Inganda z’umuco

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Inganda zicurirwamo umuco zikawunagura ndetse zikanawushimangira ni nyinshi.Ni nawo muyoboro nyawo wanyuzwagamo ibihuza abanyarwanda haba mu by’ubuyobozi no mu mibanire yabo ya buri munsi.Izo nganda z’umuco twavuga ni nk’izi zikurikira:

Ururimi

Ururimi ni intwaro ikomeye ifasha mu gusobanura no gukwirakwiza amahame ngenderwaho y’umuco. Ururimi nirwo ruhuza abantu,rukanabasabanisha. Ururimi nirwo ntangiriro y’umuco kubera ko arirwo rukubiyemo imigenzereze,imikorere n’imyifatire y’abantu. Uririmi ni inganzo y’umuco, umuco nawo ukaba inganzo y’ururimi. Ibyo bigatuma umuco uha byose ireme rirema ubwenge bw’ingeri zose.

Umuryango

Umuryango ni ihuriro ry’abantu benshi baba basangiye isano cyangwa ntaho bahuriye, abakiri bato bakunze gufata inyigisho zivuye ku rugero rwiza bahabwa n’ababakuriye. Niyo mpamvu ababyeyi mu muryango barebwa ku buryo bwihariye n’uburere mbonezamuco bw’ababakomokaho n’abo bashinzwe muri rusange.

Uburezi

Burya ‘’uburezi bw’umwana butangirira ku kiriri, bugakomereza mu mashuri, bukarangigira ku kiriyo’’.Niyo mpamvu abarezi mu mashuri batagomba gutanga ubumenyi gusa, ahubwo bagomba no gutanga uburere mbonezamuco bigisha amahame remezo y’umuco ari nako ubwabo bagaragara nk’intangarugero, kuko’’Isuku igira isoko , umwanda ukagira akazu’’.

Amatorero

Amatorero niyo yari amashuri yo hambere, akaba ari naho higishirizwaga bimwe mu biri mu nkingi z’umuco, bakanigiramo uburere mbonera bw’umuryango nyarwanda, tutibagiwe n’imwe mu myuga yo mu Rwanda rwo hambere nk’ubucuzi,ububaji,kuboha ,kubaka n’ibindi.Ni naho bigiraga gutarama, guhamiriza, gukirana,imirimo ikorerwa ku rugamba n’ibindi. Ibi bikaba bigaragaza ko kera habagaho amatorero n’ibitaramo byigishirizwagamo umuco. Ay’ubu nk’ayo hambere agomba kuba umuyoboro wanyuzwamo uburere mbonezamuco, dore ko kenshi aba agizwe n’abantu b’ibitsina byombi ndetse bakaba bari no mu ngeri zitandukanye(abakuru n’abato).

Ubuvanganzo

Ubuvanganzo niho havuye izina ubuhanzi, akaba ari kimwe mu nganda zikomeye zacurirwagamo ibintu byinshi bikomoka ku rurimi nyarwanda, ibyavaga muri iryo curiro nibyo byafashaga abanyarwanda mu bitaramo byabo bya buri munsi, bikanabafasha kurushaho guha agaciro ibibakomokaho, bakanabyifashisha mu gushyiraho amategeko y’imiyoborere ndetse n’ay’imbonezamubano. Muri ubwo buvanganzo twavuga: Ubusizi, amazina y’inka, ibyivugo, ubwiru, imbyino, ingoma, imbyino n’ubundi buvanganzo. Ibi bikaba bigaragaza ko ubuhanzi nyabwo ari ubuhangira ku muco, ibyo bikaba bishaka kuvuga guha agaciro umuco w’igihugu cyawe no kubahiriza uburenganzira bw’abagituye.

Itangazamakuru

Mu Rwanda rwo hambere, narwo rwabagamo itangazamakuru, hakaba hariho uburyo bw’itangazamakuru bubiri: itangazamakuru ry’ibyabereye ku rugamba, uwari urikuriye akaba yaritwaga ‘’UMUVUZI W’AMACUMU’’, naho irindi tangazamakuru ryari iry’ibwami, rishinzwe gutangaza gahunda zose z’ubuyobozi bw’igihugu ndetse n’amatwara mashya igihugu cyabaga kigezemo. Uwari ukuriye iryo tangazamakuru bakaba baramwitaga’’UMUMOTSI’’. Itangazamakuru ni umwe mu miyoboro y’ingenzi yanyuzwagamo ubutumwa bujyanye n’ibyiza bikubiye mu muco nyarwanda ndetse rifite uruhare rukomeye mu gucengeza uburere mbonezamuco mu Banyarwanda. Itangazamakuru rigomba kugira gahunda ihamye y’ibiganiro mbonezamuco.

Inyandiko

Ubu buryo bwo kunyuzamo inyigisho mbonezamuco ntiwabagaho mu Rwanda rwa mbere y’umwaduko w’abazungu,Bukaba bwaradutse nyuma ho gatoya aho abanyarwanda bamaze gucengererwa n’umuco wo gusoma no kwandika.Akenshi umuntu yandika ibyo atekereza,ibyo akunda n’ibyo yemera.Niyo mpamvu inyandiko zose zikwiye kugusha kenshi ku burere mbonezamuco,kuko aribwo buranga umunyarwanda nyawe.

Amategeko

Uruganda rw’amategeko,nirwo rwari icuriro nyaryo ry’amategeko ahamye yo kurinda umuco nyarwanda no kuwusengasira ngo usugire ,usagambe mu benegihugu n’abanyamahanda bakizengurutse.Icyo yari ashinzwe cyane,ni ukurinda ukwangirika k’uburere mbonezamuco,umuco n’ubusugire bwawo mu benegihugu n’abanyamahanga.Haba mu muryango,haba mu gihugu muri rusange,amategeko agaragara nk’umuyoboro uboneye ushimangira amahame y’umuco no kuyarinda.Aya mategeko mu muco wacu akaba agamije ahanini guca umuco wo kudahana,ntabwo aca iteka,ahubwo arahanura.Ubwo buryo bukumira umuntu n’imbaga y’abanyarwanda ngo batikorera ibyo bishakiye.

Ibiganiro

Ibiganiro nabyo ni uruganda rukomeye mu muco niho hunguranirwa inama zubaka igihugu n’umuco wacyo ,bityo kigasugira kigasagamba.Ibiganiro ni uburyo abantu babiri cyangwa benshi bungurana ibitekerezo ku bintu runaka bakabifatira n’umwanzuro runaka,ku bwumvikane bw’abagize ikiganiro,ni ukuvuga uwatanze igitekerezo n’ibitekerezo byagitanzweho n’abandi bari kumwe,abagikurikiranye n’abazashyira imyanzuro yacyo mu bikorwa.