Rama Kwelly

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Bideri Ramadhani uzwi nka Rama Kwelly yavutse ku itariki ya 25 Gicurasi 1980 ni umuhanzi,akora akanatunganya umuziki akaba ari mubyara w’umuhanzi P fla.

Ubuzima bwe bwo hambere

Rama kwelly(i bumoso) na Noopja mu gikorwa cyo guha ubunani abana baba mu muhanda
Rama kwelly yavukiye i Rusizi akaba avuka mu muryango w’abana barindwi, abahungu babiri n’abakobwa batanu. Kuva mu bwana bwe Rama yakundaga umuziki cyane wo muri amerika cyane cyane nka Chris Kloss ndetse na Mc Hammer. nibwo yatangiye kumva n’ingoma zakorwaga na Dr. Dre, bityo akura yumva agomba kuzaba nka Dr Dre.

Rama kwelly yatangiye ari umu DJ akaba yariganaga bakuru be babiri kuko atari amenyereye, icyo gihe hakoreshwaga ama cassette kuko CD ntizari zakamamara cyane. Mu mwaka wa 1997, yatangiye gukora mu nzu z’urubyiniriro. Rama Kwelly yaje kuba umu DJ muri cercle sportive mu mwaka w’ 1999 i Kigali. Ariko ntiyaje kuhatinda kuko yasubiye i Rusizi akomeza gukora nk’umu DJ muri Hotel top to ten. Nyuma y’umwaka umwe yakomereje I Bukavu muri Hotel Negrata. Yaje kuhava kubera intambara agaruka mu Rwanda. Muri 2002, yaje kugaruka i Kigali asanga mukuru we Bizab, Super T na Meddy 4 bo muri The Future Production (TFP), ni uku yaje kwinjira mu mwuga wo gukora no gutunganya umuziki.

Rama Kwelly mu gutunganya no gukora umuziki

Muri 2004, Rama Kwelly yakomeje gukora ingoma ariko nta mbaraga zari zifite yarazikoraga akazibika gusa kuko nawe ubwe yumvaga nta mwimerere zari zifite. Ibyo byose ntibyamucikye ingufu kugeza aho muri 2007 yaje gukora indirimbo ye ya mbere ya Mc Mahoniboni ari kumwe na Neg G the general. Rama kwelly akaba yarakomeje anaririmbana n’itsinda rya TFP mu ndirimbo nyinshi zakunzwe nka Africa, Ooh, Kigali nyarugenge, n’izindi nyinshi. Iri tsinda ryari rigizwe na Dms,Daddy Cassanova, fayçal, super T, Peterson, bizab, meddy4u. Benshi muri aba bagiye batandukana. Rama Kwelly yaje gukomereza aha muri TFP akora indirimbo nyinshi cyane zakunzwe twavugamo nka Mc Mahoniboni, P. fla, Daddy Cassanova,faycal n’abandi benshi. Nyuma muri 2009, Rama Kwelly yaje kujya ku ivuko I Rusizi kuzamura umuziki kuko hari studio imwe nayo ikorera ama chorale, nibwo yaje kujyayo abasha kuzamura urubyiruko rwaho ndetse n’abandi babashaga kuririmba. Mu ndirimbo rama yakoze akaba avuga ko indirimbo yumba akumva ziramurenze ni indirimbo yakoreye Tmk yo muri Tanzaniya ndetse na Ntaruhuka ya P.fla. Rama Kwelly we ko umuziki wo mu Rwanda umaze gutera imbere n’ubwo we abona ko ubwinshi bw’abakora bakanatunganya umuziki bushobora kwica agaciro bahabwaga kuko bigabanya umwimerere w’ibihangano.


Hifashishijwe

  • Ikiganiro Rama Kwelly yagiranye na wikirwanda.org