Kurya ubunnyano

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Byabaga ari ibiryo by'ubwoko butandukanye bya kinyarwanda
Umuhango wo kurya ubunnyano ,wakorwaga umwana amaze iminsi 8 avutse.Bafataga amasuka y’udufuni ,bagaha abana bakiri bato,bakajya guhinga hafi aho y’urugo,iyo bamaraga guhingura bajyaga mu rugo,bagasanga babateguriye intara bashyizeho ibyo kurya.Ku ntara basasagaho amakoma ,bagashyiraho ibishyimbo bacucumiyemo imboga,kandi bagizemo utubumbe twinshi,buri mwana akagira akabumbe ke.Akabumbe kose kabaga kageretseho agasate k’umutsima.Bakazana amata y’inshyushyu n’ay’ikivuguto bagatereka aho,abana bakaza bakabaha amazi bagakaraba bakarya,bakabaha n’amata bakanywa bose uko bangana.Ng’uko kurya ubunnyano.Kubyita ubunnyano nuko babaga babigize utubumbe twinshi tumeze nk’utwo umwana annya impande zose.

Iyo bamaraga kurya ,ntibabahaga amazi yo gukaraba ,barazaga bagahanaguriza intoki zabo ku mabere ya wa mubyeyi,bavuga bati :Urabyare abana benshi,abahungu n’abakobwa”Nuko abana bakita uruhinja amazina. Abana ntibatahaga iwabo I muhira ,na nyina w’Umwana ntiyahagurukaga aho yicaye,kereka umwana abanje kunnya cyangwa se kunyara.Nyina yabaga yamuhaye amata,yamuhaye ibere,agirango annye cyangwa anyare vuba.Iyo umwana yabaga yatinze kunnya cyangwa se kunyara,bamutamikaga itabi akaruka,bakabona kugenda.Kugenderaho ni ugusurira umwana nabi,agapfa.Ubwo buryo akaba aribwo buryo bwo kurya ubunnyano bwakoreshwaga mu Rwanda rugari rwa Gasabo.

Mu Ngoma y’I Gisaka cy’Epfo na hamwe mu Buganza,abana bafite akabyino babyinaga,bajya gusuka ku nsina ibyo bakuye ku kiriri.Insina akenshi yabaga ari iy’inyamunyo.Haza abana umunani,bane b’abahungu na bane b’abakobwa,bose b’amasugi(bafite ba se naba nyina ).Barazaga bagakikiza urutaro (intara) bayoreyeho ibyo ku kiriri,bakayiterurira rimwe bagenda urunana bakabyina ngo :Bwerere yavutse,bwerere yakura,bwerere yavoma ,bwerere yasenya (yatashya),bwerere yahinga…..Bagasuka ku nsina gavuga ngo :Dore aho nyoko yakubyariye”Bakajya no ku yindi nsina babyina kwa kundi.Batanga insina ebyiri cyangwa se eshatu,bagasukaho ibyo ku kiriri.Insina basukagaho ibyo ku kiriri(ibyo basigaje barya ubunnyano) yerekanwa n’umugore washashe ikiriri.Insina iba iy’umwana ababyeyi bazira kuyimunyaga.Iyo ari umukobwa agashyingirwa kure,igitoki cyayo barakimugemurira .

Uwo munsi babaga bashakiye umwana ingobyi 2 iy’uruhu rw’inka n’iy’uruhu rw’intama,bakazimukozaho,kugirango imwe nibura bamuheke mu yindi.Iyo babigenjeje batyo bukeye bakamuheka muyo batamukojejeho icyo gihe ,imusurira nabi,agapfa.Umwana w’uruhinja iyo afite mukuru we,ku munsi wo gusohoka baramumuhekesha,kugirango bazahore barutana,umukuru ntarutwe na murumuna we,bitewe nuko tyazingamye. Icumu n’ingabo n’umuheto ,cyangwa ishinge umugore yasohokanye,babimanika mu ruhamo rw’umuryango,kirazira kubijugunya gusa.


1. Kwita izina cyangwa guterura umwana

Iyo bamaraga kurya ubunnyano,umwana yanyaye akanannya,bwamaraga kwira abana bagasubira iwabo.Umugore agasasa,noneho agataha ku buriri akararana n’umugabo we,ariko umwe akirinda umdi.Igihe cyo mu museke,umugabo akabwira umugore ngo naze baterure umwana (gukora imibonano mpuzabitsina).Barangiza umugabo agasohoka akajya hanze,yava hanze,akaza agasanga umugore yamushyiriye intebe mu irebe ry’umuryango.Iyo umugabo yaterurega umwana atavuye hanze ,ngo biba ari ukumuvutsa ibyiza akazaba imbwa,akazapfa atagize icyo yimarira.Nuko umugabo akaza akicara ku ntebe ati :Mpa uwo mwana yewe wa mugore we”Umugore akamuhereza umwana.Se w’Umwana akamusimbiza agira ati :Kura ujye ejuru ,nkwise kanaka”.Umugore nawe iyo ashatse yita umwana izina.Ajya kumwita izina ,akagira ati :Nnya aha,nyara aha,nkwise kanaka”ubwo akita umwana izina.Akongera ati :Nnya aha,nyara aha,nkwise kanaka “Izina rihama na none ni iryo umwana yiswe na Se.


2. Impamvu nyamukuru yo kwita umwana izina

Abakurambere bacu , bari bafite ubugenge n’ubucurabwenge bwo kwita umwana izina,kwita izina byagendanaga ahanini n’impamvu z’ingenzi zikurikira:

  • Bitaga izina bakurikije igihe barimo bamubyara

Iyi mpamvu yagendanaga nuko imibereho y’umuryango uwo mwana avukamo yifashe mu gihe uwo mwana yavukaga,bikagendana kandi nuko Igihugu kifashe muri rusange.Niyo mpamvu bafatiraga ku bintu byinshi,birimo: -Uko babanye n’abaturanyi,niba babanye neza ,ugasanga baritaba Mugenzi,Nkundabagenzi,Ngirabakunzi, n’ayandi.Baba batameranya neza ,niho wasangaga bita ba Ntamuturano,Sibomana,Mpitabazenga,Mpitabanyika n’ayandi. -Uko mu gihugu byifashe.aha bafatiraga ku mutekano ,bakita ba Ntambara,Rugamba ,aho amashyaka aziye bita ba Murwanashyaka,Mukashyaka n’ayandi.Izo akaba ari ngero z’ibanze ,naho muri ikigika habamo amazina menshi.Imvugo bakoreshaga niyo bakunze kwita “Kugenura”ari naho hava amazina y’amagenurano.Usibye ko amazina yose yaba meza cyangwa mabi ,yose aba afite icyo bahereyeho bayita.

  • Bitaga umwana izina bitewe nicyo bamwifuriza ko azaba

Abanyarwanda kandi,bitaga umwana izina bitewe nicyo bamwifuriza ko azaba.Aha niho wasangaga babita ba Ntwari,Mutunzi,Mukire,Cyogere ,n’andi nk’ayo.Aha niho wanasangaga bita umwana izina ry’intwari runaka yabayeho kugirango nawe azabe yo,niho wasangaga amazina nka Ndoli,Rwabugili,Mpilimbanyi,Kamananga, n’ayandi.Muri make amazina bitaga umwana ,yabaga ari ayo kumwifuriza imigisha y’uburyo bwose.

Icyo tutakwirengagiza aha ,nuko bashoboraga kwita umwana izina, rikazamukururira imivumo mu minsi yo kubaho kwe yose,aha niho havuye ya mvugo ikoreshwa kenshi igira iti :Izina niryo Muntu”.Iyo umwana umwise Rubebe,aba Rubebe nta kabuza,wamwita izina ry’umuntu mubi wabayeho cyangwa w’indwanyi,igihugu akakiyogoza.Iyo wamwitaga izina rijyanye n’uburyo utabanye neza n’abaturanyi ,nabyo byamugiraga ho ingaruka mbi mu mibereho ye bakaba banamugirira nabi ,kuko nta kavuro babaga bamutezeho.

  • Umwihariko w’Amazina amwe n’amwe

Hari amazina yakundaga kugira umwihariko wayo.Ayo mazina ni nk’ayo bitaga abana bavutse ari impanga,aho bakungaga kubita ba Gakuru na Gatoya.Hakaza n’ayo bitaga umwana wavutse ari uwa Karindwi,aho bamwitaga Nyandwi,Rwasa,Nyamwasa n’ayandi.Umwana wa Munani,bakamwita Minani,Nyaminani,n’andi.Uwacyenda Bakamwita Nyabyenda,Mwenda n’ayandi,Uwa cumi bakamwita Macumi n’ayandi,naho uwa cumi n’umwe ari we wakunze kuba ihame ryo gucura kw’abagore bo ha mbere ,bakundaga kumwita Misago.Hakaba n’amazina yabaga afite umwihariko w’amazina utarakundaga kubaho kenshi,w’abana babaga barapfushije ba Se ,bakabasiga mu nda,niho wasangaga babita ba Misigaro ,Bisigara n’ayandi.

Ng’iyo imvano yo kurya ubunnyano mu Rwanda rwo ha mbere,ng’iyo impamvu nyamukuru yatumaga bita abana bavutse amazina.