Intambara yo ku Rucunshu

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Musinga na nyina Kanjogera
Intambara yo ku Rucunshu yabereye ku Rucunshu muri Komini Nyamabuye I Gitarama (mu Karere ka Muhanga) mu mwaka w'1896, hagati y'abari ku gice cy'umugabekazi Kanjogera washakaga ko himikwa umuhungu we Musinga, n'abari ku gice cy'umwami Mibambwe Rutalindwa. Iyi ntambara yaje kurangira ingabo zo ku gice cya Kanjogera zitsinze iza Rutalindwa.

Inkomoko y'iyi ntambara

Kigeli IV Rwabugili ajya gutanga yimitse umuhungu we witwaga Rutalindwa amushakira n’umugabekazi w’umutsindirano witwaga Nyiramibambwe IV Kanjogera, kuko nyina wa Rutalindwa ariwe Nyiraburunga wari waracyuwe na Mubyara wa Rwabugili yari yarapfuye, yishwe na na Rwabugili ahorera nyina.

Mu gufata icyo cyemezo Rwabugili yakoze amakosa 2:

  • Irya mbere ni uko yafashe Rutalindwa akamuha ubwami yarangiza akamuha umugabekazi w’umutsindirano badafite icyo bahuriyeho, kandi uwo Mukobwa akomoka mu bwoko bw’Abega bwatangaga Abagabekazi kandi bukomeye ku ngoma, naho Nyiraburunga nyina wa Rutalindwa yakomokaga mu bwoko bw’Abasinga birukanywe mu bagomba gutanga Abagabekazi.
  • Ikosa rya kabiri yakoze, ni ukuba Nyiramibambwe IV Kanjogera nawe yari afite umuhungu w’ubura bwe yabyaranye na Rwabugili kandi nawe yarashoboraga kuba umwami. Uwo muhungu we niwe Musinga. Yarangiza akamuha Rutalindwa ngo amubere Umugabekazi w’umutsindirano.

Umugambi wo guhirika Umwami Mibwambwe Rutalindwa

Abega babonye ko Rwabugili akoze ibyo, bacuze umugambi wo guhirika umwami Rutalindwa, hakima umuhungu wabo Musinga. Uwo mugambi wacuzwe na Kanjogera na Basaza be aribo Kabare na Ruhinankiko n’Umuhungu wabo Rwidegembya.

Uburyo bakoresheje ngo bahirike Rutalindwa

1.Uburyo bwa mbere bakoreshaje ni ukumwomoraho amaboko ya bamwe mu bamushyigikiye, bakabicisha mu buryo bw’akagambane. Icyo gihe bafashe Abiru bamwe b’inkoramutima ba Rutarindwa bagenda babica uruhongohongo.

2.Ubundi buryo bwa kabiri bakoresheje nubwo gushaka amaboko y’abashyigikira Musinga, icyo gihe biyegereje bene Rwabugiri batagize amahirwe yo kwima ingoma, bakabasaba kutagira aho babogamira mu macakubiri yari atangiye kugaragara I Bwami. Icyo gihe biyegereza na bamwe mu biru n’Abatware batavugaga rumwe na Rwabugili, kubera ko benshi yari yaragiye abanyaga kubera amafuti yabo ,kandi akaba ariwe wahaye Rutalindwa ingoma ,icyo gihe batangira kwijundika Rutalindwa batyo.

3.Ubundi buryo bwa gatatu bakoresheje, nubwo gushoza urugamba ,Intambara yabereye ku Rucunshu muri Komini Nyamabuye I Gitarama (mu Karere ka Muhanga)Ariko umugambi w’Abega wari ugiye kubapfubana iyo badafatirana ingabo z’Abatanyagwa zari zivuye mu Budaha zije kuvuna umwami ngo zibafashe kunesha iza Rutalindwa. Kubera ko Kabare yari azwiho ubutwari ku rugamba mu gihe cy’ingabo za Rwabugili,byatumye izo ngabo zimwumva vuba zanga kwiteranya nawe ngo hato zitikura amata mu kanwa.Ubwo urugamba rwarashojwe ,Rutalindwa abonye ko asumbirijwe niko gufata icyemezo gikomeye.Yafashe abo mu muryango we (umugore n’abana) n’ibimenyetso ndangabwami byose(Ingoma ngabe Kalinga n’ibindi) nuko bitwikira mu nzu bose barashya barakongoka ntihaboneka n’igufwa na rimwe.

Musinga n'abazungu. Umwirabura ubanza uvuye kuri Musinga ibumoso ni nyirarume Kabare
Iyo ntambara yarangiye Rutalindwa apfuye,nuko Kabare yimika mwishywa we Musinga afata izina ry’ubwami rya Yuhi.Nuko Kanjogera nawe areka izina ry’ubugabekazi rya Nyiramibambwe afata irya Nyirayuhi. Nuko Kabare abwira rubanda ko Rutalindwa yari yarigize ikigomeke kihaye ingoma. Ariko kuko Musinga yari akiri mutoya, yabanje gutegekerwa na nyina Kanjogera na basaza be aribo Kabare na Ruhinankiko. Maze guhera ubwo Abega barategeka, barica barakiza. Baragaba, baranyaga, Ububasha bw’ingoma Nyiginya babwegukana batyo.

Ingaruka z'iyo ntambara

Imwe mu ngaruka z’iyo ntamabara, nuko I Bwami havutse imitwe ibiri ishyamiranye yaranzwe n’amazimwe, ubutiriganya n’inzangano z’urunuka. Ikindi kandi nuko ku Rucunshu habaye urugero rw’urwikekwe n’ubugome bugamije kwiharira ubutegetsi n’amaronko. Kuko na nyuma y’iyo ntambara yo ku Rucunshu abantu bakomeje gupfa bazira ko bagifite ibisigisigi by’umwami Rutalindwa, ibyo byose byashakaga gushimangira ubuhangange bw’Abega no kurushaho gukomeza ingoma ya Musinga ngo irusheho gushinga imizi muri rubanda. Ibyo byarushijeho gutera ibisare bikomeye kandi birambye mu bikomangoma (Abana b’umwami) ku ruhande rumwe Abega banganye n’Abanyiginya urunuka, ku rundi ruhande Abega bazirana urunuka n’Abakono.

Hifashishijwe

  • Un abrege de l’Ethino- Histoire du Rwanda,Butare 1972 (KAGAME Alexis)
  • Amateka y’Afurika, Kigali 1987(MUREKUMBANZE Gr.)