Inzuki

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Uruyuki
Inzuki ni udusimba tw’inigwahabiri tutagira amagufwa turangwa n’umubiri ugizwe n’ibice bitatu byuzuzanya aribyo; umutwe, ugaragaraho uduhembe tubiri tuzifasha guhuririza ibirukikije, amaso manini abiri azifasha kureba, n’umunwa. Igihimba n’ingirwagihimba bifite ingingo (anneaux) zifite utuntu zihumekesha, zigira amaguru atandatu atwikiriwe n’utwoya, ayo maguru azifasha mu kugenda, mu kwihanagura, no gutwara ibyo rutwaye. Amababa yazo ateye mu gituza azifasha kuguruka. Inda y’urwiru igizwe n’ingingo 6 naho iy’intazi ikagira ingingo 7 kandi inda yazo iherukwa n’urubori zirwanisha, kuri buri ruhande rwa buri rugingo hariho aho ruhumekera.

Imibereho y’inzuki

1. Imibereho y’inzuki mu muzinga

Inzuki zibaho ari umuryango urimo inzuki za ngombwa kandi ziziranye. Ziba zikuriwe n’Urwiru rurangwa n’ubunini bwarwo, ruba arirwo rwonyine rw’urugore rubyara kandi rwima inshuro imwe. Rwibikamo intanga ngabo, zizahura n’intanga ngore rufite. Rurama imyaka ine, kandi rutera amagi 2000 ku munsi, ntiruryana, rugaburirwa n’intazi, igikoma cy’urwiru (gelé Loyale). Iyo rushaje rutera amagi macye bigatuma inzuki ziba nke mu muzinga. Icyo gihe ruvanwa mu muzinga maze impehe zisigara zikirerera urundi rwiru. Ni byiza kurusimbura nibura buri myaka 2 kandi bigakorwa mu gihe gitangira izuba.Urwiru rushobora kororerwa hanze y’umuzinga rukazashyirwamo nyuma. Inziru 2 ebyiri ntizibana mu muzinga,zirarwana kugeza rumwe rupfuye. Intazi ziba ari inzuki nyinshi mu muzinga, zishobora kugera ku bihumbi ijana (100.000) ziba ari ingore ariko zitabyara, zirama iminsi 45, kandi mu buzima bwazo bwose ziruhuka iminsi 2 gusa ya mbere y’ivuka.

Kuva ku minsi 3-8 zigaburira urwiru n’ibyana byazo, zikanasukura inkongoro. Kuva ku munsi wa 9-13, zikora ibishashara zikanapfundikira inkongoro zuzuye. Kuva ku munsi wa 14-21 zirinda umuzinga zikanawuzanamo akayaga zikubita amababa yazo. Kuva ku munsi wa 22-45 (zipfuye)zihova amazi mu ndabo, insinda n’urucumbu.Intazi zirwanisha urubori kandi iyo zimaze kuryana zirapfa. Iyo nta rwiru ruri mu muzinga, intazi zitera amagi avamo ingabo.

Mu muzinga hashobora kubamo ingabo 1500 kandi zikagaburirwa n’intazi. Akamaro kazo ni ako kwimya urwiru gusa, kandi urwimije urwiru ruhita rupfa. Ingabo ntiziryana, si byiza ko ziba nyinshi mu muzinga kuko zirya ubuki kandi zidakora. Akenshi urwiru rushaje rubyara ingabo nyinshi. Hari n’ubwo impashyi zigaragambya zikanga kugaburira ingabo,zikazirukana cyangwa zikazica. Mu ntangiriro z’igihe cy’izuba gusa ,niho urwiru rutera amagi avamo ingabo.

Umuzinga ukesha ubuzima bwawo ikinyagu cy’ibyana kiba gifite mu nkongoro zirimo amagi y’ibyana by’inzuki. Ibindi binyagu bifashe igice kinini cy’umuzinga nibyo intazi zihunikamo ubuki bityo rero mu gihe cyo guhakura nibyo umuvumvu ahakura.

Uguca kw’inzuki

Uguca kw’inzuki biterwa n’impamvu nyinshi ariko iz’ingenzi ni zirimo kuba inzuki ari nyinshi mu muzinga muto zikabura ubuhumekero, iyo urwiru rwapfuye izisigaye ari impehe zidafite urundi rwo kurusimbura, cyangwa se iyo mu muzinga harimo ubuki bwinshi. Ibi ntabwo twabyitiranya no gucika kw’inzuki igihe mu muzinga hajemo uburwayi inzuki zikawuvamo.

Ibimenyetso byo guca kw’inzuki

Bimwe mu bimenyetso byo guca kw’inzuki birimo; kutajya guhova, zikirunda mu mpuzo ugasanga zidatuje, ibinyagu byinshi mu muzinga ugasanga bifite inyo z’ingabo, kubona ingabo mu masaha ya saa sita kugeza saa munani ziguruka iruhande rw’umuzinga ari nyinshi, kurya ubuki maze irumbu rya mbere rikaguruka rikajyana n’urwiru rusanzwemo, irumbu rya kabiri rica nyuma y’iminsi 2 naryo rikajyana n’urundi rwiru rukiri ruto, irumbu rya 3 rica nyuma y’iminsi 5

Icyitonderwa: Iyo umuvumvu ashaka kongera umubare w’imizinga, ica ry’izuki riba rifite akamaro, ariko iyo atabishaka aba agomba kubyirinda.

Kurinda guca kw’inzuki

Kugirango habeho kurinda inzuki guca, bimwe mu bikorwa birimo; Kugenzura imizinga bagakuramo amagome, guhakura ubuki igihe ari bwinshi, kugereka imizinga igihe cyose ari ngombwa, kongera impuzo aho zigurukira kugirango zibone umwuka uhagije mu muzinga.

Gusahura ubuki kw’inzuki

Kubera ko inzuki zikunda ibintu birimo isukari, hari igihe inzuki ziva mu muzinga wazo zigatera undi zikurikiyeyo ubuki, ibyo biterwa no gusura umuzinga batinze cyangwa se kumena ubuki hasi igihe bahakura. Iyo inzuki zateye izindi zirarwana inyinshi zigapfa ugasanga mu rwega (mu ruvumvu) byacitse.

Uko umuvumvu yabyirinda

  • Gukorana isuku igihe ahakuye yirinda kujojobereza ubuki ku mizinga no guta ibishashara hasi bona niyo byaba birimo ubusa
  • Gusura imizinga buri gihe, bakirinda kurangaza umuzinga wose igihe barimo kuwusura
  • Ubuki bugomba gushyirwa mu kintu gipfundikiye neza ku buryo inzuki zitabugeraho.
  • Mu rwega,ntabwo imizinga igomba kwegerana cyane
  • Kwirinda kugaburira inzuki ibinyamasukari hanze y’umuzinga bigomba gushyirwa mu bikoresho byabugenewe bigashyirwa mu muzinga imbere.

Uko batabara umuzinga watewe

  • Bohereza umwotsi mwinshi mu mizinga ufite inzuki nyinshi zifite amahane cyane.
  • Batera amazi menshi mu mizinga ku buryo zgirango ni imvura iguye
  • Kugabanya impuzo z’umuzinga watewe ari nako bakomeza kohereza akotsi gake kugeza igihe zitutije.

Hifashishijwe

  • Imfashanyigisho ku bworozi bw'inzuki, RARDA.