Iteka 1/54 ry'umwami Mutara III Rudahigwa rivanaho ubuhake

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Umwami Mutara III Rudahigwa Charles Léon Pierre
Kimwe Mu byatumye Umwami Mutara III Rudahigwa atumvikana n’abakoloni,harimo n’amateka yagiye abangamira amatwara y’abakoloni .Muri ayo matwara ,harimo icibwa ry’ubuhake ndetse na shiku byari byarajengereje Abanyarwanda,ibyo akaba yarabikoze ku mugaragaro ubwo yashyiragaho iteka ngenderwaho ry’ubuhake mu Rwanda.

Iryo teka rikaba ryari riteye ritya :

Ingingo ya l:

Ku byerekeye ikurikiza ry'iri teka, aya magambo akurikira asobanuye kuli ubu buryo:

1. Isezerano ry'Ubuhake: ni ubushake butarimo agahato, bw'abantu babili, umwe yitwa shebuja, agabira uwa kabiri, uwo yitwa umugaragu, inka imwe cyangwa nyinshi, ari ukugira ngo azorore, azikenure, aziteho nk’uko umubyeyi yita ku rubyaro rwe, kandi akajya aha shebuja imirimo isobanuwe neza Mu isezerano cyangwa nkuko umuco w’igihugu ubigenza.

2. Umurundo: ni itegeko rya shebuja w'umugaragu kugira ngo amwereke inka ze zose, kandi ngo amutore, ariko umwe mu buzima bwe.

3. Inka z'imbata: ni inka z'umuryango, zitari iz'ubuhake.

4. Inka z'impahano: ni inka umuntu yihahiye.

5. Inka z'ingabo: ni impahano, cyangwa imbata, cyangwa se ingororano, abahoze ari ingabo batunze ntawazibagabiye.

6. Inyambo: n'inka z'ibwami zifitwe n'abatware b'intebe, zifite amategeko adahuje na ay'izindi nka zisanzwe.

Ingingo ya 2:

Amasezerano y'ubuhake arangira iyo bagabanye. Iryo gabana rizaba kubabyemeranije bombi: umugaragu na shebuja kandi bahereye hasi, n'ukuvuga umugaragu udafite undi ahatse cyangwa se yarahakishije inka z'ubuhake mu buryo bwo guhisha shebuja. Uretse ibyo, iyo umugaragu adafite undi ahatse na shebuja batuye bombi muri Teritwari ya Nyanza, umwe muri bo ashobora gusaba no kwemererwa ko bagabana.

Ingingo ya 3:

Iyo umugaragu udafite abagaragu bandi ahatse apfuye, shebuja ategetswe kugabana inka n'abamuzunguye biturutse ku bushake bwa bombi, cyangwa se batabyemeranije,bigategekwa n'urukiko. Iryo gabana rigomba kubaho cyangwa gusabwa mu Rukiko mu mezi atandatu akurikiye ipfa ry'umugaragu.

Ingingo ya 4:

Mu igabana ryose, iyo umugaragu atarundiye shebuja, umugaragu ahabwa imigabane ibiri, shebuja agahabwa umwe. Iyo umugaragu yarundiye shebuja, shebuja ahabwa umugabane umwe umugaragu itatu.

Ingingo ya 5:

Mu gihe cy'igabana, inka zose z'imbata n'impano n'inka z'ingabo zavanze n'iz’ubuhake zigabanirwa hamwe zitabatuwe. Inka z'imbata, z'impahano n'inka z'ingabo zitavanze n'izubuhake ntizigabanwa.Abashumba b' Inyambo bazagabana na ba shebuja, amategeko yerekeye Inyambo amaze gutangwa.

Ingingo ya 6:

Isezerano ry'ubuhake rishya rirabujijwe. Ku byerekeye abagaragu bakiri ku buhange, inkiko izo zizabireba, kugira ngo niba bikwiriye, zibahe indishyi ibakwiye.

Ingingo ya 7:

Kurundisha birabujijwe.

Ingingo ya 8:

Nibigaragazwa mu rubanza ko umuntu yangiza cyangwa yahishe inka za shebuja kugira ngo batazigabana, umugabane wa shebuja uzabarwa bakurikije uko inka zanganaga mbere. Uretse ibihano byateganijwe ku ngingo ya l2, umugaragu wangije cyangwa wahishe inka ku buryo tumaze kuvuga haruguru, igihugu kizamunyaga izo nka zose z'impuguzanyo, havuye mo umugabane wa shebuja.

Ingingo ya 9:

Nibigaragazwa n'urubanza ko umugaragu yaguze inka imwe cyangwa nyinshi mbere y'igabana, adafite uruhushya rwa shebuja, azagomba gusubiza shebuja igice cy'ayo mafaranga akurikije imigabane yategetswe, cyangwa zariha mu nka z'umugabane we, ibyo bidakuyeho ibihano biteganijwe ku ngingo ya 12 y'iri teka.

Ingingo ya I0:

Igabana rizandikwa mu gitabo cy'amasezerano kiba mu Rukiko rwaho bagabaniye. Bakandika mo umunsi, aho bagabaniye, uburyo bagabanye, kandi iteka bakazajya bandikaho yuko nta masezerano y'ubuhake akiriho ku bamaze gusezerana.

Ingingo ya 11:

Ibitabo by'"itanga n'igura ry'inka" abatware b'Intara n'ab'imisozi bategetswe kugira na circulaire y'Umwami n°38 y'umunsi wa 11/11/1953 bizakomeza kubaho kugeza igihe bazaherwa n’andi mategeko, bikajya bikurikiza ibyavuzwe ku kibezi cya 2 (kuva kuri a kugeza kuli f) cy'urupapuro rwa 3. Ibyaba bizakorwa kuri circulaire no.38 bizahanishwa ibihano biteganijwe muri iri teka.

Ingingo ya l2:

Abatazakurikiza iri teka bazahanishwa igihano cy'igifungo kitarenze ukwezi kumwe, n'amafaranga igihumbi cyangwa kimwe muri byo bihano.

Ingingo ya 13:

Amategeko y'Isezerano ry'ubuhake yo ku munsi wa 1 Kanama 1941 atanyuranije n'iri teka azakomeza gukurikizwa.

Ingingo ya 14:

Iri teka rizatangira gukurikizwa ku munsi wa 15 Mata 1954.

NYANZA-RWANDA Kuwa 1 Mata 1954 MUTARA III RUDAHIGWA