Inzitizi z'umuco

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Inzitizi z’umuco ziri ukwinshi, ariko iz’ingenzi ni izi zikurikira:

Uburere bubi: Ni ukwigishwa ungesho mbi zikubiyemo inzitizi z’umuco zose zituma utumvira umutimanama.

Ubusambo cyangwa inda nini: Ni ukwikubira ibintu ukabyiharira nkaho abandi batabifiteho uburenganzira.

Inzangano: Ni umuco mubi uterwa ahanini n’ishyari,amabwire biturutse ahanini ku bintu.

Ironda: Ni ingeso mbi ivangura abantu kuko itonesha igakumira bamwe,abandi ikabashyira ku ibere.Ironda rishobora gushingira ku bwoko,uturere,ibara ry’uruhu,ururimi ;idini….

Gushyira inyungu z’umuntu ku giti cye imbere: Ahanini umuntu yirengagiza inyungu rusange z’igihugu,agashyira imbere inyungu ze bwite kubera kwikunda.

Ukwiyemera: Ni ukudaha agaciro ikintu n’ibitekerezo bitari ibyawe. Iyo ngeso ni imwe mu zakuruye umwiryane mu bantu, uwo mudahuje ibitekerezo, akarere, ntabe yagira ikiza amubonaho, icyo yakora cyose ntikimunogere. Umuntu wabaswe n’iyo ngeso arangwano kutagira icyo ashima na kimwe,ahubwo imvugo ye ikaba iyo kugaya gusa.

Kubangamira ubwisanzure (uburenganzira bwa muntu).

Hifashishijwe

  • Uburere mboneragihugu, umuco n'amatora mu Rwanda, Inteko Izirikana.