Pariki ya Nyungwe

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
pariki ya nyungwe
Nyungwe ni pariki iherereye mu majyepfo y’ uburengerazuba bw’ u Rwanda munsi y’ ikiyaga cya Kivu, ku mupaka w’ u Rwanda na Burundi. Iyi pariki yashinzwe mu mwaka w’ 2004, ibarirwa ku buso bwa kilometerokare 970 zigizwe n’ ishyamba ry’ inzitane, urugano, ibyatsi, ishyamba risanzwe n’ uburabyo. Iyi pariki yegeranye n’ umujyi wa Cyangugu uri ku birometero 54 uturutse ku mupaka w’ uburengerazuba bw’ u Rwanda.

Umusozi wa Bigugu uri mu mbibi z’ umupaka w’ iyi pariki. Iyi pariki ibumbatiye isoko ya Nili, umugezi muremure ku isi.

Ubuzima w’ Inyamaswa Zirimo

Nyungwe ibumbatiye inyamaswa z’amoko atandukanye. Ibi bituma iyi pariki iba iya mbere ikwiye kurindwa muri Afurika. Iri shyamba riherereye mu karere gahuriramo biogeographical zones nini nyinshi, ndetse na terrestrial biomes z’amoko atari amwe, bikaba ari imbogamizi ku nyamaswa n’ibimera by’amoko anyuranye. Iyi pariki icumbikiye amoko 13 y’inguge atandukanye (25% by’izo Afurika ifite zose), amoko 275 y’inyoni, amoko 1068 y’ibimera, amoko 85 y’inyamaswa z’inyamabere, amoko 32 ya amphibian n’amoko 38 y’inyamaswa zikururuka. Inyamaswa nyinshi muri izi zivuzwe hejuru, ni izishobora kuba mu gace kamwe gusa zitimutse, ziboneka mu gice cya Rifuti y’ikiyaga cya Albert. Ubushakashatsi bwagaragaje ko umubare w’inyamaswa endemic ziri muri aka gace ni munini kuruta uw’iziboneka ahandi muri Rifuti y’ikiyaga cya Albert

Amoko Y’inguge Zibonekamo

Inguge zisanzwe (Pan troglodytes) Colobus Angolensis Ruwenzori, Inguge zo mu bwoko bwa Hoest (Cercopithecus l'hoesti), Inguge zo mu bwoko bwa Silver (Cercopithecus doggetti), Inguge zo mu bwoko bwa Gold (Cercopithecus kandti)), Inguge zo mu bwoko bwa Hamlyn (Cercopithecus hamlyni), Inguge z’imirizo itukura (Cercopithecus ascanius), Inguge zo mu bwoko bwa Dent’s Mona (Cercopithecus denti), Inguge zifite umubiri woroshye (Chlorocebus pygerythrus), Olive Baboon (Papio anubis), Inguge zifite imisaya y’ikigina (Lophocebus albigena), Common Chimpanzee (Pan troglodytes), Adolf Friedrich's Angola Colobus (Colobus angolensis Ruwenzori), L'Hoest's Monkey (Cercopithecus l'hoesti), Silver Monkey (Cercopithecus doggetti), Golden Monkey (Cercopithecus kandti), Hamlyn's Monkey (Cercopithecus hamlyni), Red-tailed Monkey (Cercopithecus ascanius), Dent's Mona Monkey (Cercopithecus denti), Velvet Monkey (Chlorocebus pygerythrus), Olive Baboon (Papio anubis), Grey-cheeked Mangabey (Lophocebus albigena),

Ibiti birindwi bitangaje biboneka muri Pariki ya Nyungwe

-Ni ibiti byiza cyane utapfa gusanga ahandi,

-Bimaze imyaka myinshi cyane muri Parike ya Nyungwe,

-Bivura indwara nyinshi zirimo; Ubugumba bw’abagabo, Igifu, Kanseri ya Prostate, Amarozi, Diyabete, kunyara ku buriri n’izindi.

1.Umuko :(Cyangwa Erthrina Abysssinica ) Iki giti ngo kimaze imyaka myinshi cyane muri Pariki ya Nyungwe, ndetse kandi gikungahaye ku buvuzi butangaje kuko kibasha kuvura indwara zitandukanye zirimo; Imitezi, Ubushye, Kuribwa mu ngingo, Ibikomere, Ibisebe, Mburugu n’Uburwayi bwo mu ngingo.

2. Umuturirwa : (Cyangwa zanthloxylum Gilletti) Iki giti mureba hano nacyo kiboneka muri iyi Pariki gikungahaye mu kuvura indwara zitandukanye zirimo; Ibicurane, Maraliya, Igituntu, Ibibyimba, n’Uburwayi bw’amenyo.

3.Isununu: (cyangwa Crassocephalum Vitellium) Nkurikije uko nabonye iki giti n’ukuntu nabonye gikungahaye ku buvuzi cyane cyane mu bibazo bikunze gusenya ingo, reka nsabe abagabo batandukanye bazanyarukire yo maze bihere ijisho wenda hari icyo byabamarira. Iki giti ngo kivura cyangwa kigabanya umuvuduko w’amaraso mu mubiri, ariko cyane cyane ngo mu kuvura ubugumba bw’abagabo kirebaho, mbese ngo iyo umugabo agikoresheje yari ingumba; Ikibazo cye gisigara ari amateka.

4.Umugote (cyangwa Syzygium Guineesse). Iki giti nacyo ngo ni ubukombe muri Parike itagira uko isa ya Nyungwe, kivura indwara ebyiri arizo Amibe ndetse n’amarozi.

5.Umusengesi (Cyangwa Myrica Salicifolia) Umusengesi nacyo ni ikindi giti gifite akamaro kigaragara muri Parike ya Nyungwe, iki giti kandi kivura amarozi yo mu bwoko butandukanye, kandi ngo kuri ba bandi igifu cyabujije amahwemo babonye umuti wacyo hehe no kongera ku kirwara.

6. Umwumba (cyangwa Prunus Africana) Iki giti ni umwe mu miti ikomeye cyane ihagaragara muri iyi Pariki kuko kivura indwara zitandukanye zirimo Umuriro, Igifu, Kanseri ya Prostate, Inkorora ndetse na Diyabete.

7.Imvuvumu: ( Cyangwa Ficuc Natalenis) Umuti ukomoka kuri iki giti ni ingenzi cyane kuko ngo uwawunyoye atandukana n’indwara zimwe na zimwe zigize akaraha kajyahe zirimo Ibicurane, Inkorora, Ibisebe ndetse kandi ngo kuri ba bantu banyara ku buriri kuva bafite ukwezi kumwe kugeza ku myaka isaga mirongo itatu, iyo banyweye ku muti ugikomokaho biba birangiye, hehe no kongera kunyara ku buriri.

Canopy walk
Canopy Walk yo muri Parike ya Nyungwe,amahoteri,inyamaswa ni bimwe mubikurura ba mukerarugendo.

Hifashishijwe