Kicukiro

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Kicukiro
Kicukiro ni kamwe mu turere 30 tugize u Rwanda. Gaherereye mu burasirazuba bushyira amajyepfo y'Umujyi wa Kigali. Kicukiro igizwe n'imirenge 10 ariyo Gahanga, Gatenga, Gikondo, Kagarama, Kanombe, Kicukiro, Kigarama, Masaka, Niboye na Nyarugunga.

Mu majyepfo, Kicukiro ihana imbibi n'Akarere ka Bugesera mu Ntara y'u Burasirazuba; Mu majyaruguru hari Akarere ka Gasabo kari mu mujyi wa Kigali. Mu burasirazuba hari Akarere ka Rwamagana mu Ntara y'u Burasirazuba; mu burengerazuba hari Akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Imirenge igize Akarere ka Kicukiro

Akarere ka Kicukiro kagizwe n'imirenge icumi. Muri yo hari Umurenge wa Gahanga ugizwe n'ahahoze ari Rwabutenge, Kagasa na Gahanga, Umurenge wa Gatenga ugizwe n'ahahoze ari Gatenga na Nyarurama, Umurenge wa Gikondo, Umurenge wa Kicukiro, Umurenge wa Kigarama ugizwe n'ahahoze ari mu Kigarama na Kimisange, Umurenge wa Masaka ugizwe n'ahahoze ari Masaka, Ayabaraya na Rusheshe, Umurenge wa Niboye n'Umurenge wa Nyarugunga.

Imibare y'abaturage n'imiturire

ImirengeUmubare w'abaturageUmubare w'imiduguduUmubare w'utugari
Gahanga15164416
Gatenga27431334
Gikondo25186193
Kagarama16556153
Kanombe31185494
Kicukiro17966214
Kigarama34455395
Masaka27156466
Niboye22663423
Nyarugunga31522293
Byose hamwe249,28433441

Imibare y'abaturage hakurikijwe igitsina n'imyaka

ImyakaAbagaboAbagoreBose hamwe
58%Abagore7%15%
5-1412%12%24%
15-3421%24%45%
35-598%7%15%
60 +1%1%2%
Yose hamwe49%51%100%

Hifashishijwe