Ingoma -Ngabe

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Twarabyiboneye ,ingoma ifite umwanya ukomeye mu mibanire y’abantu no mu muco karande;ariko si mu Rwanda gusa ,no mu turere tw’ibiyaga bigari byo muri Afurika rwagati twose dukikije Vigitoriya ,za Rwicanzige, Kivu na Tanganyika ,ingoma zakunze kugira umwanya ukomeye mu by’ubutegetsi ;Ikirangabutegetsi,mbega ikaba ariyo ngenga –Gihugu ,umwami cyangwa se umuhinza agasa n’uyisohoreza .Mu Bugesera ,no mu Gisaka na Ndorwa ,mu Burundi no mu Rwanda,mu Bushubi no mu Bunyabungo ,hose muri izo mpugu zose ingoma yabaga nk’ikimenyetso cy’ubutegetsi Mu Rwanda twiyiziye ,haba kubw’Abahinza bari Abami b’impugu zabo mbere y’umwaduko w’ingoma Nyiginya ,haba se ku bw’abami b’Abanyiginya bigaruriye izo mpugu z’Abahinza zikarema uru Rwanda tuzi ubu,Ingoma –Ngabe niyo yagengaga igihugu.Ijambo Ingoma –Ngabe ,bivuga “Ingoma y’ubwami “.ikaba yari nk’ibendera ry’igihugu .Ikaba yari ikimenyetso gikomeye kiranga ubwami ,kuko n’iyo umwami yatangaga ,Ingoma –Ngabe yo yakomezaga kwimakazwa. Muri ibyo bihugu bidukikije birangwa n’umuco ushingiye ku ibanga ry’ikezamana,ingoma yabaye nk’indiri y’intamenwa ,ihatse ibanga igihugu gikesha ireme,ishya n’ihirwe.Agatsinda ngo “Akari mu nda y’ingoma ,kamenya umwiru na nyirayo “.Twibuke ko umwiru waremaga ingoma yayiremanaga indibu mu nda yayo ,ikaba nk’ikimenyetso cy’ibanga ry’abakurambere baraze IMISUGIRE y’igihugu. Byongeye kandi ,igihe cy’ituze ,ingoma y’INDAMUTSA ivuga mu ijwi ryuje urugwiro ryibutsa rubanda gukangukira imirimo itunga igihugu .Mu bihe by’impagarara IMPURUZA ikoroma nk’impanda ikoranya ingabo ngo zivune igihugu gisugire gisagambe Ibyo rero bikaba byaratumye Ingoma irangwa n’ubugabo,ikaba “INGABE “ikima igihugu,igihugu kikaba nk’umugeni wayo,igatanga ihumure mu gihe cy’ituze;ikagaba ibitero mu gihe cy’ imidugararo;umhuinza ,umwami akayibera nk’intumwa mu gihe cy’iminsi y’imyaka amara ihita nk’umuyaga ,ariko “Ingabe “yo ,ikarangwa n’uburambe.

  • Ingabe ni nk’impagarike y’igihugu
  • Igihugu kinyazwe ingabe kiba kineshejwe
  • Igihugu kinyaze ingabe kikaba gitsinze.

=Hifashishijwe

  • Ingoma i Rwanda, (Simpenzwe Gaspard ,1992)