Ntarindwa Diogène

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Ntarindwa Diogène
Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome ni umukinnyi w`amakinamico ndetse akaba ari n`umuntu usetsa(comedian) w`umunyarwanda. Yavukiye i Burundi mu mwaka w`1977 aho umuryango we wari warahungiye ubwicanyi bwo mu 1959.

Atome mu gisikare

Akiri ingimbi yaje kwinjira mu ngabo zari iza FPR –inkotanyi zabohoye u Rwanda mu mwaka 1994.Ntarindwa Diogène akaba yarababajwe cyane nibyo yabonye muri jenoside akiri umusirikare, nibwo yafashe icyemezo cyo kuba umuvugizi atangariza abantu mu makinamico no mu dukino dutandukanye iby`iryo sanganya.

Mu mwaka w`1996 yinjiye muri kaminuza y`u Rwanda i Butare mu ishami ry`amategeko ari nako agaragara cyane mu makinamico atandukanye mu itorero ry`ikinamico ryo muri kaminuza ya Butare.

Atome mu mwuga wo gusetsa abantu

Yagaragaye mu ma kinamico ya Koulsy Lamko, Corps et voix, paroles rhizome. Nyuma yaho yakomeje kugaragara mu bitaramo ahantu hatandukanye muri iryo torero ry`ikinamico rya kaminuza y`u Rwanda.

Mu mwaka wa 2002 yaje kwerekeza mu gihugu cy`Ububiligi mu mugi wa liège gukurikira amasomo mu byitwa art dramatique.

Atome ari gukina muri Forum y' Imbuto Foundation
Nubwo rero uyu atome yari azwi cyane mu by`amakinamico abantu benshi mu Rwanda ntibari bamuzi. Yagaragaye cyane mu mwaka wa 2008 muri forum y`Imbuto Foundation aho yerekanye agakino avuga ku murimo aho yasekeje abantu cyane yerekana ko abantu bamwe bata umwanya mu bidafite akamaro aho bagakoze icyo bashinzwe. Uyu mukino abantu benshi barawukunze. Ikindi ni uko amwe mu magambo yagiye akoresha nka ba gasumuni, kanakuze dativa, mwampaye amashyi mwa bantu mwe,asigaye akunze gukoreshwa n`abantu cyane.

Hifashishijwe