Mutara III Rudahigwa

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Mutara III Rudahigwa
Umwami Mutara wa III Rudahigwa (Charles Léon Pierre) Yavukiye i Nyanza, mu Karere ka Nyanza, mu intara y’Amajyepfo muri Werurwe 1911. akaba ari mwami wa mbere w’u Rwanda wimye ingoma kandi se akiriho, hari ku ya cumi Nyakanga 1931.

Ni umwana w’Umwami Yuhi IV Musinga na Nyiramavugo Kankazi Redegonde,akaba yarashyingiwe Gicanda Rosalie. Mutara III yimitswe ku ngoma na Guverineri Voisin abifashijwemo na Musenyeri Classe ku wa 16 Ugushyingo 1931,

Ibatizwa rya Rudahigwa

Rudahigwa abatizwa
Ku wa 17 Ukwakira 1943, yabatijwe na Musenyeri Léon Classe, yitwa Charles Léon Pierre, abyarwa mu batisimu na Guverineri Mukuru wa Kongo Mbiligi na Rwanda-Urundi, Bwana Pierre Ryckmans, abatiranwa na nyina, umugabekazi Nyiramavugo Kankazi, wiswe Radegonde,akaba yarabaye umwami w’u Rwanda wambere wabati.

ubuzima bwa politiki bwa Rudahigwa

Kuva muri 1929, yagizwe umutware wa Nduga na Marangara, kugeza muri za 1950, Umwami Mutara wa III Rudahingwa yakoze politike yo kumvikana na Kiliziya Gatolika na Leta Mbiligi, kugeza n’aho atuye Kirisitu Umwami ingoma z’u Rwanda i Nyanza ku munsi wa Kirisitu Umwami ku wa 27 Ukwakira/1946.

Umwami Mutara wa III Rudahigwa yaharaniye guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda n’ubwigenge bw’u Rwanda. Rudahigwa yaranzwe no kurwanya akarengane mu butabera abigaragariza mu Rukiko rw’Umwami no mu mirimo ya buri munsi aho yirirwaga arenganura abaturage bose.

Rudahigwa yitaye cyane ku bujijuke bw’Abanyarwanda : ashinga Fonds Mutara, asaba abayezuwiti gushinga Koleji i Gatagara, bayijyana i Bujumbura iba Collège International du Saint Esprit, ashinga Ishuri ry’Abayisilamu ku Ntwari ry’i Nyamirambo, ashinga za Ecoles Laïques, ashinga Ishuri ry’Abenemutara ry’i Kanyanza anohereza Abanyarwanda ba mbere kwiga i Burayi.

Rudahigwa mu nzira yo guharanira ubwigenge bw’u Rwanda

Mutara wa III yatangiye impinduramatwara muri politike, akuraho inkuke zakamirwaga Umwami yishakira ize bwite, akuraho imirimo y’agahato yitwaga akazi, akuraho ubuhake abagaragu bagabana na bashebuja, ashaka gukuraho igitabo cy’umusoro cyanditsemo amoko, Ababiligi barabyanga, yanga « kwica Gitera ashaka gukuraho ikibimutera ». Rudahigwa yahirimbaniye ubumwe n’ubwigenge by’Abanyarwanda ku buryo Abanyarwanda batekereza ko ari intwari ikomeye mu mateka y’u Rwanda. Kandi Umwami Mutara III Rudahigwa yafashije abanyarwanda batari bake kugera ku bumenyi burambye n’ukuvuga abanyarwanda benshi bagannye ishuri babikesha Umwami Mutara III Rudahigwa.Rudahigwa kandi azahora yibukwa nk’umwe mu batumye ubukirisito bukwira mu Rwanda kuko ariwe mwami wa mbere w’u Rwanda wemeye kubatizwa aba umukirisito.

Urupfu rwa Rudahigwa

ishyingurwa rya Rudahigwa
Ubwo Rudahigwa yicwaga yari ari guteganya gukorera urugendo ku cyicaro cy’umuryango w’abibumbye i New York, muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika (USA).

akaba yaritabiye Imana mu bitaro i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi,ibyateye urupfu rwe bikaba bitarasobanutse neza. Hagati aho ibyegeranyo bitari bike bivuga ko Rudahigwa yaba yarishwe kuko yari ari mu nzira agana ku cyicaro cy’umuryango w’abibumbye aho yasabaga ko u Rwanda rwakwigobotora ingoma y’abakoloni.

Hifashishijwe

  • www.wikipedia.org
  • www.igihe.com