Ni amaburakindi

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
.
Ni amaburakindi ni umugani baca iyo bahaye umuntu ikidashyitse ku bw'amikoro make, ni bwo bavuga ngo: "Ni amaburakindi nta cyo muhaye." Wakomotse kuri Kindi cya Manyurane w'i Bugesera, ahayinga umwaka w'i 1400.

Icyo gihe u Bugesera bwari butaraba ubw'u Rwanda. Hariho umugabo witwa Manyurane, akaba umutware ukomeye wa Nsoro Bihembe. Mu bana be b'abahungu, habyirukamo uwitwa Kindi; abyirukana ingeso nziza cyane, zituma abo babyirukanye bose bamukunda, ndetse n'abakuru bamukundira icyo.

Nuko Manyurane amaze gupfa, Kindi asigara mu ngabo za se zitwaga Abateracumu ba Nsoro. Aba umutoni w'akadasohoka, ariko ubutoni bwe ntibwamutera umurengwe, akomeza gukundwa na bose, kuko atateshukaga ku mico myiza yabyirukanye. Ubwo Nsoro Bihembe yari afite umugore w'inkundwakazi witwaga Kamatamu, na we agakunda Kindi byamushegeshe. Bukeye urukundo rumaze kumusaguka akajya yiyegereza Kindi mu bwiherero ashaka ko bashyikirana. Ariko Kindi akamugarambira, agira ati: "Sinakwiteranya na databuja, kandi yarakunze data, nanjye akankunda, akarinda kungira umuvuguruza we; mbyemeye naba mpemutse ntagikwiye Abateracumu ba Nsoro data yansigiye». Amaze kumushwishuriza, kuva ubwo Kamatamu atangira kumusarika kuko yamwanze; akajya amurega ibinyoma ku mugabo we ariko ntabyiteho.

Kamatamu abonye ko bimuburiye agambana n'abaja be, ati: «Muzagire uko mushoboye mwiyegereze Kindi, maze muzashake uburyo mumunyamburira uruhu rw'umunyehara rumuranga mu myitero, murunzanire nzabahemba». Abaja barafubaganya batoranya inzoga nziza n'abakobwa beza barabarimbisha cyane, batumira Kindi mu bwibereko bwabo ngo azaze babone icyo bamubwira. Igihe kigeze araza, asanga umuteguro ari wose n'umubavu watamye inzu yose. Agitunguka, umukwobwa umwe witwaga Mukasano bigeze kubana bakiri bato, baragirana inyana, batobana ibyondo, aramusanganira, aramusumira, ati: «Uraho mfura ya data?» Kindi yumvise Mukasano amuramukije atyo, aranezerwa aramuhobera; baramukanya uruhwererane. Mukasano yinjiza Kindi mu nzu abandi bagambanyi bateraniyemo. Baricara baraganira, bamuzanira inzoga y'ubuki bwiza cyane bw'igiti cyitwa urusinzagwa aranezerwa.

Abaja babonye ko Kindi yatashywe n'umunezero, batuma kuri Kamatamu ngo abongere izindi nzoga. Yohereza iz'intarano ku zo Nsoro anywaho. Nuko Kindi aranywa arasinda, ntiyibuka ko yangana na Nyirabuja, akomeza kwihoshya ubwo buki bw'urusinzagwa, abakobwa bamwambura rwa ruhu rwe rw'umwitero, baruha umwe muri bo arushyira Kamatamu. Arukubise amaso arishima cyane, arushyira munsi y'ibyahi ku rwuririro, ati: «Cyo genda mukomeze mumudude urusinzagwa kugeza igihe Nsoro avira mu muhigo!

Nsoro arashyira arahiguka. Umuhigo utahira kwa Kamatamu, kuko ari we wari inkundwakazi. Ibirori by'umuhigo bihetuye, Nsoro ajya mu nzu asuhuza Kamatamu, ati: «Ndeka nta myiririrwe yanjye Kindi wawe yandembeje!» Ati: «Namwihanganiye iminsi myinshi ngira ngo ntaguteranya n'umutoni wawe, none nananiwe, ati: "Umva ngitangira kuba umugeni muri uru rugo, niho na we yatangiye kunyuguga ashaka ko mumfatanya; ngumya kumwangira; none yandembeje. Aho bigeze, niba utamundinze nyohereza iwacu; sinshaka ko umfatanya n'umugaragu wawe; dore ikimenyetso ni uru ruhu rw'umwitero we yataye hano aje kumbuza epfo na ruguru, ararutse mu bakobwa bawe aho yiriwe abaduda amayoga, amaze kurengwa aransindukana, araza yicara aha ku rwuririro, ngize ngo ndamwiyamye, abadukana umwaga, uruhu araruhata."

Uruhu Nsoro ararufata, ahamagaza Kindi. Atungutse, ati: «Akira uruhu rwawe!» Kindi arukubise amaso akubitwa n'inkuba arumirwa! Nsoro akebuka umugaragu w'umugore we witwaga Radabali, ati: «Nyaze Kindi Abateracumu, n'ibye byose ndabiguhaye».

Byirirwa aho biravugwavugwa, bugorobye Kindi acika Nsoro yiyizira mu Rwanda n'abagaragu be bake. Asanga Cyilima Rugwe i Rukoma ahitwa i Gaseke mu Rutobwe (Gitarama). Bamugezeho abakira neza, arabahaka, bagubwa neza baguma mu Rwanda barusaziramo.

Ubwo amaze gucika Nsoro inkuru ikwira u Bugesera bwose: rubanda babyumvise barababara cyane, Abateracumu bo bararitsira icumu bararicurika banga kuyoboka Rudabali: bamwe bati. «Nta wundi muntu uzaduhaka tubuze Kindi cyacu, ahubwo bazatware n'ibyo dutunze byose; abandi, ariko bari bakuru, bati: "Turanga kuyoboka Rudabali biducikireho, kandi tutagishoboye gukurikira Kindi mu Rwanda, ahubwo nimureke tubabare, ariko dupfe kunywa aya Rudabali y' amabura Kindi (amata y'ubuhake bwa Rudabali kuko babuze ubwa Kindi bakundaga cyane).

Dore ko amata ubundi ashushanya umukiro usesuye; Abateracumu bayise amabura kindi, kuko umukiro wabo wagabanutse, umunsi bawuburamo Kindi ku maherere.

Nuko babuze uko bagira bagwa neza, aka wa mugani ngo: «Mbunze uko ngira iheza umwaga mu nda». Baremera bapfa kuyoboka Rudabali; ariko mu maganya yabo ntibibagirwe kuvuga ko amata barimo ari amaburakindi, ari byo kuvuga ko umukiro wabo ubuzemo ikiri ngombwa; ubuzemo Kindi n'imico ye myiza.

Kuva ubwo rero, uko imyaka igenda yigirayo, buhoro buhoro ya magambo yombi (amabura risimbura amata na kindi ryendeye kuri Kindi) yiyungamo ijambo rimwe ry' «Amaburakindi», rikavuga ikintu cyose cy'akamaro gake gisimbuzwa icyari ngombwa babuze ukundi byagenda.

Ngiyo inkomoko y'ijambo tuvuga buri jo ryitwa amaburakindi, ugira, utya ukumva umuntu wabuze icyo aha uwe gishishikaje, akamuganyira, ati: "Nta cyo nguhaye ni amaburakindi."

Gutanga amaburakindi = Gutanga ibidashamaje ku bw'amikoro make.

Hifashishijwe

  • Ibirari by’insigamigani, igitabo cya mbere (icapiro rya 3), icapiro ry’ ingoro y’umurage w’u Rwanda, 2005