Muhanga

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
akarere ka Muhanga
Akarere ka Muhanga ni kamwe mu turere tugize Intara y'Amajyepfo. Gahana imbibi n'uturere twa Gakenke mu majyaruguru, Ruhango mu majyepfo, Ngororero mu burengerazuba na Kamonyi mu burasirazuba. Muhanga ifite abaturage bagera ku bihumbi magana atatu na birindwi magana atanu n'umwe (307,501), ingo ibihumbi mirongo itandatu na bine na mirongo itandatu n'eshatu(64063), kuri buri km2 hatuye 475, gafite ubuso bwa km2 647.7, igizwe n'Imirenge 12 , Utugari 63 n' Imidugudu 331. Akarere ka Muhanga kazwi cyane ku buhinzi bw'ikawa, imyumbati, imboga n'ibinyampeke.

Uburezi

Mu burezi akarere ka Muhanga gafite ibigo by'amashuli y'inshuke 98 birimo abanyeshuri 6,834, abarimu 134, amashuli (classes) 148 ugereranyije ni umwarimu 1 ku banyeshuri 2. Hari Ibigo 107 by'amashuri abanza birimo abanyeshuri 72, 320, abarimu 1,242. Ibigo 26 by'amashuri yisumbuye birimo abanyeshuri 11,190, abarimu 739. Hari n'ibigo 14 by'amashuri makuru. Hari n'ikigo cy'abamugaye n' amashuri makuru y'imyuga 2. Hashyizweho za (Clubs) Anti−SIDA mu mashuri kugirango harwanye icyorezo cya Sida mu rubyiruko, hari na Never−Again club yo kurwanya igengabitekerezo ya jenoside mu mashuri. Ibigo by'amashuri yisumbuye byose bagomba kugira ikirangantego cyerekana intego z'ikigo bityo abanyeshuri bakazimenya kandi bagaharanira kuzigeraho.

Ubuzima

Akarere ka Muhanga gafite ibigo nderabuzima 14 n'ivuriro rikomeye ry' i Kabgayi. Abaturage bitabiriye kwisungana mu kwivuza(Mituelle) abenshi bariha imisanzu ku gihe kandi neza.Gahunda zo kuboneza urubyaro ndetse n'ubundi buryo bwo kubungabunga ubuzima bwabo barabyitabira. Hari ibigo by'ubuzima 8 bikwirakwije hose mu karere kugirango abaturage be kuvunika cyangwa ngo bate igihe bashaka aho bivuriza.

Hifashishijwe