Kamonyi

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Akarere ka Kamonyi gaherereye mu Ntara y’Amajyepfo, gafite Imirenge 12, Utugari 59 n’Imidugudu313, gafite abaturage 328.881, gafite ubuso bungana na kilometero kare 655,5, gahana imbibe dutanu: Muhanga, Ruhango, Nyarugenge, Gakenke na Bugesera.

Akarere ka Kamonyi gafite ibintu nyaburanga bitandukanye nk’Ijuru rya Kamonyi, Ubu ni mu Murenge wa Gacurabwenge aho Umwami Yuhi II MAZIMPAKA yari atuye. Umuhungu we Cyirima Rujugira waje kujya gutura ku musozi wa Gaseke ubu ni mu Murenge wa Kayenzi. Hari n’ishyamba ahashyingurwaga abami i Muganza mu Murenge wa Karama.

Kamonyi ifite amabuye y’Urugarika n’ibirombe by’imicanga bikoreshwa mu bwubatsi butandukanye, gafite amabuye amabuye y’agaciro atandukanye nka: Colta,Gasegereti.

Kamonyi ni Akarere keramo igihingwa cy’imyubati ku buryo hahujwe ubutaka ku buso bugera kuri ha 2800 muri gahunda y’Imbaturabukungu ndetse hari no gukorwa umujyi wa Kamonyi uzava i Runda ukagera mu Murenge wa Gacurabwenge ahari kubakwa inzu ya “ Télécentre”

Kamonyi ifite ahantu nyaburanga hatandukanye kandi hakwiye gutezwa imbere ngo hashobore kubyazwa umusaruro mu buryo bw’Ubukerarugendo. Kubijyanye n’inyubako hari gukorwa umujyi wa Kamonyi, hubatse inyubako nshya z’Imirenge ndetse no gutuza abaturage mu buryo bw’Imidugudu hamaze gukatwa imihanda n’Ibibanza ahateganyijwe kubakwa imidugudu.

Icyerekezo ni uko mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere umujyi wa Kamonyi uzaba ugaragara, hubatse Kigali Medical University na Hopital Training, hubatse inganda ziciriritse zitunganya imyumbati, izitunganya Carrières kandi ab aturage bazaba batuye mu Midugudu.

Ubuzima

Akarere ka Kamonyi Kitaye gukingiza abana indwara zitadukanye zikunze kubanduza kandi hakanagabunuka imirire mibi y'abana ituma bandura indwara. Hatangijwe nagahunda yogufasha abagore batwite kubyarira kwa muganga.

Akarere ka Kamonyi kandi kahagurukiye gukangurira abaturage bako kwipimisha agakoko gatera SIDA ku bushake. Hari gahunda yokurwanya malaria n'izindi ndwara zibyorezo kuburyo abaturage bagera kuri 86% barara munzitiramibu.

Abaturage bose barashishikarizwa kugira ubwisungane mu kwivuza, kuringaniza urubyaro, kubyarira kwa muganga, kugira isuku mu ngo, kunywa amazi meza asukuye. Akarere kandi karateganya kwongera ubushobozi ibitaro, ibigo nderabuzima, na za farumasi hongerwa abaganga babaga, abaforomo, ibitanda n'ibindi byaba bikyenewe

Hifashishijwe