Ingoma i Rwanda

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Ingoma ni ikimenyetso Ndangamuco mu Rwanda ndetse n’umwimerere mu mibanire y’Abanyarwanda bo ha mbere n’umuco wabo kugeza magingo aya.Icyo kimenyetso ndangamurage w’ubwami bw’u Rwanda ni”Ingoma”.Tukaba tubasaba kutazarambirwa, kuko ni igice cy’ingirakamaro gikomatanyije Ubuvanganzo bw’Ingoma n’Ingoma nk’ikimenyetso cy’Amateka y’U bwami.

“Akari mu Ngoma , kamenywa n’Umwiru na nyirayo “Iby’Ingoma,amateka yazo mu Rwanda,umuco gakondo wazo,kubizirikana ukabimenya ukabikunda, ntibikunda korohera benshi. Ingoma ni iza kera iwacu i Rwanda.Si iz’ejo ,si n’iz’ejobundi.Ndetse abatuboneye izuba badutekerereza ko zaba zarahanganye na Gihanga;bikavuga ko amateka y’imibereho y’Ingoma ,ari insumbabihe.Abahanga mu bumenyi bw’isi n’ibyayo,batubwira ko Ingoma muri ibi bihugu by’Afurika zariho,n’igihe cya ba Farawo ba Bami bo mu Misiri.Ubwo Imyaka y’intango y’Ingoma ikaba yakabakaba imisago y’3000.

Dushishoje kandi tunahereye kuri ibyo bivugwa kuri ba Frawo,twasanga no kubyerekeranye n’amateka y’I Rwanda.iby’ingoma n’amateka yazo byaratangiye na mbere ya Gihanga cyahanze ingoma Nyiginya.Agatsinda ,nk’uko umwanditsi Louis de Lacger(Lui de Laje) abitumenyesha mu gitabo yanditsemo amateka y’u Rwanda rwa kera n’u rw’ubu,abami b’abasangwabutaka babanjirije abanyiginya bavugirwaga ingoma,abihamya agira ati “Umuhinza yari umubambuwa-shakwe”

Muri izi nyandiko zigize uyu mutumba (igitabo kinini) tuzagerageza gusesengura amavu n’amavuko ya kamere y’imvugo “Ingoma “tuzihatira kubagaragariza amoko yazo n’ibisanira byazo.Kubigeraho ku buryo buhwitse ntibyoroshye.Twarungurutse mu bitabo by’abahanga banditse ku muco w’u Rwanda,twegera na bamwe mu bazi amabanga y’ibya kera ,bagiye kera bakabona igwa ry’igihu,barakunda batubwira ibyo bazi biboneye ubwabo,cyangwa se ibyo bamenye ku ntekerezo z’uruhererekane rw’ingoma.

Aha niho tugira tuti “Utazi ubwenge ashima ubwe”Ibyerekeranye n’umuco w’ingoma koko ni ibya kera;ariko se kandi ni kimwe mu rusobe rw’ibyiza Imana yahaye u Rwanda ikaruhaho nk’umutako udacuya. Imbyino , imigani, imihamirizo, imidiho, inanga, imyirongi, iminahi, insengo, amakondera, imyiyereko, ibihozo, amahamba, amazina y’inka, ibisigo, ibyivugo, n’ibindi.Ibyo byose ni bimwe muri byinshi bigize umuco w’u Rwanda.Maze rwero kubyirengagiza ni nko kwihakana abakurambere bahanze umuco karande.

Muri iyi nyandiko dutangiye twise “Ingoma I Rwanda” tuzabageza inkuru ku Ngoma zikubiye mu ngingo nkuru zikurikira :Umwanya w’Ingoma, Ingoma-Ngabe, Ingoma z’Imivugo, n’Ibigwi by’Ingoma,haba mu Rwanda rwo ha mbere n’urw’ubu.

Hifashishijwe

Igitabo “Ingoma I Rwanda” (Padiri Simpenzwe Gaspard ,1992)