Inkera y’Ishimarongora: Gushimangira umubano w’abashakanye

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Inkera y’Ishimarongora :Abanyarwanda bo hambere bagiraga iminsi mikuru n’ibirori bibahuza by’uburyo bwinshi. Bagiraga Ibirori ngarukakwezi , Ibirori ngarukamwaka, ,n’ibirori ngarukabihe. Muri ibyo harimo ibirori by’umuganura, kurya ubunnyano, kugaba no kugabana inka n’indi midende, hakabaho n’ibirori byo gushyingira , gushyingirwa n’ibindi. Mu mihango y’ubukwe habagamo ibice byinshi.Muri iki gice tugiye kurebera hamwe ibirori bitaga “Inkera y’Ishimarongora”.

Intore zahamirizaga mu nkera y'ishimarongora


Inkera y’ishimarongora yakorwaga ite? Yakorwaga ryari?

Inkera y’ishimarongora ni ibirori byakorwaga nyuma yo gushyingirwa k’umusore n’inkumi, byategurwaga n’imiryango yombi yashyingiranye, ariko ababigiragamo uruhare cyane ni ba Nyirasenge b’umukobwa na ba Se wabo w’umusore. Inkera y’ishimarongora ntiyakorwaga igihe kimwe bitewe n’uturere; mu bice by’Inkiga bayiraraga uwo munsi bashyingiye , mu bice byo mu Nduga no mu Buganza bakayirara nyuma y’umunsi umwe bashyingiye, naho mu Ndorwa bayiraraga icyumweru cyose , hakaba n’abamara ukwezi kose, cyangwa bakaruhuka iminsi runaka nyuma bagasubukura. Icyo bahuriragaho bose nuko iyo inkera itagombaga kurenza igihe cyo kuba Ibirongore kw’Abashyingiranywe (amezi 6).


Yakorerwaga nde?

Iyo nkera yakorerwaga cyane cyane umukobwa warongowe yujuje ibyangombwa byose by’Umwali w’umutima. Iyo bavuze umwali w’umutima wujuje ibyangombwa byose , baba bashaka kuvuga umukobwa w’isugi kandi waciye imyeyo (wakunnye akagwiza ). Undi wakorerwaga ibyo birori ni Umusore w’intarumikwa wabaga wesheje umuhigo wo guhangara umukobwa w’Isugi akamurongora, kuko hari n’abo byananiraga.


Yakorwaga ryari?

Inkera y’ishimarongora ntiyakorwaga kimwe hose, hari aho bayiraraga umusore arimo kurongora , mu gihe bategereje ko ba Nyirasenge w’umukobwa bavuza impundu ko Umukobwa wabo yarongowe , na ba Se wabo w’umusore bakavuga ibyivugo. Ahandi bayiraraga bukeye bamaze kumenya by’amashirakinyoma ko umusore wabo atari ikigwari n’umukobwa atari icyohe, bamaze kwemeza ko amata yabyaye amavuta.


Byagendaga gute?

Imitegurirwe n’imishyirirwe mu bikorwa by’iyo nkera ntibyakorwaga kimwe hose . Buri Karere kabiteguraga ukwako, akandi ukwako. Aho yakorwaga umusore arimo kurongora habaga hari abashinzwe kujya kumviriza niba koko umusore arimo kurasa intego, icyo gihe bicaraga hafi y’uruwuririro, abandi bakajya inyuma y’inzu babanguye amatwi ngo bakurikirane ibibera ku murere, babaga ari ba Nyirasenge w’umukobwa na ba Se wabo w’umusore. Icyababwiraga ko intego nyamukuru yagezweho nuko ababyeyi basohokaga impundu z’urwanaga ari zose, naho abagabo ibyivugo bakabiva i Muzi bakabigera i Muzingo. Ubwo abaraye inkera nabo bagakaza umurego wo kubyina n’Intore zigahamiriza ubutitsa.Ubwo ibirori bigakomeza bukeye bw’aho ndetse no ku yindi minsi ,bityo ,bityo ,bitewe n’uko imiryango yashyingiranywe yabaga yifite.

Aho byategurwaga bukeye , ba Nyirasenge b’umukobwa na ba Se wabo w’umusore ,bazindukaga mu museke bakajya kureba niba byaraye bitunganye, dore ko kurongora ko hambere wari umurimo utoroshye wakoraga umugabo ugasiba undi, kuko babanzaga gukirana mbere y’uko bagera ku gikorwa nyirizina. Iyo basangaga byaraye bitunganye (abashyingiranywe barabivugaga) bavuzaga impundu ,bakivuga ,barangiza bagategura iyo nkera iba kuri uwo mugoroba, isobanura ko umusore yarongoye nta kibazo. Aha twababwiraga ko nta nkera yabaga ku manywa, inkera zose zabaga nijoro bwacya bakajya mu mirimo , bwakwira bagasubukura. Iyo nkera yakurikirwaga no kuremera amashyo umusore warongoye byakorwaga na Se ,abandi bo mu muryango n’inshuti bakamugabira. Aho ni naho Umuranga na Nyirasenge w’umukobwa bahabwaga inka yuko bareze neza .


Inzitizi zatumaga inkera y’ishimarongora itaba

Inzitizi zatumaga iyo nkera itaba ni ebyiri, arizo izi zikurikira:

  • Kuba umukobwa atari isugi: Umukobwa w’isugi ni umukobwa utarigeze abonana n’umugabo na rimwe. Iyo umuhungu yasangaga atari isugi , yendaga uruho rutari isugi (rwahongotse ) akarushyira mu giseke , agakorera nyamukobwa akamwohereza iwabo , bamubona bakamenya ko bareze nabi; ubwo kandi yabaga amusenze ibyo kubana bikarangirira aho, bagatangira gukoranura. Inkera y’ishimarongora ntiyabaga ikibaye , ahubwo batangiraga kurira , kubabara no kwijujuta.
  • Kuba ataraciye imyeyo: Guca imyeyo wari umuhango w’Imena ku Bari b’u Rwanda , wari n’umwihariko wabo, bityo umukobwa utarabikoraga yitwaga nyirakirimubusa n’andi mazina nk’ayo amugaya. Iyo umusore yasangaga nyamwari atarakoze umurimo nk’uw’abandi bakobwa, yendaga ikibabi cy’iteke cyangwa cy’ikibonobono akagishyira mu giseke agakorera nyiramama wanjye akamwohereza iwabo. Icyo gihe byagendaga nk’uko byakorwaga k’uwasanzwe atari isugi, ibyo nabyo bigasibya inkera y’ishimarongora.
  • Ikindi cyagaragaraga hashize igihe :Ni iyo basangaga umukobwa ari mukagatare (umukobwa utanyara) nabyo byahagarikaga inkera yabaga yatangiye.Aho bitandukaniye n’ibya mbere, nuko byo bitayibuzaga , ahubwo yaratangiraga ikaza guhagarara igeze hagati.

Ng’iyo inkera y’ishimarongora nk’ibirori byakorwaga mu Rwanda rwo hambere.

Hifashishijwe