba ikibumbe gikomeye.Kugirango babubike neza bagomba kubusekuza umwuko kugirango budakomera.Ubwo bwasekuwe cyane nta tuntu tumeze nk’umusenyi bugira nk’uko tuba mu budasekuye.


Kwimura umuzinga

Kuvana umuzinga ahantu uwujyana ahandi nyibyoroha buri gihe.Umuzinga wimurwa nimugoroba inzuki zose zamaze gutaha.Iyo bawujyana kure ,ingorane zishobora kuboneka nuko inzuki zishobora kubura umwuka zigapfira mu nzira.Bikunda kuba ku nzuki nyinshi mu muzinga.Kugirango zidapfa,amaso bayafungisha akayungiro kugirango umwuka ushobore kwinjira mu muzinga.Igipfundikizo gisanzwe bashobora kugisimbuza igipfundikizo cyakozwe mu kayungiro .Inzuki zimurwa zijya hafi utarenze m 300 ziragorana kuko intazi zigaruka aho umuzinga wazo wari uri . Kugirango zitazagaruka aho zamenyereye ,wimura umuzinga ariko ukagenda uwucumbikisha kugeza igihe uzawugereza aho ushaka kujya,byaba bitagushobokeye ukawujyana kure y’aho wawugeneye ukawumazayo igihe kugirango zibagirwe aha mbere.Nyuma kuwugarura hahandi wateganyirijwe kwimukira.Ni nako bikwiye kugenda iyo umuzinga bashaka kwimura baba bawukuye mu yindi bituranye ,naho ubundi uwimuriye hafi ,inzuki ziragaruka zikajya mu mizinga yari yegeranya n’uwazo. Uko imirimo y’ubworozi bw’inzuki ikorwa mu mwaka

Imirimo y’ubworozi bw’inzuki ikorwa mu mwaka ,yiganjemo ibice bibiri: -Hari imirimo ikorwa igihe cy’ubuki -N’imirimo ikorwa igihe ubuki butarimo


Imirimo y’igihe cy’ubuki

Icyo gihe inzuki ziraboha,urwiru rurabyara cyane bigatuma n’inzuki zica.Ubuki buba burimo muri Kamena,Nyakanga,Kanama,Nzeri ,Ukwakira,Gasyantare na Werurwe.Icyo gihe:

  • Guhakura birashoboka
  • Bagereka imizinga iyo ari ngombwa
  • Baragika kandi bagashyira inzuki mu mizinga
  • Bakoresha akuma kanini kimira urwiru ku mizinga ifite inzuki nyinshi cyane
  • Ako kuma iyo bagashyize hagati y’isanduku yo hasi n’ingereko yayo,ariko babanje kwimura urwiru mu isanduku yo hasi ,bitanga umusaruro mwinshi kuko bahakura ubuki gusa mu ngereko nta cyana nakimwe.
  • Urwiru ruguma mu isanduku yo hasi ,intazi zo zigahitamo zikajya mu yo hejuru


Imirimo y’igihe cy’ubuki butarimo

Icyo gihe ntiziboha ,urwiru narwo rugabanya kubyara bigatuma inzuki zigabanyuka mu muzinga,zimwe ndetse zikaboneranwa n’ibyonnyi.Ubuki buba buke muri Mutarama ,Mata,Gicurasi,Ugushyingo n’Ukuboza.Icyo gihe:

  • Ni bibi guhakura
  • Nta kugereka ahubwo bagerekura imizinga irimo inzuki nke zidakwiriye ingereko
  • Kirazira gushyira inzuki mu muzinga cyangwa kwagika umuzinga udafite icyo uzigaburira
  • Birumvikana ko nta ruco ruboneka
  • Barwanya ya ndwara y’ikinya
  • Akuma kanini kimira urwiru ntibashobora kugakoresha ahubwo bagakura ku mizinga bagashyizeho.

Dore ingengabihe y’uruvumvu rwa kijyambere


Amezi n'imirimo ya ngombwa ikorwa

Mutarama Bagereka imizinga ifite ingufu

Gashyantare –Werurwe *Kureba ko harimo ubuki no guhakura

  • Kugenzura ko inzuki zidaca

Mata-Gicurasi

  • Ni mu itumba,inzuki ntizikora neza
  • Kugereka
  • Kugenzura ko imizinga idafatwa n’ikinya

Gicurasi –Kamena *Guhuriza hamwe amarumbo afite ingufu nkeya

  • Kugereka imizinga ifite ingufu
  • Guhakura niba harimo ubuki

Nyakanga-Kanama

  • Guhakura
  • Kugereka imizinga ifite ingufu nke

Nzeri-Ukwakira *Guhakura

  • Kugerekura imizinga ifite ingufu nke

Ugushyingo -Ukuboza *Kugerekura

  • Kugenzura ko imizinga idafatwa n’ikinya