Mucyurabuhoro

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
.
Mucyurabuhoro yari umugaragu w’umunyanzoga wa Mashira, agatura ku Gasoro na Mutende mu Nduga (ahahoze ari mu Ntara ya Gitarama). Ubwo Mibambwe Sekarongoro arwana n’Abanyoro, batangiye kurwanira mu Kabasanza ka Runda na Gihara muri Rukoma (ubu ni mu Karere ka Kamonyi ho mu Ntara y’Amajyepfo), barakotana cyane Abanyarwanda batirimura Abanyoro babageza I Nyagisozi cya Ngoma mu Mayaga ya Mugina (Intara y’Amajyepfo), bagandika aho. Ngo baharwaniye amezi agera muri abiri. Abanyarwanda bari bateye Abanyoro babaturutse inyuma, ngo ni cyo cyatumye babatsindira mu Bwanamukari. Ni na cyo kandi cyatumye abasigaye muri icyo gice cya Butare ari inkomamashyi babita batwa Indara, ni ryo jambo ryamamaye mu Rwanda hose kugeza magingo aya bagira bati: “ni zo Ndara izi!” Baba bacira umugani ku Banyoro basigaye mu Rwanda n’intara basigayemo yitwa Indara.

Sekarongoro amaze kunesha Abanyoro umujugujugu umwe, Abanyarwanda bageze ku Gasoro na Mutende barananirwa. Ni bwo uwo mugabo Mucyurabuhoro w’umunyanzoga wa Mashira yumvise ko Sekarongoro n’ingabo ze bamazi gucumika ku Mutende, akoranya Abanyakinene bose abikoreza inzoga yari yahishiye Mashira bazishyira Sekarongoro n’ingabo ze. Sekarongoro yari amaze gukomereka, ni ho hakomotse igisigo kigira kiti:

“Nkovu-imbere ku rutsike Yatuviramo imitsindo Yo gutsinda imikiko cumi.”

Nkovimbere bavugaga hano ni Sekarongoro, bivuye ku nkovu yari afite yakomerekeye mu ntambara.

Mucyurabuhoro amaze gutura Umwami inzoga, Sekarongoro abona ko nta cyo zamarira ingabo ze, ni ko gutegeka ko bavoma amazi menshi bakazifungura. Ingabo ze zikwira mu mihana yo mu Kinene zisahura imivure, basukamo za nzoga baranywa barahembuka babona gukomeza kurwana n’Abanyoro barabanesha. Ni uko Mibambwe amaze gutsinda Abanyoro, atumiza Mucyurabuhoro ngo amushimire. Amugororera Amayaga n’inka zitwa Indorero. Kuva igihe Umwami amaze kugarura Induga yose Mashira amaze gupfa, Mucyurabuhoro aba umugaragu w’Umwami. Yamugabiye ibintu bye byose, abikiramo, abirambamo, abibyariramo. Abakomoka kuri Mucyurabuhoro ba vuba, ni nka Kambanda wari sushefu wa Kayenzi mu ri Rukoma (ho mu ntara y’Amajyepfo) kugeza mu mwaka w’1959.

Guhera ubwo Mucyurabuhoro aba inkomoko y’umugani baca iyo babonye inzoga nke bakayinywana ineza, nta ntonganya, mu gitondo bakabara inkuru bagira bati: “Twahabonye inzoga ya Mucyurabuhoro, turikubura turataha.” Baba berekeza ku yo Mucyurabuhoro uyu yahaye Sekarongoro n’ingabo ze. Ubundi kandi iyo bagize bati: “Twabonye Mucyurabuhoro,” baba bashatse kuvuga ko babonye inzoga y’ineza n’amahoro cyangwa se uitarimo imisemburo ikaze. Ngiyi inkomoko y’umugani baca bagira bati: “Inzoga ni Mucyurabuhoro.”

Hifashishijwe

  • Ibirari by’insigamigani, igitabo cya mbere, ingoro y’umurage w’u Rwanda, 2005.