Ingoma z' imivugo

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
ishakwe, inyahura n'inumvu
Mu Rwanda rwo ha mbere ,habagaho ingeri enye z’ingoma,arizo :Ingoma –Ngabe,Ibigamba (Ingabekazi),Ingoma z’imivugo n’Ingoma z’amakondera.Aha tukaba tugiye kurebera hamwe Ingoma z’imivugo.

Ingoma z’imivugo ni izi tuzi ubu,zikoreshwa ahantu hatandukanye,Ingoma z’imivugo nizo zibamo Ingoma z’imihango n’ Ingoma z’imisango zivugira mu ruhame. Ingoma z’imivugo izi tuzi zivuzwa muri ibi bihe byacu,zadutse ku ngoma ya Cyilima I Rugwe,ahasaga mu mwaka W’1345,zadukanywe n’umunyamahanga RWAMUHAMA w’Umutoro.Muri icyo kibariro,Cyilima yari amaze kwigarurira Nduga Bunyagitunda mu gihe yategekwaga n’umwami Mulinda w’Umunyungu.Kumutsimbura ku butegetsi,Cyilima yamushukishije kumushyingira ,ingabo zimutera zitwa ngo ni abakwe bahetse umugeni. Ubwo muri icyo gihe niho Rwamuhama yambukiranyije uBufumbira n’u Bukamba ,h’I Ndorwa,Ubusigi n’Ubuliza aje aturutsemuri Toro ari naho yakuye ingomka yadukanye ziba iz’u Rwanda ,zihindura “Imirimba “ iba “Imirishyo “.

Umutagara w’Ingoma z’imivugo, ugirwa n’amoko ane y’ingoma:ISHAKWE, INYAHURA , INUMVU, IBIHUMURIZO, arizo NUMVU z’INUMBIRI

Ishakwe

Ni ingoma nto ,ishaka nyine igaterera izindi imirishyo zigomba kwikiriza ku buryo bugenwa n’Inyahura.Ishakwe zivuga mu ijwi rirongoroye kandi umujyo waryo ntutezuka,ntuhwema kuva mu musuko w’ingoma,kugera mu itunga ryazo.Muri uwo muriri wose,Ishakwe igomba kugaragira Inyahura igatera umurishyo uw’Inyahura iyibwirije.

Inyahura

Ni ingoma y’umubyimba uringaniye,niyo iyoboraimirishyo y’izindi ngoma,iyo zisutse.Injwi ryayo rirenga riyobora umutagara w’ingoma:

-Mu mukirigito w’Inumvu ku Mutimbo

-Mu mpirita yo mu Milindi

-Mu bitego by’Agasiga bisatira ingoma zose

-Mu mudidibuzo w’ Ikirushya

-Mu maringushya yo mu kimanura,no

-Mu mukarago utungisha mu Nyanja.

Inumvu

Ni ingoma zigira amajwi avumera,n’Umubyimba w’Ibihumurizo.Nizo bikokora by’Inyahura.Inyahura iyo ijya gutanga inkuru Iranumvura,mbega igashoza urugamba ikirigita Inumvu ziyiri mu bikokora .Umutimbo ukagusha mu Musuko,zigasuka :Umunyenyahura akura ijwi ku Nyahura ,Inumvu igahumuriza Umutimbo,agatanga inkuru avugutira n’amaboko yombi ahuza n’ishakwe…. Bikitwa “Kunumvura “

Ibihumurizo

Ibihumutizo ni ingoma z’umubyimba uhagaze zivuga zinihira zivumera,zigahuza amashagaga n’Inumvu n’umurego w’Inyahura ,Umutagara ukagira ireme. Itorero rishobora kugira ingoma 5, 8, ndetse n’icumi rirenga,biterwa n’Abiru.Itorero ryiza rigira Umutagara ( Ingoma zigize umukino )w’Ingoma 10:

  • Ishakwe 1
  • Inyahura 3
  • Inumvu 2
  • Ibihumurizo 4

Iyo Inyahura ari 3,haba hari :Inyahura inumvura itanga inkuru ku mukondo;Indamutsa n’Impuruza ,ku gikokora ;zinogereza umuriri zikagwiza ishyaka.Ingoma z’Imivugo zibamo Ingoma z ‘Imihango n’iz’Imisango zivugira mu ruhame.

Amazina y’Ingoma n’imikorere yazo

Ingoma zivuzwa n' itorero rimwe ubusanzwe zigomba kuba 10; maze zikaba mo :

1.Ishakwe 1 :Niyo itanga imirisyo bagiye kuvuza;bayita Indangamirishyo .

2.Inyahura 2 :Iya mbere, itanga igihe cyo kwikiriza Ishakwe,ikanakurikiranya imirishyo,bayita Imbuzi.

3.Ibihumurizo 4:Izo ngoma uko ari enye zikiriza Ishakwe ubutitsa,ariko zicishije make,bazita Inyikirizi

4.Inumvu 3 :Inumvu zigira ijwi rirenga,ariko zumvikana cyane iyo zihoze ,nibwo zinumvura ,banazita Impuma.

Hifashishijwe

  • Ingoma I Rwanda(P.Simpenzwe Gaspard,1972)