Mwicira Mitali Dady De Maximo

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Daddy De Maximo
Mwicira Mitali Daddy De Maximo yavutse mu 1982, ni inzobere mu mwuga wo kwerekana imideri, ni mwene Mwicira Silas na Mukamitali Marie Claire.

Ubuzima bwe bwo hambere

Yize amashuri ye y’ikiburamwaka n’abanza muri Camp Kigali igihe gito , mu 1990 hamwe n’abavandimwe be birukanwa muri icyo kigo cy’amashuli kubera gutotezwa bakomereza amashuli abanza i kinyinya.

Daddy De Maximo akiri muto
Yinjiye mu mashuri yisumbuye muri G.S.O.B Indatwa mu 1992 akiri muto cyane, afite imyaka icumi gusa kuko yari yaratangiye umwaka wa mbere w’amashuli abanza afite imyaka ine gusa kubera ubuhanga byatangazaga abantu benshi cyane bigatuma akundwa,mu mashuli yisumbuye akenshi abafurere b’abashariti (Frères de la charité) baho bajyaga bamujyana gusangira nabo. Igihe jenoside yabaga mu 1994, bari batuye i Kinyinya, ijyana abe nawe arokokera hato.


Daddy yinjira mu gisirikare

Ingabo z’inkotanyi zafashe iwabo tariki 27 Mata 1994. Icyo gihe yahise ajya mu gisirikare cyazo, muri batayo ya gatatu yabaga mu ngoro inteko ishingamategeko yakoreragamo ( C.N.D). Ntibyatinze bajya ahahoze ari muri Gisenyi mu Bigogwe, Kamutwa, Mundende, Kabuhanga, Rwerere no mu birunga, amarayo igihe kigera ku myaka 2.

Mu 1996, abari bakiri bato mu gisirikare(ba Kadogo), basubiye mu mashuri, we ajya muri Kadogo school y’ahahoze ari muri Butare. Muri Nzeli 1996, yakomereje amashuri muri ETO Kibuye.

Igitero cy’ abacengezi ku Kibuye

Tariki ya 22 Kamena 1998, ahahoze ari muri Kibuye, bisi yari itwaye abanyeshuri 246 bari bavuye mu biruhuko basubiye ku masomo, yarashwe n’abacengezi harokokamo 41 gusa, muri abo Dady de Maximo yari arimo. Kugira ngo arokoke amasasu yabo bacengezi, yitangiwe n’umunyeshuri bari inshuti cyane wakomokaga ahahoze ari Cyangugu witwaga BAHIZI icyo gihe yamugiye imbere amuseseka mu ntebe za bus amuryama hejuru amasasu yose arashwa BAHIZI Emmy mu mugongo no mu mutwe amugwa hejuru.

Dady yamaze mu bitaro iminsi mike nyuma akomeza kwivuriza ahantu hatandukanye kuko yakomeretse bikomeye ku kaboko kimoso, nyuma y’ibyumweru bibiri, aba agiye gukora ikizamini cya leta agitsinda, afite amanota 5.6, akaba yarigaga Electricité A3. Yakomeje Electromécanique A2, ayiga neza, kuri iyi nshuro atsindana amanota menshi agera kuri 6.5.


Imirimo Daddy yakoze

Muri Mutarama 1999, yatangiye akazi muri radiyo y’abadage Deutsche Welle i Kinyinya, akora nk’ushinzwe kwakira amajwi avuye ku cyicaro cyayo aciye kuri satellite, akanayohereza hirya no hino kw’Isi (OPERATEUR Emetteur). Icyo gihe akaba ku mugoroba yarigaga muri ETO Muhima. Ni muri uyu mwaka wa 1999 yatangiye kwiga kwerekana imideri(Modelling), yiga muri Promode ya Rosalie GICANDA nyuma amukorera nk’umumannequin(abamamaza imyenda n’ibindi) imyaka igera muri 3.

Hagati aho yashakishaga ubuzima akora ibiraka byo kwakira abashyitsi (protocole) no kwamamaza muri RWIGASS Cigarettes Company.


Nyuma yatangiye kwigira amasomo ya kure (Etudes par correspondance), mu kigo kiba mu Bufaransa kitwa Educatel, arangiza A1 muri 2003, akomereza muri Ingéniorat A0 muri Electricité industrielle aho yarangije muri 2005.


Nyuma yo gukora ibizamini byinshi ahantu hatandukanye, ntabashe kubona akazi kandi bitamuturutseho nkuko yabidutangarije bitewe n’ikimenyane no kuba atari umwana uzwi ni ukuvuga umwana wa naka ukomeye yabujijwe amahirwe niko guhitamo kubika impamyabushobozi ze mu kabati agatangira kugerageza impano imana yamuhaye , yatangiye kugerageza guteza imbere impano ze zinyuranye. Muri zo harimo izijyanye n’umuco nyarwanda nko guhimba,kongera inyongeragaciro mu rurimi rwacu, gukora ibitaramo n’ibindi byinshi.


Mu 2004, Dady de Maximo yasezeye muri Deutsche Welle yari amazemo imyaka 5 kubera itotezwa ryarangaga abadage basuzuguraga bakanatoteza abirabura nyuma y’ibaruwa ndende ababwira ikimuri kumutima iyo baruwa yakoreshejwe na sindika y’abakozi mu gusaba kurenganurwa no kubahwa nabo bazungu bangaga abirabura kuburyo nubu muri icyo kigo Dady yahasize amateka ni nawe mukozi wa mbere wasezeye kukazi kuva 1965 Deutsche-Welle yatangira gukora ntawari warabitinyutse abandi birukanwaga kubera akarengane ntibanarenganurwe.

Yahise ajya gukora kuri Radio FLASH naho ahasezera nyuma y’amezi atatu kubera imikorere atashimaga, muri Mutarama 2005 ajya kuri Radio CONTACT FM akora ibiganiro nka “Mbigenze nte?” ,’Igitaramo nyarwanda na Contact Artist byakunzwe na benshi mu Rwanda n’ibindi.


Daddy De Maximo Mu mwuga wo kwerekana imideri (Modelling)

Daddy De Maximo ari kwerekana umuderi
Mu 2004, Dady de Maximo yatangije “Dadmax Agence” intego yayo ari uguteza imbere ishusho nshya y’u Rwanda, agashushanya imyenda, agatunganya ibitambaro akanabikoramo imyenda, kwamamaza ariko gahoro gahoro agenda atera imbere.


Mu Gushyingo 2006, i Kigali muri Serena Hotel, habaye défilé de mode yari yahawe izina rya “Mod’Afrique”, yari yahuje abakora imyambaro benshi (stylists, fashion designers), Daddy de Maximo yari afite akazi ko gutoza abamaneke (mannequins).


Muri Gashyantare 2007, yagiye muri défilé de mode ngarukamwaka ibera i Douala muri Cameroun yitwa “Afric Collection”, iba irimo abakora imyenda bazwi cyane ku isi, harimo abakomoka muri Guinée Conakry, Mali, Ghana, Burkina Faso, Sénégal, Cameroun,France,Inde,USA n’ahandi henshi, rirangira nta gihembo abashije gukurayo. Muri Gashyantare 2008, yasubiyeyo noneho kuri iyi nshuro abasha gukurayo igihembo cya gatatu muri Africa mu rwego rwa “Jeune styliste".

Ikintu cyamubabaje cyane mu buzima bw’ umwuga wekugera ubu, nuko cyane cyane mu gihe yabitangiraga, abantu batabifashe kimwe, abenshi muri bo batangiye kumusebya, bakanabirwanya, ibyo byanabaye ku bandi bahungu bakoraga modelling.

Naho ikintu kimushimisha ni uko agenda ahura n’abantu bambaye imyenda ye, yashushanyije akanadoda cyangwa iy’abandi bantu bamwiganye.Yahagarariye u Rwanda mu maserukiramuco atandukanye hirya no hino kw’isi twavuga nka Miss commonwearth,Afro-Arabe Conference,Face of Africa,African Fashion Fair...

Muri Mata 2009, yakoze défilé de mode yagaragazaga ububabare umuntu wahuye n’ibibazo byo gutemwa, akamara igihe runaka mu gihuru yihishe, yaba yaragize ku mubiri we. Iyo défilé de mode yakoze abantu benshi ku mutima.


Filimi ya Daddy De Maximo “Iy’ubusamo

Iyi filimi yitwa “Iy’ubusamo” mu Kinyarwanda, “Par le raccourci” mu Gifaransa cyangwa “By the shortcut” mu Cyongereza.

Dady de Maximo yakuze nta sekuru nta na nyirakuru agira. Akiri umwana muto, yahoraga yibaza aho bagiye, amaze guca akenge aza kumenya ko ababyara nyina, bishwe mu 1973, maze imirambo yabo irohwa mu mugezi, anamenya ko na nyina yarokokeye hato, kuko yamaze amasaha agera ku 9 ari mu mazi, aza kurohorwa n’umugiraneza woze akamurohora.

Mu 2006 nibwo yatangiye ubushakashatsi n’ubucukumbuzi ku nzuzi n’imigezi yo mu Rwanda. Ubu bushakashatsi no gukora iyi filimi byari bigamije kwerekana uko imirambo nkiyo yagiye irohwa mu migezi itandukanye, yagiye igera muri Victoria aho abarobyi b’abaganda babashije kurobamo myinshi. Yashakaga kwerekana uko yageragayo imeze inyuma, inzira yabaga yaraciye ndetse n’igihe yabaga yaramaze mu nzira. Ubu bushakashatsi yabukoreye muri Uganda, Afurika y’epfo aho televiziyo SABC Africa yari ifite amashusho yerekana iyo mirambo.

Agarutse mu Rwanda muri Nyakanga 2007, nibwo batangiye kuyikora. Iyi filimi ahanini yakozweho n’abanyarwanda. Ukuboza 2007, ajya muri Ukraine gukoresha mixage. Mu 2008, yagarutse kuyirangiza.


Mu kwezi k’Ukuboza 2008, nkuwatewe inkunga n’umuryango Prince Claus Fund w’i Bwami mu Buholandi, umwamikazi Béatrix w’Ubuholandi n’umuryango we, bamutumiye kujyayo kuyerekana no gusangira ku meza, icyo gihe yari itaranarangira neza. Nyuma ajya kuyerekana i Genève n’i Fribourg mu Busuwisi, muri Mairie ya Nantes n’ahandi mu Bufaransa, mu Bubiligi, i Kinshasa muri Congo, muri Cameroun, muri Afurika y’epfo muri congrégation y’abayahudi baho n’ahandi henshi ku Isi tudasize iwacu mu Rwanda.

Abaterankunga bayo bibanze (EXECUTIVE Producers) harimo Minisiteri y’umuco na siporo mu Rwanda, Ubwami bw’Ubuholandi,Komisiyo y’u Rwanda y’Ubumwe n’Ubwiyunge Ubuyobozi bwa Nantes, n’abandi.


Ubuzima busanzwe bwa Daddy De Maximo

Dady de Maximo akunda kuba igihe kinini yibereye iwe, iyo afite ikawa n’amata y’ifu anafite abonnement ya Dstv kugira ngo abashe gukurikirana amakuru, ibintu biba ari mahwi.

Kuri ubu arashaka kwiga kimwe hagati ya résolution des conflits, transmission de la mémoire, psychologie clinique na santé mentale,communication ku buryo agomba kugira maîtrise nyuma akagira na doctorat nkuko inzozi ze afite zibimusaba.


Hifashishijwe