Indanguruzi z’insigamigani

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Indanguruzi z’insigamigani, ni abantu bagiye bagira uruhare rukomeye cyane mu gushyira ahagaragara insigamigani dufite kugeza ubu.

Abo twavuga ni nk’aba bakurikira:

1.BIDASHOBOKA Ezechiel:TABA-Gitarama

1.Agenda nk’abagesera!

2.Akebo kajya iwa Mugarura !

3.Ak’umuntu ni uwa Nyagatuntu !

4.Arimo Gishegesha ntavura !

5.Arishyura inka ya Nyangara !

6.Amagambo ageze iwa Ndabaga !

7.Arareba nk’Uruyenzi zireba Masaka !

8.Bamubaza iki n’iki ati”Ngari’’!

9.Bizakizwa na Mbuga !

10.Bizamukoza ibara !

11.Gera umuzinga ku wa Bugegera !

12.Habaye I Mara !

13.Hajemo Bendegereza !

14.Hazakira soryo !

15.Ibintu ni Magirirane !

16.Ihuriro ni I Huiro !

17.Imana iruta Imanga !

18.Induru yabaye Impomamunwa !

19.Ingwize yishe Ntango !

20.Inka ya Nkoronko igira inkomoko !

21.Karaba zikurye !

22.Nguye mu Matsa !

23.Nta byera ngo De !

24.Nta nzoga ya Nzonnyo !

25.Ntugahe umwana ngo uranguze !

26.Nyakamwe ntavumba mu Bakara !

27.Nyiramaguru yirukiye Nyirumugisha !

28.Rubanda ni abahanya !


29.Sinkiranira Shyanda !

30.Sumugabo ni bitibibisi !

31.Si we Kamara !

32.Ubumwe buranuka !

33.Yabiguyemo urwuba !

34.Yaciye uwa Nkebya !

35.Yararurashe nka Kazenga 1

36.Yaraye Rwantambi!

37.Yarezwe Bajeyi !

38.Yariye Karungu !

39.Yaruhiye Gaheshyi !

40.Yaruhiye Gatsi !

41.Yaruhiye Nyanti 1

42.Yarumye Gihwa !

43.Yigize Gashobya !

44.Yigize Kabushungwe !

45.Yigize Kanzikoga !


46.Yigize Rwankubebe !

47.Yigize Syori !

48.Ziracyapfa Bitanihira !


2.BIKOMINDERA Claver:Rubungo -Kigali

1.Amagambo ahariwe Nankana !

2.Yaje nk’iya Gatera 1

3.GASORE :Runda-Gitarama

1.Ageze mu gahinga ka Yihande!

2.Arigiza Nkana !

3.Ndatega zivamo !

4.Yabitaye I Burenga !

5.Yabonye irya Mugani !

6.Yabuze intama n’ibyuma !

7.Yacanye uwa Rugi !

8.Yaririraga na ka Busha !

9.Yazindutse iya Marumba !

10.Yazindutse iya Rubika !

11.Yazize agatambabazimu !

4.KABUTASHYA :Taba –Gitarama

1.Bamuteye ku wa Kajwiga

5.KARAHAMUHETO D:Musanbira –Gitatarama

1.Bamushyize i Gorora ! 4.Yatuye ibishyito !

2.N’itabiye burya iba ishaka iyayo !

3.Yatahiye Cyamaramba !

4.Yatuye Nyakwarara !

6.KIGAME : Runda- Taba -Gitarama

1.Hahindutse mu k’Uwenze !

2.Umutima muhanano ntiwuzura igituza !

3.Yabaye Kaburabuza !

4.Yakoze aho bwabaga !

7.MUDAHERANWA A. :Taba-Gitarama

1.Utazi akaraye I Fumbwe araza ifu !

8.MUGEMANA :Runda –Gitarama

1.Arashaka ibya Macigata !

2.Bakundana Uruimamo !

3.Bamugiae Karobwa !

4.Ni ishyano rya Gashyantare !

5.Si uko I Mbali badiha !

9.MUHAYA Fr .:Runda-Gitarama

1.Amazimwe yashiriye I Gishike !

2.Bamuhaye igiti cya Waga !

3.Bamukenyeje Rushorera !

4.Inzira yabaye Nyabagendwa !

5.Inzoga ni Mucyurabuhoro !

6.Kami ka muntu ni umutima we !

7.Yagiye Burundu 1

8.Yagiye kwa Ngara !

9.Yagiye Mahere !

10.Yagiye nka Nyomberi !

11.Yaje Bugubugu !

12.Yamwiziritseho !

10.MUNYEPERU :Taba -Gitarama

1.Agakurikiwe n’abagabo ntikabasiga !

2.Ntibigira shinge na rugero !

11.NGENDAHAYO :Nyarugenge –Kigali

1.Bateye Rwaserera !

2.Bishya bishyira Bishyioto !

12.NKERAMIHETO :

1.Nyiramaso yerekwa bike 1


II. Inzobere zusiriye isiganuro rusange.

Nº Izina Amavuko Akarere

1 Bidashoboka Ezechiel 1915 Rukoma-Gitarama

2 Birutakwinginga Kosima 1886 Murera-Ruhengeri

3 Byigero Ladisilas 1899 Murera –Ruhengeri

4 Gasore 1899 Rukoma-Gitarama

5 Kamaliranya Paul 1890 Bufundu –Gikongoro

6 Kanyankore Yozefu 1890 Rukoma-Gitarama

7 Muhaya Faransisiko 1898 Cyungo –Byumba

8 Mukiza Bernardo 1919 Bufundu –Gikongoro

9 Rusekampunzi 1890 Gisaka –Kibungo

10 Rwagaju Diyonizi 1894 Bumbogo -Kigali

Muri izi nzobere zaribuwe tuvuze,harimo ukwiye ishimwe ry’agahebuzo:ni uwitwa Bidashoboka Ezechiel w’I Rukoma muri Taba-Gitarama.Ni inzobere cyane mu bitekerezo by’u Rwanda.Kuko yateye umurindi abashakaga kumenya byimazeyo inkomoko za ziriya Nsigamigani n’ubusobanuro bwazo.Dore ko icyo gihe zandikwa (1973 )yari amaze kuba inararibonye nk'uko imyaka ye y’amavuko ibigaragaza.(yavukiye Kamonyi mu w’1915).Ibyo atabashaga kumenya ,yarabaririzaga akamenya uwaba abizi akajyayo akabishakisha.Ibi bikaba bigaragazwa n’insigamigani nyinshi yashyize ahagaragara.

Hifashishijwe

Ibirari by'insigamigani,igitabo cya mbere(Murihano Benedigito,1978)