Parike y'Akagera

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Zimwe mu nyamaswa ziboneka muri Parike y'Akagera
Parike y’Akagera iherereye mu burasirazuba bw’u Rwanda ku mupaka warwo na Tanzaniya, ikaba iri ku buso bungana na kilometerokare 1200. Yubatswe mu mwaka w’ 1934 mu rwego rwo kurinda inyamaswa n’ ibindi binyabuzima biyikubiyemo. Iyi parike yitiriwe Umugezi w’Akagera utemba unyura mu gice cyayo cy’iburasirazuba aho usuka amazi mu biyaga bitandukanye bihari, ikinini muri byo kikaba ari Ikiyaga Ihema. Ibiyaga byose biherereye muri iyi parike, hagati yabyo hagiye hari urufunzo, kuburyo ibiyaga n’urufunzo bingana na 1/3 cya Parike yose.

Nyuma ya 1994, igice kinini cy’iyi parike cyaje gutuzwamo Abanyarwanda bahoze hanze y’ igihugu. Bitewe n’ibura ry’ubutaka, mu w’1997 uruhande rwayo rw’iburengerazuba rwongeye gukatwaho inzuri zihabwa Abanyarwanda bahungukaga icyo gihe. Muri rusange, iyi pariki yakuwe ku buso bwa kilometerokare 2500 bugezwa ku buso ifite kuri ubu. N’ ubwo muri iki gihe urwuri rwiza rw’ umukenke rubarizwa inyuma y’ imbibi z’ iyi pariki, igice gisigaye cyayo kigizwe n’uruvange rw’ibisiza by’akataraboneka muri Afurika.

Mu mwaka w’ 2009, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere n’Umuryango Uhuza Amaparike muri Afurika (African Parks Network), basinyanye amasezerano y’imyaka 20 (ishobora kongerwa) yo gucunga Pariki y’ Akagera. Hashyizweho kandi Ikigo gishinzwe gucunga iyi Pariki (Akagera Management Company) mu mwaka w’ 2010, nk’ ishami ryunganira imicungire y’iyi pariki. Mu myaka irenga itanu iri imbere, miliyoni icumi z’ amadorari y’ Abanyamerika ziteganijwe ku mushinga wo gutunganya iyi parike, harimo kuyubakira uruzitiro rungana na kilomatero 120, kongeramo intare ndetse n’ isatura zo mu karere.


Hifashishijwe

Akagera National Park, Wikipedia


Ku zindi mbuga

African Parks Network