Musanze

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Akarere ka Musanze mu RWANDA, ni Akarere gafite Imisozi, Ibirunga, Parike y'Inyamanswa. Ibirunga 5 :( Karisimbi, Bisoke, Sabyinyo, Gahinga na Muhabura) bifite aho bigenda bigarukira mu Karere. Ibyo ni bimwe mu byiza nyaburanga by'u Rwanda, Ingangi zo mu Birunga zikaba arizo zituma tubona abakerarugendo benshi mu Gihugu.

Akarere ka Musanze kari mu ntara y’ amajyaruguru mu mujyi, ni umwe mu mijyi minini iri mu Rwanda kandi igira Abakerarugendo benshi.Ingagi zo mu Birunga nizo zituma haza abantu benshi,n'uruhererekane rw'Imisozi yo mu Birunga,ikiyaga cya Ruhondo gifite ibirometerokare bigera kuri 28.naho pariki y'ibirunga ifite ibirometero bingana na kilometerokare 60 n'Ikigo ndangamuco kiri mu KINIGI.

Abakerarugendo benshi bagenda bashaka kureba Inyamaswa ziri muri pariki 10% nibo bagenda bafite indi mishinga bagiye kureba iri mu mirenge no gufasha abantu kubona inyungu muri iyo pariki n'ibyana by'Ingangi muri pariki y'Ibirunga.

Pariki natiyonali y'Ibirunga tuyisanga mu burengerazuba bw'Akarere ka Musanze,hamwe pariki natiyonali y'Ibirunga bya Congo,n'iya gahinga ya uganda.pariki izwi kandi ko ikwiriye kubamo Ingangi.ifite ibirunga bigeze kuri 5 aribyo: Karisimbi,Bisoke,Muhabura,Gahinga,Sabyinyo, nibyo bijyize iri shyamba.

Umusozi w'ibirunga harimo ibirunga twavuze hejuru,kujyirango abakerarugendo babashe kwishima,Karisimbi n'ikirunga kiri muriyo misoziy'ibirunga ku mupaka w'U Rwanda na congo.iburasirazuba ho ibirometero 4.507 ujya ku kiyaga,Karisimbi iri hejuru cyane y'iyindi misozi.Karisimbi iherere Mikeno mu majyaruguru,Bisoke iburasirazuba, Nyiragongo iburengerazuba.Ikirunga cya Busoke kiri muri pariki natiyonali y'Urwanda na pariki natiyonali ya congo.Busoke kandi n'umwe mu misozi irimo Ingagi zishobora guteza ibibazo mbega n'umusozi udapfa kujyamo abantu.Sabyinyo nayo ir muri afurika yo hagati.

tuzamtse tukareba Gahinga,tuyisanga ku musozi w'iburunga w'U Rwanda na Uganda.Gahinga iri hagati ya Muhabura na sabyinyo,ariko niyo ntoya iri muri izo eshatu.pariki nasiyonali y'Ibirunga bya Mgahinga bayise Umusozi,n'abakerarugendo bashobora kuwuzamuka ku rwabo ruhande.

Hifashishijwe

www.musanze.gov.rw