Inkingi z' umuco

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Inkingi z’umuco ni amahame ngenderwaho atuma hatunganywa ibindi mu rwego rw’umubano, urw’ubukungu n’urw’imibereho. Ayo mahame ni aya akurikira:

Ikinyabupfura

Ikinyabupfura kigaragarira mu mikorere, mu mivugire, mu myifatire itunganye no mu bumenyi bwo kuvuga neza, ukabana n’abandi bose amahoro ntubangame mu kiganiro nko gushaka kwiharira ijambo ngo utume abandi batavuga. Bisobanura kandi kuvuga utuje udasakuza. Binavuga kumenya kwihangana, kutavunda, kwiyubaha no kubaha abandi, buri muntu mu mwanya we, kwifata neza ku mubiri, kutibonekeza mu bandi n’ibindi.

  • Kugira umutima

Kugira umutima bivuga kwanga icyakubonekaho cyangwa ngo kikuvugweho kigayitse, kidatunganye, kwanga umugayo. Bivuga kandi kutanyuranya n’icyo ugomba cyangwa ukwiye gukorera undi cyangwa abandi. Binavuga kudahubuka, kugira ibanga, kwiramira mu magambo no mu bikorwa, ukabanza kugenzura ko icyo ugiye gukora cyangwa kuvuga ntawe kibangamiye, kandi ko kitazagira ingaruka mbi yagukoza isoni.

Ubutwari

Ubutwari ni ugushirika ubwoba ukarwanira ukuri byaba ngombwa ukagupfira. Ni ukudatinya ku rugamba, ntutererane bagenzi bawe, ahubwo ukabitangira kugirango mugere ku ntego nziza yo gukiza abantu no guteza igihugu imbere. Kuba intwari ni ukugira ibyiza wamariye abandi. Ubutwari si ubwo ku rugamba gusa, ni ukuvuga ukuri aho bitoroshye, kugaragara aho abandi batinya nabyo ni ubutwari. Ubutwari bujyana n’ubugabo: Bivuga gushyira mu gaciro, ukagira ishyaka, ukanga kurushwa. Ni ukuba intungane mu migenzereze yawe: kuvugisha ukuri bona nubwo kwakwicisha, kandi ntutinye aho rukomeye. Kuba umugabo bivuga kandi kudacika intege, ugakomeza guharanira intego yawe n’aho wagenda uhura n’ibikudindiza. Kwemera uwakurushije mu ipiganwa iryo ariryo ryose, ukihutira kuzamuhiga ubutaha, nabyo ni ubutwari.

  • Kuvugisha ukuri no gushyira mu gaciro

Kuvugisha ukuri no gushyira mu gaciro ,ni uguhamya ibyo wiboneye, wumvise cyangwa uzi neza, utabehya. Kuvugisha ukuri ni ukudaca iruhande ibyo uzi neza cyangwa se ngo ubikikire ugamije kurengera inyungu zawe cyangwa iz’abawe.

Kugira ubumwe n’urugwiro

Kugira ubumwe ubumwe n’urugwiro, ni ukugira umutima w’urukundo n’imbabazi ku muntu uje akugana. Umuntu ufite urugwiro arakundwa akanakunda, akagira inshuti nyinshi zimugana, akarangwa n’ubusabane.

Kwihangana

Kwihangana ni ukutarambirwa, ukiha umwanya uhagije ngo ugere ku cyo wifuza n’ubwo byakurushya kukigeraho. Kuko “Uwihanganye yahinze igiteme cy’inkuba”

  • Gukunda igihugu

Gukunda igihugu ni ukukitangira bihebuje birimo no kuba wakimenera amaraso. Dufite ingero nyinshi mu mateka y’igihugu cyacu z’abantu bagikunze byimazeyo. Abo bantu baritanze ndetse bamena amaraso yabo ari ugushaka kurengera Abanyarwanda n’u Rwanda. Urugero ruri hafi ni urw’abakitangiye mu kucyagura mu bihe byo hambere. Kuko burya”Wanga kumenera amaraso igihugu cyawe ,imbwa zikayanwera ubusa”

Gukorana ubuhanga

Gukorana ubuhanga ni uguharanira kugera ku isonga mu byiza umuntu akora byose. Muri make izi nkingi zose nizo twita”Ubupfura”. Nibwo pfundo ry’umuco nyarwanda. Nibwo teraniro rusange ry’imigenzereze n’imyifatire itunganye ituma uba uwo uriwe.