Izindi ngeri z’ubuvanganzo Nyarwanda

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Nkuko bigaragara mu muco n’ubuvanganzo Nyarwanda ,hari ingeri nyinshi z’ubuvanganzo bwinshi bwagaragariraga mu buvanganzo nyemvugo bwo muri rubanda.Muri ubwo buvanganzo twavuga :Ibitekerezo,Inanga,Imitoma,Amahamba ,amajuri n’ibihamagaro,Indirimbo n’ibihozo,Ubuvanganzo bufatiye ku nyamaswa,Amahigi n’Amagorane.


1.Ibitekerezo

Ibitekerezo twita ibyo muri rubanda si kimwe n’ibitekerzo by’ingabo cyangwa se ibyerekeye ibitero,byabaga byarahimbwe n’abanyamwuga b’I Bwami.Ibyo tuvuga ubu ni ibyabaga byarahimbiwe muri rubanda ,bifatiye ku muntu runaka cyangwa se ku mpanuka.

Ibyo bitekerezo,kubera ko ari birebire kandi bizunguruka muri rubanda nyamwinshi,babitekerezaga kwinshi ariko bikagusha hamwe.Muri ibyo bitekerezo hakunda kandi kwivangamo amakabyankuru nk’ayo mu migani.Nibyo dusanga nko mu bitekerezo bya Ruganzu bahinduye umuntu w’akataraboneka.

Ingero z’ibitekerzo: Igitekerezo cya Runukamishyo

Igitekerezo Nsoro ya Samembe

Igitekerezo cya Nkuba

Igitekerezo Cya Serugarukiraramfizi

Igitekerezo cya Ngunda

Aho byashakirwa : Recits historique du Rwanda (Myr Bigirumwami ,A.Coupez et Th.Kamanzi )


2. Inanga

Hababayeho ubuhimbyi bwerekeye ibintu bacurangaga ku nanga bayibwira.Umucuranzi ugasanga afite amagambo avugitse neza.Ibyerekeye ubuvanganzo ntibyoroshye !.Bishaka kwigwa mu buryo bwabyo.Iyo umuntu asuzumye ibyo bacuranga,asangamo ibitero,ibisingizo by’abakomeye bo hambere,yewe n’urukundo.Inanga ,nubwo yacurangaga iby’I Bwami,cyangwa se ibyerekeye abakomeye ,ntibyahereraga mu bakomeye.Umucuranzi yakeshaga ibitaramo hose.Abacuranzi ntibashakirwaga mu bakomeye gusa cyangwa mu muryango uyu n’uyu.Uretse ko iyo wabaga uzi gucuranga ,abawe bakwigiragaho ,ubwo ukaba ufite umuryango ukomeye ufite icyo umariye umuryango nyarwanda.

Ingero z’inanga: Abandi Imana zirabaha

Abandi Imana zirabaha,zabahaye Muhigirwa

Icyamoa imfizi y’urutare,nayo nkayitura Muhigirwa

Icyampa abana bariranya,akampa abandi b’ibisage,

Nabo nkabatura Muhigirwa.Akwice Ingogo biganya,

Akwice Ingaragazabugabo

Akwice Ingarika mu mahina

Akwice Nkaka y’abagabo

Ntugahandwe ku rurimi,nacyo ikirenge kirahari,

Kandi ntugatumbe ku mutima.


3.Imitoma

Imitoma ,nayo yari amagambo meza yuje itakamvugo n’imvugo nziza iryoheye amatwi.Yabaga arimo inyurabwenge,yuje urukundo, ku buryo uyumva wese atahwa n’umunezero.Imitoma nta kindi yabaga igamije ,usibye kushimangira burundu umubano- hame w’abakundanye n’uw’abashakanye.Dore ingero zimwe na zimwe z’imitoma.

Mbe nagukunze rwinshi

Si urwejo n’ejo bundi

Ni urwo wakuye iwanyu

Warusanze n’iwacu,

5. Kandi nagukoye nyinshi

Zimwe zitagira amayobera

Mvuga zikaryama neza

Kandi ga zikabyuka neza

Zigashoka ubutagisha

10. Zigahumuza ubudahwema .

Narakubonye nshira agahinda

Umutima utangira kuvumera

Kugukunda biwuvugisha

Nuko nigaba mu nganzoo

15. Nkwita Inyange idaharanira kwera

Sugira usage use n’isumo

Sangwa soko y’imico myiza

Gahore usigwa uhora usa neza

Nk’izuba ryo mu museso

20. Rizimagije iki kirere

Imitoma nayo, yashoboraga gucurangwa n’inanga ikarushaho kuryohera abayumva.


4. Amahamba, amajuri n’ibihamagaro

Amahamba ,amajuri n’ibihamagaro,ni inririmbo baririmbira inka.Amahamba bayaziririmbira bazicyuye.Amajuri ni ayo ku bibumbiro cyangwa ku mabuga badahira.Ibihamagaro bikoreshwa igihe zikamwa.Ibi uko ari bitatu byaririmbwaga hose,kandi ntibyari bigenewe inyambo gusa.Muri ibi byose bagenda basingiza inka iyi n’iyi,ntibasingiza ubushyo nko mu mazina y’inka.

Ingero :Amahamba

Iya Kanuma (umushumba )umugungu atuma turimba abanyaburama,ndavuga inka mu kiririmbo cy’abashumba,itwaza yivuga asoma ubuki.Umwihunge wa Ruhogo,bayibwiye ko Rwagitinywa yatashye I Mbuye,imbaraga iyirega mu muriri,inzira iyishakira aho idasanzwe. Amajuri ;Gitare cya Butera yateze itera hejuru,abakobwa b’I Nyanza bayambitse ingabo mu nda,Ndoha ay’ubusa yanze kurisha Gasese n’agasigati k’inyana,ngo icyo gihemu ntiyazagikira mu bantu.

Ibihamagaro by’inka;Sembugo nayo ndayizi,ntiyibika yaroshye abanyaruyenzi,abenshi bahera mu nkuba inkomane zibarenganya,baganya batabaza umusare w’indongozi,bati ”warwambutsaga ari inyange noneho rwabaye inyanja ,n’ibisiga ntibikiruca,inzovu isigaye ikandagira igatebera ,bati “Nibayireke ni Ruguranura ku mpeshyi ,bazayihe intumbi yihambire ni isanzwe ihotora induru iyo manzi ya Simugomwa “


5. Indirimbo n’ibihozo

Kuva na kera na kare hahozeho indirimbo ,ari izisingiza umuntu ,ari n’iz’urukundo.Hahozeho n’ibihozo by’abana ,ari iby’abageni ,ari n’iby’abandi bantu.

Urugero : Akira impumbya

Akira impumbya Muhoranampuhwe ,Bihogo na we ,yeee

Mutesi Mutoni dutunze se shenge mutako utanaze

Yeee,hahirwa koko uyu muruhuje

Reka uririmbwe Murerwa wa Runihura,ni wowe Gaju,yeee

Umucyo mu bakobwa,yeee

Mfura we ugira ubwiza uzira n’ubwanza Mukabaranga ( Kanaka )

Yeee,utunyuze twase uko turi aha

Ubarusha uruhanga ruhanitse n’ihaniro,mu ruhiombi rw’amahoro ,yeee

Yeee,mu rwari rw’abari yeee,

Ni koko uvuka heza no kuri beza ,warezwe neza

Yeee,komeza uribore Muhorakeye.

Dore uwo turikana turikiriza muri uru rubyiruko se Kirez,yeee

Umutako mu bari yeee,

Barute mutatunaniza ,uteye ubwuzu abawe

Yeee,gahorane ishya koko nyakubyara

Ubarusha umubyimba ukibyiruka,shenge, mbyeyi yeee,

Mubyiruka utabyigana ,yeee,

Shenge we akira iraba ryo kugutaka Mukabaranga (kanaka)

Yeee,komeza utone ni koko uratoshye

Erega ngoro ngari yariboye ingondo inanurira ingeri

Usanze ( ugende ) amahoro ,yeee,

Cyurirwa ingeyo nyamibwa ,yeee

Shenge we si amatage tuzihoranira

Yeee,sugira usagambe no ku buvivi.


6. Ubuvanganzo bufatiye ku nyamaswa

Inyamaswa zimwe na zimwe bazihibmiyeho ibyo twakwita ibisingizo cyanwa amazina yazo .Hari impyisi n’inzoka.

Inzoka :Abagombozi bahimbiye ku nzoka igisingizo .Ubundu mu gihe bagombora bakagira utuntu tw’uturingushyo bita imitongero.

Urugero ; Igisingizo cy’Incira

Ni irekura inyeri zibabaza,

Ya nyamaraka,

Yabaye rugenza-nda

Mu mpagata z’amatama

Yitwaga ibihombo,

Igacumita ibirenge,

Ikabyuka ngombora !

Inzira ,rugina

Nayimurikiye abatware!

Ni gitsure cyuje umujinya ,

Nyina wa nkomyi

Ntiyica ,iracyaha,

Iba yiyama !

Ikaba ruhagarara bahunga,

Ngiyo ni “ruterabakuka “

Ibitongero ;Ndakugombora impiri ,ndakugombora idubi,

Ndakugombora insana n’inkomyi,

Habyimbirwa imbwa,habyimbirwa impyisi,

Ubwo bugomboro nabugomboje Ruganzu,

Bwagomboye Rwabugiri na Rudahigwa.

Ndakugombora byunga na barihuta,

N’inyenzi na buhoma !

Murahura ,ntikurya ! urajye kuvoma ,

Ntikurya ! urajya ku ryama!ntikurya !

Murahura ,ikaraba ,ikarabirana ,ikabura ubwenge,

Ikabura ubwinyo ,ikaba imbwa biseseme !

Impyisi : Impyisi ubundi tuyisanga mu migani myinshi miremire ,no mu migani y’imigenurano.Bati “Impyisi ishira amenyo ntishira amerwe” cyangwa ngo “impyisi yiwanyu ikurya ikurundarunda “.Turongera kandi tukayisanga no muri za byendagusetsa.Ngo “Impyisi bayibajije aho ituruka iti ;nturutse I bwami “,bati “hari amateka ki “ ,iti “hari amateka aca urugomo “.Ubindi ngo “bayibwiye ko amayira yapfuye “,iti “n’ubundu nsanzwe ngenda n’ijoro “.Impyisi bayihaye akazina k’ubutore bayita “Bihehe “ nk’uko urukwavu narwo barwise “Bakame ‘.Bayihimbiyeho ibyivugo (reba mu gitabo cy’umwarimu ,umwaka wa kabiri ,1978 ,urupapuro rwa 141).


7. Amahigi

Mu Rwanda rwo ha mbere ,abantu benshi bakundaga guhiga inyamaswa.Uretse ko byari bibafitiye akamaro ko kwibonera inyama,byari n’umukino barushanyirizwagamo kuboneza no guhamya.Abahigi bari ugutatu.Hari ab’umuheto n’amacumu ,bahigaga in yamaswa z’inkazi,hari n’abanyagishanga bahigaga ibihura ,hakaba n’abongora bahigaga inkwavu ku misozi n’utundi dusimba tworoheje.Abahigi mu ihimbarwa ryabo ,niho bahimbye amahigi,akabamo indirimbo baririmbaga bacyuye umuhigo ,akabamo amarekezi ,aribyo bisingizo by’imbwa z‘intozo,n’ibyirahiro bimeze nk’ibyivugo bisingiza umwambi n’umuheto .

Indirimbo:Ishyamba ni umubyeyi,abatarigenda bashya ibirenge,ndarara rikazimana,nasibira rigasibirira umuheto.

Amarekezi : Biringaragu rya Ngarambe ngabo ya rugango inganya urugwiro n’ingwe yabyaye.Umubore yayinonye mu bibungo bya mukingo ati “ngahac nabona aho inka ihiga “! Abahigi bati “ni igitare cya Rwego nyaushorerwa yanga kuganda ;ni mpunga mu za Rutikurampunzi “.

Ibyirahiro :Nkwice Rugemandonyi induru ivugiye Rwamagaju,nyamurasa impara impagazi ,impamarugamba twagiye Rwamagaju.Ilibagiza rya Kanyamulinja ryaribagizaga ingundu ingando y’abahigi ikuzura inyama.

Abahigi bagiye bahimbira no ku nyamaswa bakundaga guhiga.

Ingwe : Ingwe ni ,ni Intimbura- miganda ya rugongesha-misega,yikoreye imikaka mu ihurizo ry’igikari,basakiranye ikomeza ibyo kuba indoha bayita bitobo.Ifata umusega ikawusobeka impindu zombie,ntushobore guhumeka !Impaka zigashira mu bahigi,nicyo gituma batinya kwegera ubuvumo bwayo,kuko ihora ivuza insengo.Igira umujinya usetera mu matwi yitwa Rujwigira.Igira ikijuju cyo mu gahanga,iyo isobanuye iridahemba iba yemeye kurwana na bene ruhebeba,iyo ishyikiranye na Ruhaya,ntikura ibirenge itayirengeje urugo !


8. Amagorane

Amagorane ,ni utugambo tw’imvugo iryoheye amatwi abantu batondagura.Kenshi usanga dusa nk’aho ntacyo tuvuze,uretse gusa ko dusetsa wagirango abahimbye amagorane ni abantu basaga n’abakina n’ururimi (mu mivugire ) bakarushyiramo utunairabaswa.Mu magorane bakoresha isukiranya ry’insubirajwi.Mu gihe umuntu abivuga agira vuba agashobora kuba yateshaguzwa.Bitoza abana kwimenyereza kuvuga bagashobora kuvuga badategwa kandi bikababera nk’udukino.

Ingero :-Nihinnye mu cyanzu n’igihu cyera cy’icyansi cy’uruhanga ,njya gukamisha cyasha mu mpinga yo kwa Ntacyandasa.

  • Umuja wacu Nyamukuru ,nyamukondo ,ntasya ifu ica isuka.
  • Yewe mwana umennye ikibindi,ta izo njyo za Nyiranjyurinjuri , uze urye inzuzi ivure.

Sebuguru ubugugu:

Sebuguru ubugugu bwa ntambiye umwega

Untize agacumu kanjye nigire mu bana

Ninsanga ari bose nice Kamugugu nsigaze Kamaraba

Nyokobukwe aranyanga ,anyanga atari Imana

Antize inka ya Gashyimbo,gashyimbiye mu gasabo

Ateka atagira inshyimbo ,inshyimbo yo kwa Rwaka

Rwaka rwa Mugira inka,Mugira inka wa Nyakayonga

Agafundi gahuye n’akandi kati “ gira so Budere “

Akandi kati “waderadeye “

HIfashishijwe

Igitabo “Umuco n’Ubuvanganzo (NSANZABERA Jean de Dieu