Ni ishyano rya Gashyantare

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
.
Ni ishyano rya Gashyantare ni umugani baca iyo hagize ikintu cyiza gihungabanya amahoro, ni bwo bagira bati: “Ni ishyano rya Gashyantare!” Wakomotse ku mugabo witwaga Gatashya ka Gasinzigwa wari utuye kuri Nyakizu mu Bashumba (Butare), ahayinga umwaka w’1700.

Gatashya rero ngo yari umukire cyane yaranabyaye, aranatunga aratunganirwa. Igihe kimwe u Burundi bushotora u Rwanda, ingamba zombie zirambikana bararwana. Muri iryo hiriburana, Gatashya ahaba ingenzi cyane bituma agororerwa gutwara Bushumba. Amaze kuyigabana, ararabukirwa ararundisha, bituma aba umukire w’ikirenga. Hanyuma ubukire bumaze kumusaga, akoranya ingaboa n’abagaragu be arababaza ati: “Uwo mubona duhwanije ubukire mu Rwanda ni nka nde?” Baramusubiza bati: “Uwo musigiye ni Cyilima musa, uretse ko agutambukije ingoma!”

Ni uko gatashya abyumvise aranezerwa cyane, ahera ko akoranya rubanda rusanzwe rwo muri ako gace nab o ababaza kwakundi, bamusubiza nk’aba mbere kubera akoshyo babakakiyemo. Noneho Gatashya arushaho kwishima, ni ko kongera gukoranya abatware be na rubanda rundi arababwira ati: “Ubwo mwabonye ko maze kuringanira na Cyilima, icyo antebeje kikaba ari ingoma gusa! Noneho nanjye ndashaka ibirori bihimbaje cyane, kandi muntoranirize ukwezi gutandukanye n’ukwa Gicurasi (kuko ari ko ibirori by’Umwami byakorwagamo), maze nanjye abe ari ko nzajya nkoramo ibirori.” Abatware na rubanda barabyiyumvira, batoranya ukwezi kwa Gashyantare ngo abe ari ko ari ko Gatashya azajya akoramo ibirori nk’ibyo kwa Cyilima bikura Gicurasi.

Bamaze guhamya ukwezi kw’ibirori, i Bwami barabimenya, babigira ibanga baranuma kugira ngo bitamamara bigakengesha Gatashya. Byibera aho, ukwezi kwa Gashyantare kurashyira kurataha. Gatashya ararika igihugu cya cyose cyo mu Bashumba, agena n’umunsi ibirori bizaberaho. Ubwo abatasi b’i Bwami na bo barabimenya baritegura. Kwa Gatashya binikiza ibirori, bazana inka zo mu gihugu cye zose, abaturage abagabo n’abagore barakubita baruzura, mbese Bushumba yose irashika ntihasigara n’iyonka, bahururiye ibirori byo gukurira Gashyantare kwa Gatashya.

Ni uko bamaze guterana binikije ibirori, iz’i Bwami ziba zirahasesekaye zisakiza igihugu cya Bushumba, zigita mu rukubo ziragitikiza: zinyaga inka n’amatungo magufi, imyaka zirasahura, Gatashya n’ingabo ze barafatwa, icumu rirahoga mu Bushumba bivuye kuri ibyo birori byo gukura Gashyantare bigana gukura gicurasi kwa Cyilima. Bihinduka ishyano, kuko byari bije guhungabanya umutekano w’igihugu, nyuma bigahitana abantu benshi ku maherere. Ryabaye irya Gashyantare kuko nyirabayazana Gatashya yabiteguye muri uko kwezi, icyo kiza kubangamira amahoro yahindaga mu ngo za rubanda, maze uwari uyafite ati: “Ni ishyano rya Gashyantare”, abigera kuri Gatashya wahungabanije amahoro y’igihugu muri Gashyantare.

Kugusha ishyano rya Gashyantare=kubuzwa amahoro ku maherere.

Hifashishijwe

  • Ibirari by’ insigamugani, igitabo cya mbere (icapiro rya 3) icapiro ry’ ingoro y’ umurage w’ u Rwanda