Remera y’abaforongo yatsinze Abanyoro kuri Ngabitsinze

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Remera y’abaforongo ni hamwe mu hantu ndangamateka mu ntara y’amajyaruguru hakaba haramenyekanye cyane ku gitero Umugaba w’ingabo z’umwami Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi witwa Forongo akaba ari na we abaforongo bakomokaho afatanyije n’ingabo ze batsindiye abanyoro ahitwa Ngabotsinze.

Aha ni mu karere ka Rulindo mu murenge wa Cyinzuzi mu ntara y’amajyaruguru y’u Rwanda hari hatuye umwami Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi hakorewe akazi katoroshye mu mirwano yari ishyamiranyije ingabo z’abanyarwanda ubwo zari zisumbirijwe n’ingabo z’abanyoro zaritsize ngo zifate u Rwanda. Hari agasozi kitwa NGABITSINZE.

Kuri ako gasozi niho ingabo z’ u Rwanda ziyobowe n’Igikomangoma FORONGO ( wakomotsweho n’Abaforongo), zahagaragarije ubuhanga mu gutegura imirwango ( stratégie de guerre). Akoresheje umubare muke cyane w’ingabo, FORONGO yacanye ikome ry’umuriro kuri ako gasozi, maze asaba abahungu be kurara banyuranamo bazunguruka uwo muriro.

Ingabo z’abanyoro zari zikambitse hafi aho zahiye ubwoba zibonye abantu baraye bazunguruka umuriro ntibarangire, zaketse ko ari benshi. Nibwo zikambuye zirahunga. Abandi nabo babakurikiza inkongi y’amacumu. Abanyoro batsindwa batyo. Ngako agasozi ka NGABITSINZE ABANYORO.

Imiryango y’abaforongo ikomoka k’ubwoko bw’abanyarwanda bitwa abasindi ikaba irimo inzu zitandukanye ari zo:

  • Abatihinda
  • Abacenshera
  • Abaraza
  • Abacya
  • Abatwari

Iyi ninayo mvano yo kwita uyu musozi Ngabitsinze kuko ingabo za Forongo zari zimaze kuhatsindira abanyoro bahita bahitirira ingabo yatsinze abanyoro.Aha hari ibintu byerekana ko higeze kuba umwami kuko hari ibiti by’imiko n’imivumu ruvumuro abasaza bahatuye basobanura ko ariho umwami Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi yari atuye.Ubu hashyizwe ibuye ry’ifatizo nk’ahantu ndangamateka mu ntara y’amajyaruguru y’u Rwanda.