Kabanyana k' Abakobwa

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Itorero Urukerereza
Kabanyana k'Abakobwa ni imbyino y'itorero Urukerereza, ikaba yari igisingizo cya nyina wa Muligo wa Mpetamacumu.

Musinga ajya gusaza, yatuye i Nyanza. Mukemba yajyaga yoherezayo amakoro ngo yabaga atwawe n’abagera ku bihumbi bibiri, ashorejwe n’umuhungu we Nkunduwimye wavutse mu rwimo rwa Musinga, ari na cyo iryo zina risobanura. Umunsi umwe Nkunduwimye yageze i Gacuriro ajyanye amakoro i Nyanza kwa Musinga, abasigaye inyuma berekeza mu Mutara bikoreye. Abantu ba Muligo mwene Mpetamacumu ya Karuranga babahukamo babamarira ku icumu, ni ko kwirahira bati: “Nkwice Nkunduwimye mwene Mukemba.” Ibyo ngo bikaba byari ukugira ngo i Bwami batange Mukemba n’abe bicwe, cyangwa banyagwe maze Muligo n’abe bironkere ako karere. Ibi ngo Muligo yabitewe n’ ishyari yari abafitiye.

Mukimba ariko ngo yari yaramenye ubwo bugambanyi rugikubita, ni ko kuburira Nkunduwimye ngo nagera i Bwami ntazaveyo. Byaje kumenyekana ko Nkunduwimye atihishe inyuma y’ubwo bugome bamurega, kuko yari yamaze kugera i Gacuriro hakicwa abari inyuma ye, kandi bari abantu benshi atabasha kugenzura bose. Ni bwo ubugome bwaje gufata Muligo wa Mpetamacumu, na we amenye ko bamushakisha arara agenda ijoro ryose ahungira mu Buganda. Muri uko guhunga, nyina yaje gukomereka ananirwa kugenda bamukurura akaboko bati: “Haguruka tugende Kabanyana k’Abakobwa” (cyari igisingizo cye).

Aha ni ho Urukerereza rwakomoye indirimbo yabo yitwa Kabanyana k’Abakobwa.

Hifashishijwe

*Ibirari by'insigamigani, igitabo cya mbere, Ingoro y'Umurage w’u Rwanda.