Nyir'amaso yerekwa bike

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
.
Nyir'amaso yerekwa bike ni umugani baca iyo bashaka kumvisha umuntu ko agomba kwibonera ibimwatamiriye, akishakira uko azabikika, niho bagira bati: "Nyir'amaso yerekwa bike ibindi akirebera!" Wakomotse kuri Semugaza mwene Ndabarasa, se wabo wa Yuhi Gahindiro, ahasaga umwaka w'i 1700.

Semugaza n'Ingabo ze, Urukatsa, zifatanije n'iz'ibwami, bamaze kunesha Ibigina babitsinze i Mwendo wa Kiryango ho mu Kabagali (Gitarama), atabaruka rubanda bose bamushima; bavuga ko yarwanye ku muhungu wabo Gahindiro, ba se wabo bandi bashaka kumurwaniriza ingoma (kuyimwambura). Ubwo biba aho bimara iminsi bose bashimagiza Semugaza. Bukeye Rugaju rwa Mutimbo aba umutoni wa Gahindiro akadasohoka. Noneho Rugaju n'inshuti ze bateranya Semugaza n'ibwami bavuga ko ari we ushaka kwambura Gahindiro ingoma. Semugaza ariko ntiyabimenya, kuko ibwami bamufataga ku maso bakamutonesha. Biba aho bityo, bigeze ubwo babihurahura; batangira kuvuga ko Semugaza agiye gutangwa, ariko bakungamo bagaya ibwami kuko bagiye kugira nabi; bati: "Aba bagiye kwica Semugaza kandi ari we wabakijije Ibigina baranguha!"

Inkuru igumya gusakara hanze, Semugaza ntiyagira agashweshwe kabyo amenya. Bukeye umugaragu we Rukubita rwa Ruzimiza arabimenya; abimenyera ku ibuga ashoye inka. Ubwo rubanda babonye izo nka za Rukubita zishotse barazitangarira, bati: "Ubu rero Semugaza ibwami nibamara kumutanga, Urukatsa rukagabanwa n'undi, uriya mugabo ubwo ari umutoni we bazamunyaga asubire ku bukene bwe! Semugaza ngo yari yarakijije Rukubita, ari umukene cyane.

Nuko amagambo yose bavuze Rukubita ayata mu gutwi, akura inka ze. Bukeye arazinduka asanga sebuja i Rubona rwa Gihara, niho yari na Gahindiro; niho bari batuye. Agezeyo ajyana Semugaza ukwe, aramubwira, ati: "Rubanda bose baravuga ko ibwami bakwanze. Semugaza ntiyabyitaho; ati: "Banyanze mu buryo ki ko niviriye ibwami nonaha ! Nyirayuhi (nyina wa Gahindiro) ntamaze kumpa n'inka y'imbyeyi bari bamutuye! Byibera aho ntiyabyitaho, akomeza kwemeza ko ari impuha; ati : "Ibwami bampora iki, n'ibintu maze kubakorera bizwi na rubanda base!

Biba aho urwango rukomeza gutumba, bukeye Rukubita bimwanga mu nda; ajya gukeza Gahindiro avuga ko yanze Semugaza. Rugaju aramusohoza. Ubwo ibwami barishima kuko babonye Rukubita akazabarehereza ingabo za Semugaza zikamuvaho. Impamvu yabibateraga ni uko batinyaga gutanga Semugaza akiri kumwe n'Urukatsa; babonaga ko bidashoboka kuko Urukatsa rwari intwari cyane.

Nuko Rukubita muri iryo joro yakeje, ahagabana inka z'imbyeyi. Mu gitondo arazishorera azereka Semugaza, ati: "Dore ko utagira ihinyu: ubu kandi na bwo uracyabihinyura! Izi si inka nahawe na Gahindiro mubeshye ko nakwanze? Na none Semugaza akomeza kwinangira yanga kubyemera. Haciyeho iminsi, ibwami bahamagaza Kabano ka Kazenga umuhungu wabo wa Semugaza, baramuca. Semugaza ajya kwa Gahindiro asanga Nyirayuhi aramubaza, ati: "Ndakubaza icyo waciriye Kabano" Nyirayuhi aramwihorera. Semugaza arinjirwa. Agize ngo arahaguruka, inkoni iramucika igwira ingoma irarangira. Nyirayuhi yirengagiza ko ari Semugaza, yibarisha nkana ati: "Ninde wishwe n'ingoma ?" Ubwo noneho Semugaza amenya ko yanzwe. Abwira Nyirayuhi, ati: "Ariko ushirika ubwoba; uzi ko ndi umugabo wanyu mukuru, kandi nkubitiyeho no kuba umutware w'Umwami, none uratinyutse ngo nishwe n'ingoma ? Nyirayuhi aririndagiza, ati: "Sinari nzi ko ari wowe mba nkuroga" Semugaza aramubwira, ati: "Urabeho! Iki gitutsi untutse nzajya kukirwarira i Kiburara na Nyakayaga!"

Nuko Semugaza ahera ko ahaguruka aracika ajyana n'Urukatsa. Umugani wamamara mu Rwanda ubwo umuturutseho, kuko Rukubita yamweretse inka agabanye kuri Gahindiro ntiyemere ko bamwanze, akabibonera ku gitutsi kimwe rukumbi Nyirahuyi yamututse; cyo kwicwa n'ingoma: ni yo Nyir'amaso yerekwa bike, ibindi akabyibonera! Bisobanura ko umuntu muzima bamucira amarenga gusa, ahasigaye akaba ari we wicukumburira ibimwatamiriye.

Kuba Nyiramaso werekwa bike = Kwibonera ibikwatamiriye.

Hifashishijwe

  • Ibirari by'Insigamigani, Murihano Benedigito, 1978.