Kigeli IV Rwabugiri

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Ingoma ya Rwabugiri

Umwami Rwabugiri
Nk’ uko tubikesha amateka, Kigeli IV Rwabugili yari mwene Mutara II Rwogera na Murorunkwere. Yimye guhera mu mwaka w’ 1853 kugera mu w’ 1895. Ubusanzwe yitwaga Sezisoni, ariko izina rya Rwabugili aza kuryambura mwene Gaceyeye w’ Umwenegitore, akaba yari muramu we kuko yari yararongoye umukobwa wa Mutara II witwaga Nyiramirabuke. Ni umwe mu bami b’ u Rwanda rwo hambere bimye igihe gishyize kera, kandi yaranzwe n’ amatwara. Izina Rwabugili rero rikaba risobanura Nyirububasha, kuko ngo ubugiri bisobanura ububasha. Uyu Mwami rero akaba yararyatse uwo mugabo kubera ko yari igihangange cyane nk’ uko turi buze kugenda tubibona, ngo ni uko yumvaga ko nta wundi ukwiye kwitwa iryo zina, ahera ko amwita Rwakageyo riramuhama. Hari undi mugabo witwaga Rwabugili, mwene Nyarwaya-Nyamutezi, na we abona ko atagomba kwitiranwa n’ Umwami, ni ko kurimwambura amwita Nyamahe, amwitiranije na mukuru we.

Nyuma y’ umuganura wo muri Kamena 1853, Umwami Mutara II Rwogera yaratanze, ariko ngo akaba yari yarabujije abiru kuzamenyesha umugabekazi Nyiramavugo Nyiramongi urupfu rwe, ngo kuko yari yaranze kunywa kandi atagomba gusigara nyuma yo gutanga k’ Umwami. Mutara amaze gutanga, ni bwo Rwakagara musaza w’ umugabekazi yamusomesheje amata menshi cyane, aba aramwishe. Iyi ngoma ya Mutara ni yo yarangije igikorwa cyateguwe cyo gutsinda i Gisaka, igihugu byari bihanganye. Ariko u Rwanda rwatakaje ikirwa cy’ ijwi, bitewe n’ uko ubwo Abanyejwi bari bamuzaniye amakoro nk’ uko babigenzaga buri mwaka, yarayanze ategeka ko bayasubizayo kuko inzuzi zasanze Umwami adakwiye kwakira ayo makoro kandi agiuye gutanga. Ijwi rero ryahise ryigomeka, rivuga ko nta mpamvu yo kuruyoboka kuko ritamenye icyihishe inyuma yabyo. Ingoma yakurikiyeho yahuye n’ingorane zo gutakaza abantu benshi mu ntambara yo kwigarurira Ijwi, nyuma Umwami na we aza kuyigenderamo ubwo yari mu nzira ariyeye ngo arigandure.

Ibya Nkoronko

Uyu mugabo Nkoronko yari murumuna w’ Umwami Mutara III Rwogera, ariko yari akomeye cyane kurusha Umwami. Nk’ uko byari akamenyero, hagati yo gutanga k’ Umwami no kwimika undi hanyuragamo iminsi ine. Abiru babiri ni ko gutumira Nkoronko bati: “Umwami yari mukuru wawe, none tubwire uwo yasize avuze ko azazungura ingoma.” Ubwo bagira ngo bamugushe mu mutego wo kuzatangwa n’ Umwami uzakurikiraho. Undi ni ko kubabwira ati: “yasize avuze ko azazungurwa na Nyamwesa.” Ubwo ba biru babiri bashakaga kjo abiru bose baba abagabo b’ amagambo ya Nkoronko. Abiru bose bati natcyo twongera ku magambo ye. Bahera ko batumira Sezisoni na nyina byihutirwa.

Abiru batinyaga ko hashobora kubaho intambara mu gihugu yo kurwanira ubutegetsi kuko Nkoronko yari umuntu akomeye, biza no gukubitiraho ko yari yameneye akabanga Nyamwesa ko ari we ugomba kuba Umwami, kandi yari ari ku ruhande rwe cyane. Ibi byose byatumye abiru bateguza ingabo zikomeye, bakeka ko hashobora kuba intambara. Abatware b’ ingabo bari bashyizwe imbere ni Nyirimigabo ya Marara se wa Nturo watwaraga Intaganzwa, na Nyantaba ya Nyarwaya-Nyamutezi umwuzukuru wa Nyiramuhanda awri umutware w’ izitwaga Nyaruguru.

Iminsi ine ishize, igikomangoma Nkoronko yaratangaye ndetse biramurakaza ubwo yabonaga bazanye ikimasa cy’ umukara gito kuko Sezisoni na we yari umwana ugihagatiye. Icyo kimasa cyari icyo gukuraho uruhu rugakurwamo umwambaro bitaga umugangu uwagombaga kwimikwa akarwambara mu izina ry’ Abanyarwanda bose, kandi inyama zacyo zikaribwaho n’ abaje muri uwo muhango, izisigaye zigatabwa kure, mbese nka wa muhango wa pasika y’ Abisiraheli. Nkoronko ni ko kubabaza igituma bazanye ikimasa gito kandi Umwami ari umugabo ukuze, abiru bamubwira ko atabisobanukirwa kandi ko bitamureba. Nkoronko yahise agira ubwoba abura aho arigitira abonye Sezisoni atambuka imbere y’ abantu yambaye umugangu. Yahise yibuka uruhare yagiye agira mu byari bimaze iminsi biba, amenya ko yashutswe ni uko amenya ko ibye byarangiye.

Nyamwesa wari wabwiwe na Nkoronko ko ari we uza kwimikwa, abonye ko himitswe Sezisoni yahise ahunga yambuka Akanyaru ahungira i Burundi, ariko Nkoronko abonye ko umugore we Murorunkwere ari we ubaye umugabekazi yizera ko nta cyo yazamutwara.

Ishingirwa rya Rwabugiri

Kanjogera umwe mu bagore ba Rwabugiri
Rwabugili amaze kuba ingimbi, abiru bibwiye ko nta mwami ubaho adafite umugore, ni ko kumumushakira. Baragurije abakobwa b’ Abakonokazi kuko ari bo bagombaga gukomeza kuba abagabekazi, inzuzi ziba zirirabura habura n’ umwe. Babonye habuze umukobwa, bahisemo kuraguriza abagore, inzuzi zerera Nyiraburunga wari umugore wa Gacinya ka Rwabika rwa Gahindiro wari utuye i Gasava hafi ya Kagugu ho mu mujyi wa Kigali. Uwo mugore yari afite abana batatu, ari bo Rutalindwa, Karara na Baryinyonza, abatahana kwa Rwabugili. Kugira ngo bajijishe hatazagira umenya ko Nyiraburunga ari we uzaba umugabekazi w’ ubutaha, abiru bashyingiye abandi barumuna ba Nyiraburunga babiri, aribo Nyiramarora wari ukiri umukobwa, na Nyiramparaye wari wararongowe na Ruhanga rwa Muvunyi bafitanye umwana umwe witwa Muhigirwa, baramumwaka. Abo bana bose uko ari bane (batatu ba Nyiraburunga n’ umwe wa Nyiramparaye), bazanywe kwa Rwabugili bitwa abana be nk’ uko umuco wari umeze. Abo bagore bose bari bene Nzirumbanje, musaza w’ umugabekazi Murorunkwere. Ni ukuvuga ko bari babyara ba Rwabugili.

Ikindi cyaha cya Nkoronko

Turetse ikosa Nkoronko yakoze mu iyimikwa rya Sezisoni, yongeyeho icyaha gikomeye cyo kubeshyera Umugabekazi ko yatwitswe inda n’ umugaragu we witwaga Seruteganya, ndetse ashuka n’ abagore b’ Umwami bose uko ari batatu ngo bazemeze iyo nkuru y’ impuha y’ uko nyirasenge ari na nyirabukwe atwite, kandi cyaraziraga ko yongera kuryamana n’ umugabo nyuma yo ku ba umugabekazi. Muri aba bagore harimo na nyina wa Rutalindwa wagombaga kuzaba umugabekazi ari we Nyiraburunga. Hari n’ aho Umwami Rwabugili yabakoranije arababaza ati: “Ko umugabekazi ababyaye nk’ uko ambyaye kuko ari nyogosenge kandi akaba na nyokobukwe, mushobora kumbwira kandi mukambwiza ukuri niba atwite cyangwa adatwite?” abagore babanza gusuhuza umutima, nyuma bati: “Aratwite rwose.” Byageze n’ aho Nkoronko yoshya Nzirumbanje musaza w’ umugabekazi na we arabyemeza, ariko igitangaje kandi giteye urujijo ni uko na Karamira, wa mwiru washatse kugusha Nkoronko mu mutego wo kuzatangwa na Rwabugili, yari ari ku ruhande rwe yemeza ko umugabekazi atwite.

Uyu Seruteganya ngo Nkoronko yamuzizaga ko yagabanye inyana 30 zanyazwe mu Mpororo, maze Nkoronko akazisaba uyu mugabekazi akazimwima. Ubwo Sezisoni yari amaze gushoberwa n’ iyo nkuru y’ uko nyina atwite, yatumye Nkoronko kumenya by’ imvaho niba ari byo. Ni uko Nkoronko ageze i Mbirima, yasabye umugabekazi kumwambarira ubutuku (ubusa bw’ abakomeye) gno yihere ijisho. Undi ati: “Ndeba rwose ndi uwawe nk’uko byahoze, ntabwo ntwite barambeshyera (Ntabwo umugabekazi yari azi ko ari Nkoronko wahimbye iyo mpuha).” Nkoronko ati: “Abantu ni babi barakubeshyera, koko ndabibonye ntabwo utwite.”

Nkoronko akigera ibwami, yahaye Umwami raporo amubwira ko umugabekazi atwite kandi ko inda ari imvutsi. Sezisoni ni ko guteranya abakuru ababaza ikibazo cy’ amarenga yumvikana, ati: “Inzoka yizingiye ku munwa w’ igisabo wagira ute?” Na bo bati: “Wakubita inzoka utababariye igisabo.” Abandi barimo Rwakagara bati: “Washukashuka inzoka n’ icumu ikava ku gisabo, maze ukabona kuyica igisabo kigasigara ari gitaraga.”

Ubwo Umwami yahise yohereza ingabo I Mbilima zirimo abakomeye nka Nkoronko na Nyagahinga se wa ya ntwari kabuhariwe mu Ngangurarugo Nyilingango n’ abandi ngo bajye kuzana umugabekazi maze bice Seruteganya. Bageze mu nzira benda kugera yo, abari mo Nkoronko bazi ko umugabekazi adatwite, baribaza bati nituzana umugabekazi tukica Seruteganya maze bikazagaragara ko yarenganye kandi n’ umugabekazi yambitswe urubwa, ntituzashira? Ni bwo bahisemo gutera mu kivunge kugira ngo napfa mu he kuzamenyekana uwamwivunnye cyangwa uwatwitse urugo yari arimo. Uko biri kose ariko ntabwo Nkoronko yari kuzahonoka icyaha cy’ uko yabeshye Rwabugili ko inda y’ umugabekazi ari imvutsi.

Ubwo Seruteganya yabonaga igitero kije, yavuze n’ ijwi rirenga ati: “Ndabizi iki gitero ni njye gishaka, none nimuze mutware umugabekazi wanyu maze nipfire.” Ajya no mu nzu abwira umugabekazi ati warankamiye, sinabona bakwica. None sohoka bakujyane njye nipfire. Bamushyize ku ngoyi noneho ahamagara abateye ati nimuze mutware umugabekazi. Bahera ko bohereza batatu mu bari bateye, ari bo Rwakigarama rwa Nyamushanja; Ibare rya Gihamire w’ Umwenegatambira na Rutaremara na Rutaremara mwene Ndagano w’ umunyiginya w’Abaka. Ubwo ba bagabo binjiraga mu nzu ngo bazane Murorunkwere, bahise bicwa n’ abantu ba Seruteganya, kandi umuhungu we witwaga Murangira asogota inkota ingobyi yarimo umugabekazi agira ati: “ni umuhungu wawe utwicishije, nta we dufite wo kuzaduhorera none nawe pfa.” Nguko uko umugabekazi yatanze, ubwo abari bateye kwa Seruteganya inzu ye bayiha inkongi, apfana n’ abahungu be Sebugigi, Murangira, Mutwaranshuro na Ndengera.

Abari bateye batahanye ibwami inkuru mbi ko umugasbekazi yazize inkota, kandi Rwabugili yari yabihanangirije ko bagomba kwirinda ikintu cyose cyatuma ahagwa. Umwami akimenya itanga rye, yahise azabiranywa n’ uburakari, noneho bikubitiyeho n’ uko yahise amenya ko nyina bamubeshyeraga abibwiwe na Rwingondo wari umuja we, ndetse n’ umuramboi warabyerekanaga kuko wari ucyoswa, ahita atangiza iperereza ngo amenye uwahimbye icyo kinyoma, ariko cyane cyane ashingira ku bamushubije ko iyo inzika yizingiye ku munwa w’ igisabo ugomba gukubita inzoka utababariye igisabo.

Mu by’ ukuri, abo Rwabugili yiringiragaho inama ni bo bari abagambanyi. Ibi ahanini usanga ari uko batari bazi ingaruka byagombaga kugira. Nkoronko we yari yibabarijwe n’ ukuntu umugore we yamusuzuguye akamwima inyana z’ inzirungu akazihera Seruteganya, bisa n’ ibivuze ko asigaye amumurutisha. Abandi bakuru nabo byarabababaje kui buryo ari nayo mpamvu umwiru mukuru Karamira, na Nzirumbanje sebukwe w’ Umwami ndetse n’ abagore be batatu babyitabiriye. Bakaba ngo bari bazi ko nibimenyekana ko Seruteganya yurira igisasiro cy’ umugabekazi azatangwa maze ubutoni bw’ intamenyekana nka Seruteganya bukagenda nk’ ifuni iheze. Byaje reor kugenda uko batabitekerezaga, kuko benshi barimo n’ umugore w’ Umwami wagombaga kuzaba umugabekazi batanzwe bakicwa, Nzirumbanje musaza wa Murorunkwere na we aratangwa, Karamira ndetse n’ abandi bacibwa mu Rwanda. Mu batanzwe, Nkoronko ni we wapfuye nyuma kuko inzuzi zamwimanye bitewe n’ uko yari umwana w’ abami babiri Gahindiro na Nyiramavugo, wongeye ho ko yanabaye se wa Rwabugili. Inzuzi rero zemeje ko agomba kugwa i Burundi bityo akaba umutabazi. Ibwami ni ko gutegura igitero bise icyo mu Lito kwa Rugigana, ari cyo Nkoronko yagombaga gutabaramo n’ ingabo ze zitwaga Inzirabwoba, maze bagera ku butaka bw’ u Burundi abari ku mugambi bagahita bamwica, ariko Rwampembwe rwa Nkusi ya Gahindiro wari uri muri uwo mugambi aramuburira bituma agendera kure abagombaga kumwica, ni bwo igitero cyanyaze inka gusa kiratabaruka.

Ubwo Rwabugili yari mu rugo rwe i Rwamaraba ahahoze ari muri Musambira (ubu ni muri Kamonyi ho mu Ntara y’Amajyepfo), aza kumenya ko Rwampembwe ari we wamennye ibanga maze arabisha ndetse urugo rwe arurindisha impunyu zari mu mutwe w’ ingabo witwaga Ishabi ku buryo na Rukangabayombe rwa Rutendeli wari usanzwe ari umutware w’ urwo rugo yananiwe kurwinjiramo. Iryo terabwoba ryari iryo kugira ngo hatagira uwinjira iwe akamukuramo igitekerezo cyoi gutanga Rwampembwe na nyina, kugira ngo amucishe bugufi cyane na we yumve icyo kubura bivuze.

Bitewe n’ uko Rwampembwe na nyina nab o bahoze batuye i Musambira hitwa i Buharo bwa Remacu, Rwabugili yoherejeyo umugabo witwaga Rwatambuga ngo agende amuzanire Kabyaza nyina wa Rwampembwe aboshye, bityo mbere y’ uko Rwampembwe apfa hakabanza nyina. Rwatambuga wari wasezeranijwe ibihembo bikomeye na Rwabugili igihe azanye Kabyaza aboshye, yaragiye amenera Rwampembwe ibanga ndetse amubwira ko atatinyuka kuboha nyina ngo amushyire Rwabugili. Ubwo baraye aho mu nkera y’ imihigo, mu gitondo bohereza abantu bata Rwampembwe ku ngoyi bamu zanira Umwami. Hashize akanya, Rwatambuga na we aba arahageze. Rwabugili abonye ko atazanye Kabyaza, ni ko kumubaza ati: “Nawe wabaye umugome?” Rwatambuga aramusubiza ati: “Ugushuka gukora ibyo ni we mugome.” Ubwo Rwatambuga yahise yicwa, nyamara Kabyaza yari yiyahuye bamaze no kumushyingura. Rwabugili ni ko guhindukurira Rwampebwe aramubwira ati: “Ubu ngiye kukuburanisha nutsinda ndakurekura.” Rwampembwe ati: “Kumburanisha ni byo byari kubanza mbere yo kumboha, none ubu isi yose yamenye ko Rwampembwe yaboshywe. Nemeye kuburana ngo ndekurwe nkakomeza kubaho Rwatambuga amaze gupfa ari njye azira, naba mbaye imfurta mbi.” Rwabugili ahita atanga itegeko baramwica.

Kubera uburyo Rwampoembwe yari umuntu wubashywe cyane mu gihugu, urupfu rwe rwateeye ubwoba benshi bituma biyahura. Mu biyahuye harimo umukecuru w’ umunyacyubahiro witwaga Nyakjazana bahimbye Uwantege, wahoze ari umugore wa Gahindiro, wari utuye ku musozi wa Jali akaba yari nyina w’ igikomangoma Rwabika se wa Gacinya, yiyahurana n’ abagaragu n’ abaja bari mu rugo rwe. Ibyo byabaye mu mwaka w’ 1873, maze muri Nyakanga 1874 mu kirere cy’ u Rwanda haboneka Nyakotsi (Comète de Goggia), bayihimba Rwakabyaza kuko bakekaga ko ari umuzimu wa Kabyaza nyina wa Rwampembwe uteye.

Kugeza icyo gihe, Nkoronko yari akiriho baramutinyiye ingabo ze zitwaga Inzirabwoba. Nyirimigabo yari yaragiriye Umwami inama ko amuteye hapfa ingabo nyinshi ku mpande zombie kandi zose ari ize. Umwami ni ko gukoresha uburyo bwo kohereza intumwa kuri buri ngabo yo mu Nzirabwoba ngo iyibwire iti: “Kuva kera, Umwami yifuje ko uza mu ngabo ze z’ Ingangurarugo. None ndagira ngo umbwire icyo ubitekerezaho mbone icyo njya kumusubiza.” Byageze ighe Inzirabwoba hafi ya zose ziva kuri Nkoronko, asigara yigunze iwe i Ngoma ya Nyagisozi ahahoze ari Komini Mugina, kandi Umwami amushyiraho abantu bamurinda ngo adacikira i Burundi.

Ariko muri icyo gihe, Rwabugili yari yaratabaye i Butembo, aza gutabaruka ajya mu rugo rwe i Rubangera, Nkoronko arabimenya yigira inama yo kumusanga yo ngo azagwe i Bwami ku mugaragaro aho kugwa mu rugo nk’ imbwa. Ubwo yari agituruka i Ngoma ageze ku wundi musozi, abona urugo rwe baruhaye inkongi kugira ngo bamwereke ko abatasi b’ ibwami bamucungira hafi. Nkoronko gaeze i Gishwero ahahoze ari muri Komini Mushubati, ahahurira na Mbonyuwontuma mwene Murengezi, umutware w’ Imvejuru, atabarutse ku rugamba i Butembo, aramufata aramurarana ahita atuma i Rubengera ko yafashe Nkoronko. I Bwami bamutegetse ko ajya kumutsinda i Nkotsi na Bikara ku karwa kari mu Kanyaru mu ruhande rwerekera i Burundi. Ubwo Nkoronko yagombaga gupfana n’ abahungu be bose uretse iwitwaga Ndangamyambi wababariwe n’ i Bwami kugira ngo azajye aterekera abazimu b’ iwabo. Abapfanye na se ni Rukangankagwe, umwe Rwogera yahaye Nkornko na we akamuha Rwabugili wari ukiri Sezisoni igihe baguranaga abana; Mpigamakondo; Mesarubango; Kibuje na Ntizimurinda. Ubwo bari bajyanye Nkoronko aho agomba kwicirwa, yatumyeho i Bwami ko niba batishe Mbonyuwonkunda watinyutse kumushyira ingoyi ku maboko, u Rwanda ruzagerwaho n’ amahano akomeye. Muri uko kwezi, umutware Mbonyuwonkunda yaratanzwe arapfa kugira ngo adateza amakuba mu gihugu. Nguko uko Nkoronko wari warifurijwe na Rwogera kuzatangwa n’ Umwami uzamukurikira, yatanzwe hashize imyaka isaga 20 yose, akaba ari na we wa nyuma mu bagombaga guhorerwa umugabekazi wari umaze imyaka isaga 10 atanze. Ikindi ni uko Nkoronko ari we wari usigaye mu bahungu ba Gahindiro.

Ubutwari bwa Rwabugiri

Rwabugili yabaye Umwami w’ ikirangirire n’ igihangange, atsinda amahanga mu bitero byose bigera kuri 16 yagiye agaba, ni na we mwami wagaruriye u Rwanda ibihugu byose byashoze bitegekwa na Gihanga. Rwabugili yatanye mu mitwe n’ abarwanisha imbunda mu Nkole, mu gitero cyiswe icy’ imigogo, arabatsinda.

Iherezo rya Rwabugiri

Rwabugili yabaye Umwami ukomeye, ariko nta byera ngo de kuko amakosa yakoze yagiye akurikirana ingoma ye. Yishe amategeko yo ku bwiru bituma urubyaro rwe ruyishyura amaraso yarwo. Abiru bavugaga ko iyo abavandimwe barwaniye ingoma, urwo aba ari urubanza rusumba abantu! Icyo gihe baburanira Imana bakoresheje imiheto, uwo Imana yemeye agatsinda. Dore amakosa atanu yakoze, ari nayo yatumye habaho intambara yo kurwanira ingoma ku Rucunshu:

  1. Yimitse Rutalindwa kandi atari umwana we bwite, ahubwo ari uwa Gacinya ka Rwabika mwene Yuhi Gahindiro, kandi ubwiru bwaravugaga ko Umwami ari we ugomba kubyara undi Umwami, bukongeraho ko Umwami yibyaraho Umwami umwe. Rutalindwa yari umwuzukuru wa Gahindiro, ntabwo yari uw’ Umwami uri ku ngoma.
  2. Ubwiru bwateganyaga ko nyina y’ ugiye kwimikwa iyo yapfuye atorerwa undi mubyeyi w’ umugore ujya mu cyimbo cya nyina akaba nyina w’ umutsindirano, kandi yagombaga kuba uwo mu muryango wa nyina. Urugero, Ndabarasa yima, nyina Rwesero yari yarapfuye maze atorerwa umugabekazi w’ umutsindirano witwa Nyiratunda, kuko se na nyina ba Rwesero bavaga inda imwe na nyina ba Nyiratunda. Rwabugili rero yatoreye Rutalindwa umugabekazi utari uwo mu muryango wa nyina, kuko nyina yari umukonokazi kandi Kanjogera wabaye umugabekazi yari umwegakazi.
  3. Ubwiru bwateganyaga ko umugabekazi w’ umutsindirano agomba kuba adahekeye Umwami umwana w’ umuhungu. Rwabugili yatoreye Rutalindwa Kanjogera kandi afite umuhungu yabyaranye n’ Umwami ari we Musinga.
  4. Rwabugili kandi yatumye baramu be ari bo Kabare na Ruhinankiko bamenya ubwiru kandi cyari ikizira ko umuntu wo mu muryango w’ umugabekazi cyangwa umuvandimwe w’ Umwami abumenya.
  5. Ikindi ni uko Rwabugili yimitse Rutalindwa ngo bimane kandi umuhango nk’ uwo wari wemererewe abami bitwa Cyilima na Mutara gusa.

Rwabugili ubwo yakoraga ibi, abiru bamugiriye inama ko ibyo akora ari amakosa arabananira. Umwiru umwe witwaga Bibenga yahise avuga ko atazongera kubonana na Rwabugili, ahita ava i Bwami yigira iwe ntiyagaruka kuko yavugaga ko nta Mwami w’ amanyanga. Rwabugili umutima waramuriye, amutumaho intumwa ngo azibwire icyo atekereza ku iyimikwa rya Rutalindwa. Kubera ko umwiru yari afite ubudahangarwa, yahise azituma ngo zibwire Rwabugili ziti: “Mbere wari Kigeli cya Rwogera, none ubu uri Kimali cya Rurenge.” Kimali yamugererani je na we ni Umwami wa nyuma w’ ingoma y’ Abasinga, se akaba yari Rurenge wakoze amakosa ku ngoma ye bituma ingoma y’ Abarenge ihirima.

Mu by’ ukuri, Rutalindwa ntabwo yari yemewe n’ itegeko-nshinga ryagenderwagaho icyo gihe ari ryo bwiru, kandi ryo ntabwo ryicwaga ngo bicire aho kuko ryari rifite imbaraga z’ ingengakamere. Iyo urebye ukuntu Rutalindwa yari afite amahirwe yo kunesha intambara akirangaraho, ukareba ukuntu yari yararwaye amavunja yishimisha urujyo akaba yari yaranatangiye kubyibuha birenze urugero ku buryo yihagarikaga mu nzu, yabonye ko ingoma yamurashe. Byongeye ko yatsinzwe intambara, bigaragara ko Imana itamuhisemo.

Ubwo Rutalindwa yimikwaga ku wa 22 Ugushyingo 1889, habayeho ubwirakabiri bwatwikiriye aka karere ariko kandi ni ubwirakabiri bw’ ingoma nyiginya. Iyo ngoma yagombaga kwinjira mu ntambara yo ku Rucunshu nyuma y’ imyaka irindwi, aho ingoma yitwa Icyumye (igihugu cy’ umuntu umwe) yakongokanye na Rutalindwa, naho Kalinga yari yaratangiye gufatwa n’ umuriro kuko yahiye igisembe, ba Kabare barayarura bayizimisha amata. Kuva Icyumwe yashya na Kalinga igashya igisembe, igihugu nticyongeye kuba icy’ umwe, cyabaye icya benshi n’ abazungu barimo, ndetse bigeze kuba ari bo bafite uruhare runini ku cyahoze ari icy’ umwe.

Rutalindwa yaje gutanga atwikiwe mu nzu ku Rucunshu hamwe n’ abandi bari kumwe na we. Ni ho hakomotse imvugo ngo byacitse, bakoresha berekeza kuri iyo nkongi yakongoye ibintu bigacika ku musozi wa Rucunshu mu Marangara hafi y’ i Shyogwe ku musozi wa Rukaza. Ni ukuvuga ko byahindutse ivu. Hari m’ Ugushyingo gushhyingira Ukuboza mu mwaka w’ 1896.

Hifashishijwe

  • Ibyo ku ingoma z' abami b' u Rwanda unyuze ku muzi w' Abasuka,Nyirishema Célestin,2008