Inkomoko y’Izina “ Gisozi”

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Abantu benshi bakunze kwibaza inkomoko y’amazina yitwa imisozi iyi n’iyi cya ngwa ahantu aha n’aha , bikababera urujijo, ikinyamakuru “Igihe” cyabakoreye ubushakashatsi bw’igihe kirekire bw’Inkomoko y’ayo mazina yitwa ahantu aha n’aha.Izina tugiye guheraho n’inkomoko yaryo ni iryitwa umusozi wa “Gisozi “.Dore uko byagenze.

Hasigaye hubatse amazu y'ibitabashwa

Kuva u Rwanda rwatangira kubaho n’impugu zarwo, hariho agace kitwaga “NTORA “kabarizwaga mu Ngoma y’ u Bwanacyambwe.Nyuma y’aho Umwami KIGELI I MUKOBANYA umuhungu wa Cyilima I Rugweagabye Igitero kibasiye Ingoma y’u Bwanacyambwe , ahasaga mu w’ 1378,kikigarurira Ingoma y’aho,ako gace kari kagize iyo Ngoma ,nako kegukiye burundu Ingoma y’U Rwanda yari ifite umurwa mukuru wayo I Gasabo.Gakomeza kwitwa “NTORA” yo mu Bwanacyambwe bwa Kigali,hakomeza kwitwa gutyo kugeza ku Ngoma y’Umwami Yuhi III Mazimpaka,wategetse ahasaga mu w’1642 kugeza mu w’1675,aho yasimbuwe n’Umuhungu we Rujugira wafashe izina ry’Ubwami rya Cyilima II .CYILIMA II RUJUGIRA amaze kwima Ingoma ya Se Yuhi III

Mazimpaka,ku Ngoma ye yahuye n’urugamba rukomeye, u Burundi, u Bugesera, i Gisaka n’i Ndorwa, byibumbiye hamwe ngo byagirize u Rwanda.Icyo gihe yifashishije Rubanda ,yashoboye kwanamiza urwo rugamba maze ahigika u Burundi , atsinda i Gisaka n’u Bugesera.

Muri cyo Kibariro,ndavuga ku Ngoma ya Cyilima II Rujugira, nuko u Bugesera bwongeye gutera u Rwanda ahasaga mu w’1700, Intambara irarema , urugamba rurakomera .Rujugira Ingabo z’u Bugesera zimukubita umwambi yambuka Kigali ya Bwanacyambwe ,agwa I NTORA( hariya hubatse isoko ry ‘imbaho ku Gisozi ),arimo azamuka ajya mu rugo rwe rwari ruhubatse (ahari ikibanza cya Perezida Paul Kagame ) .Kubera ko Rujugira yatangiye kuri uwo musozi wa NTORA ,byatumye awuvuma awita GISOZI ,byo kuvuga “ Igisozi kibi cyaguyeho

Umwami”.Arongera asubyamo awuvuma agira ati “ Gisozi ,Amata make ,amagambo menshi “. Iyo mvugo yo kuhita Gisozi irahama na bugingo n’ubu, kuhabona amata byabaye ingume, kuko n’ukubise impyisi inkoni ,yorora ingurube !.Nubwo urwo rugamba rwabaye injyanamuntu rugatuma n’Umwami atanga, Ingabo z’u Rwanda zararutsinze.Icyo gihe ingabo z’u Bugesera barazihashya bazambutsa Nyabarongo.Kuko Ndabarasa Umuhungu wa Rujugira yari amenyereye imirwano byo mu rwego rwo hejuru.Kubera ko Ingabo z’u Rwanda zatsinze urwo rugamba biziruhije cyane, byatumye zidakomeza gukurikirana Ingabo z’u Bugesera zimaze kwambuka Nyabarongo barazihorera, muri icyo kibariro ntabwo u Bugesera bwongeye kwigerezaho ngo butere u Rwanda.

Umwami w’u Rwanda,CYILIMA II RUJUGIRA yategetse ahasaga mu w ‘1675 kugeza mu w’1708,yatanze akiri mutoya ,Rubanda bwamwishimiye cyane.Nuko asimburwa n’Umuhunguwe Ndabarasa ,wafashe izina ry’Ubwami rya Kigeli III Ndabarasa .

=Hifashishijwe