Irimbi ry’Abami b’u Rwanda:Imva ya Kigali IV Rwabugili

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Imva y'umwami KIgeli IV Rwabugiri
Nkuko amateka y’u Rwa Gasabo abigaragaza ,Abami b’u Rwanda bagiraga irinbi ryihariye bahyingurwagamo.Muri ki gice cy’amateka y’irimbi ry’Abami ,tugiye kurebera hamwe ibyerekeye imva ya Rwabugili n’umugore we Kanjogera waje kuba umugabekazi ku Ngoma ya Yuhi IV Musinga.

Irimbi ryashyingurwagamo abami b’u Rwanda n’Abagabekazi babo riherereye mu Mudugudu wa Nyakavunga,Akagali ka Kigabiro , mu Murenge wa Rutare ,mu Karere ka Gicumbi ho mu Ntara y’Amajyaruguru,Abatsobe b'Abanyamugogo nibo bari bashinzwe imihango yo gutabariza (gushyingura) abami mu bigabiro by'i Rutare.Iyo ugeze aho iryo rimbi riherereye,nta kigaragaza ko ari irimbi koko! kuko usanga hatuye abaturage benshi kandi bahahinga nta kibazo bafite.kugeza ubu abami bahashyinguwe ni aba bakurikira,

  • Ruganzu I Bwimba , wategetse ahasaga mu w’ 1312-1345
  • Cyilima I Rugwe , wategetse ahasaga mu w’ 1345-1378
  • Kigeli I Mukobanya , wategetse ahasaga mu w’ 1378-1411
  • Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I , wategetse ahasaga mu w’1411-1444
  • Yuhi II Gahima II , wategetse ahasaga mu w’ 1444-1477
  • Ndahiro II Cyamatare, wategetse ahasaga mu w’ 1477-1510
  • Ruganzu II Ndoli,wategetse ahasaga mu w’ 1510-1543
  • Mutara I Nsoro II Semugeshi, wategetse ahasaga mu w’1543-1576
  • Kigeli II Nyamuheshera,wategetse ahasaga mu w’1576-1609
  • Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura,wategetse ahasaga mu w’ 1609-1642
  • Yuhi III Mazimpaka , wategetse ahasaga mu w’ 1642-1675
  • Cyilima II Rujugira, wategetse ahasaga mu w’1675-1708
  • Kigeli III Ndabarasa, wategetse ahasaga mu w’1708-1741
  • Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo, wategetse ahasaga mu w’ 1741-1746
  • Yuhi IV Gahindiro , wategetse ahasaga mu w’1746-1830
  • Mutara II Rwogera ,wategetse ahasaga mu w’ 1830-1853
  • Kigeli IV Rwabugili, wategetse ahasaga mu w’ 1853-1895

-Abami bazwi neza aho batabarijwe ni aba bakurikira :

  • Mutara I Semugeshi (Muyenzi) watabarijwe ahitwa ku Rurembo,
  • Kigeli II Nyamuheshera, watabarijwe i Nyansenge,
  • Kigeli III Ndabarasa watabarijwe i Kayenzi,
  • Mutara II Rwogera, watabarijwe i Rambura na
  • Kigeli IV Rwabugili watabarijwe i Munanira.

Aha hose ni mu Murenge wa Rutare.

-Abagabekazi bazwi neza aho batabarijwe ni aba bakurikira :

  • Nyirakigeli III Rwesero(Umugabekazi wa Kigeli III Ndabarasa) watabarijwe ku Kabira,
  • Nyiramibambwe III Nyiratamba (Umugabekazi wa Mibambwe III Mutabazi II) watabarijwe ku Gatwaro ,
  • Nyirayuhi V Kanjogera (Umugabekazi wa Yuhi V Musinga) yatabarijwe i Munanira.

Aha hose ni mu Murenge wa Rutare.

Abami bandi batahashinguwe ni ababanziriza aba twavuze haruguru barimo :

  • Gihanga I Ngomijana wategetse ahasaga mu w’1091-1124
  • Kanyarwanda Gahima wategetse ahasaga mu w’1124-1157
  • Yuhi I Musindi wategetse ahasaga mu w’1157-1180
  • Ndahiro I Ruyange wategetse ahasaga mu w’1180-1213
  • Ndoba wategetse ahasaga mu w’1213-1246
  • Samembe wategetse ahasaga mu w’1246-1279
  • Nsoro I Samukondo wategetse ahasaga mu w’1279-1312

Abandi ni Yuhi V Musinga waguye ishyanga ubwo ababiligi bamuciraga I Kamembe nyuma yaho agahungira I Moba ari naho yaguye,undi utarashyinguwe muri iryo rimbi ni Mutara III Rudahigwa watanze mu w’1959,akaba ashyinguwe I Mwima mu Murenge wa Busasamana mu Karere Ka Nyanza aho ari kumwe n’uwari umwamikazi Gicanda Ruzariya.

Kugeza ubu ,nta mva za bariya Bami zihagaragara,usibye imva y’Umwami Kigeli IV Rwabugili.Akimara gutanga, bahise bamwosa bajya kumushyingura mu mva zashyinguwemo ba Sekuruza aho i Rutare . Nyirayuhi Kanjogera w’Injonge (cyari igisingizo cye) nawe atanze baza kuhamushyingura ,mu ishyingurwa rye ryayobowe n’ibikomerezwa bo ku Ngoma ya Musinga baherekejwe n’umuja we Nyirantwari wari umutoni wa Kanjogera ,bamushyingura mu rugo rw’uwitwa Baziki n’umugore we Karaboneye, bamaze kumushyingura bahabagira imfizi yitwaga Kezaburanga ,bahamara iminsi myinshi bamwiraburira .Mu w’1998 ,nibwo hatanzwe itegeko ry’uko imva z’abami zigomba kwitabwaho ,icyo gihe nibwo baronze aho Rwabugili wari umaze imyaka 103, atanze ari ,imva ye barayubakira.Naho iya Kanjogera barayihorera,iyo uhageze usanga imva ya Rwabugili iri haruguru y’umuhanda yubakiye ,naho iya Kanjogera ikaba munsi y’umuhanda mu biti bya Avoka bihari,nta kigaragaza ko hari imva ye ,usibye ibiti by’imihati n’indabyo nkeya bene imirima bahateye kugirango nibura hajye harangira abashaka kuhamenya.

Umwami Kigeli IV Rwabugili wazahaje amahanga
Aha ,twabibutsa ko Kigeli IV Rwabugili yatangiye ku Kivu cy’I Nyamasheke mu rugaryi rwo mu w’1895, amaze kuzahaza amahanga, azize umwambi yarashwe n’Abashi mu gitero cya nyuma yagabye ku ijwi.Akaba umwami w’ikirangirire mu bami bategetse u Rwanda,kuko ku Ngoma ye yamazeho imyaka 42,yagabye ibitero 45 yagura u Rwanda kugeza aho rwari ruri ku mwaduko w’Abakoroni.

Naho Kanjogera akaba yari umugore wa Rwabugili,waje kuba umugabekazi w’Abami babiri aribo Musinga na Rutalindwa.Icyo amateka amuvugaho cyane ,nuko ariwe mutekereza ukomeye w ‘intambara yo ku Rucunshu izwi cyane mu mateka y’u Rwanda.