Kamara

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Kamara ni umugabo wabayeho ku ngoma ya Ruganzu Ndoli mu ipfa ry’Ibisumizi ahasaga umwaka w’1500. Yari umugaragu wa Muvunyi wa Karema karemajwe n’ibyuma wari intwari mu Bisumizi bya Ruganzu. Yabyirukanye na byo, ibitero byose Ruganzu yabiteje, na we yabitabayemo ari intwari nka shebuja.

Ku gitero cya nyuma cya Ruganzu cya mu Musaho wa Rubengera ari cyo yaguyemo yishwe na bitibibisi, umurambo we Ibisumizi byarawuhetse bikagenda bibwira rubanda ko Ruganzu aberanye (arwaye), ntibibabwire ko yatanze. Bimujyana iwe mu Mwugariro (Kigeme), bimutungukanye ku munyanzoga we Rusenge na we bimubwira ko Ruganzu aberanye. Rusenge abiha inzoga biranywa, bimaze gusinda havamo umwe abwira Rusenge ko Ruganzu yatanze. Rusenge yumvise ko shebuja yatanze agwa mu kantu. Aca munsi y’urugo, habaga igiti cy’umuvumu acyimanikaho arapfa, ibisumizi bikomeza kumutegereza biramubura. Bimwe biraryama, ibindi bisigara biraririye umugogo wa Ruganzu, bigeze mu gitondo bibona Rusenge aho yimanitse. Bihera ko biremerwa (byikorera) umugogo (umurambo) wa ruganzu biwujyana i Butangampundu birawutabaza (birawuhamba). Bimaze kuwutabaza, byashyize nzira bitaha ku Ruyenzi. Mu gitondo birajhaguruka bikomeza urugendo bitaha mu Ruhango rwa Mutakara na Nyamagana bihava ku gasusuruko k’umunsi ukurikiyeho byerekeza kwa Ruganzu i Ruhashya na Mara mu Busanza.

Bigeze mu Butansinda bwa Kigoma na Muyange bihura n’ingemu kwa Ruganzu babigemuriye, biricara biranywa. Bimaze gusinda, havamo umwe ati: “Kandi ba sha, burya Rusenge aturusha ubugabo.” Abandi bati: “Kuki?” Na we ati: “Kuko twabyirukanye na ruganzu tukiri bato, akaduhaka, akaduha inka n’imisozi tugakira, none uwo yahaye inzoga akaba ari we umwiyahuriye tugasigara!” ubwo bose batera hejuru bati: “Koko Rusenge aturusha ubugabo.” Ni uko bamaze kubyishyiramo, bajya inama y’uko babigenza, bati: “Twicemo amatsinda abiri, rimwe rihagarare hakurya hariya i Kigoma, irindi rigume hano i Muyange maze tujye duhurira muri iki gikombe twicane dushire!” Inama barayihuza, ya nzoga bayinywa hutihuti imaze gushira barambara, bararwana.

Bageza hagati, itsinda rimaze gushogosha rikivanga n’irisigayemo benshi, bakongera bakighabanya bakarwana, bito bityo, ariko ku ndunduro itsinda ririmo Muvunyi na Kamara rimara abo bari babangikanye. Na bwo bongera kwicamo ibice bibiri, birongera biba kwa kundi, noneho hasigara Muvunyi na kamara basa. Muvunyi ni ko kubwira Kamara ati: “Ubu ngiye kwiyahura unsonge, nurangiza utahe ujye kutubika.” Ni uko ariyahura. Kamara aboinye shebuja yiyahuye, amaze no kumusonga, yanga kugenda assize intumbi za ba shebuja zandagaye aho kuko yasanze birimo ububwa, ni uko arazikoranya zose azihamba mu myobo y’inyaga yari aho, arangije na we ariyahura amaze gusaba umwe mu nsigarizi kumusonga, na we amaze gusonga Kamara ariyahura, Ibisumizi bishira bityo Ruganzu abikwa n’indorerezi zari zagemuye.

Kuva ubwo rero uwo murimo w’ubutwari Kamara yakoze umubyarira ishimwe ryamamara mu Rwanda, babona umuntu wangiriye gukora ibyo abandi bazashobora, bati: “Nabireke si we Kamara.” Ubwo baba bafatiye kuri Kamara umugaragu wa Muvunyi, wahambye Ibisumizi akabirangiza.

Hifashishijwe

  • Ibirari by’insigamigani, igitabo cya mbere, icapiro ry’ingoro y’umurage w’u Rwanda, 2005.