Nyarugenge

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
aho Nyarugenge ihereye
Nyarugenge ni kamwe mu turere tugize u mujyi wa Kigali kazwi cyane mu mateka nk’ishingiro ry’umujyi wa Kigali.Akarere ka Nyarugenge gafite imirenge 10 ariyo: Nyarugenge, Nyamirambo, Nyakabanda, Kanyinya, Kimisagara, Kigali, Mageragere, Gitega, Muhima na Rwezamenyo,kakaba gafite Utugari 47.

Nubwo Nyarugenge ari Akarere ko m’Umujyi wa Kigali, abaturage bo mu Mirenge ya Kigali, Kanyinya na Mageragere bafite ubuzima bw’igiturage,abo baturage barahinga kandi ingufu bakoresha mu gutegura ibiribwa ni inkwi naho abaturage bo mu Mirenge isigaye batunzwe ahanini n’imirimo y’abatuye Umujyi, ni ukuvuga imirimo ihemba amafaranga.

Ubukerarugendo

zimwe mu nyubako zigize Nyarugenge
Nyarugenge ifite ahantu nyaburanga hatandukanye ariho aha hakurikira:
  • Site touristique ya Mwurire : (inzu izajya yakirirwamo abagenzi)
  • Igiti giteye amatsiko cyo mu bigabiro bya Rwabugiri/Rugarama
  • Umusozi wa Mwurire/Rugarama
  • Mera neza/Katabaro
  • Ibigabiro bya Rwabugiri/Mwendo
  • Mu kona ka mashyoza (aho nyabarongo ihurira n’akanyaru)/Runzenze
  • Ikirenge cya Ruganzu/Ntungamo
  • Akana ka Mageragere/Ntungamo
  • Muganza/Kimisagara
  • Ishyamba rya Gasharu/Gasharu
  • Ibuye rihetse irindi/Nyabugogo
  • Inzu ya RICHARD KANDT/Akabahizi
  • Ishyamba rya Nyamweru/Kanyinya
  • Gereza ya Kigali bakunze kwita 1930 /Kabeza

Hifashishijwe