Rubika

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
.
Rubika yari mwene Nkuba ya Sabugabo. Yabayeho ahasaga umwaka w’ 1400, ku ngoma ya Mibambwe I Sekarongoro I, agatura mu Kigina cya Ndiza (ubu ni mu Ntara y’ Amajyepfo, ahahoze ari Perefegitura ya Gitarama). Yari murumuna wa Mashira kuko ba se bavaga inda imwe, ngo bombi bakaba bari abahanga mu kuragura bafatanije na mwishywa wabo Munyanya. Mashira yari afite uingo eshatu: urw’i Cyubi cya Rutobwe muri Rukoma; urwo ku Ndiza ndetse n’ urwo ku kivumu cya Nyanza.

Mashira amaze kubona ko Rubika na mushiki we ari abahanga mu kuragura, abategeka kujya bakuranwa kuza iwe kumufasha kuko yagiraga abantu benshi bazaga kumuhanuza, ngo akaba yarahanuraga nijoro akangutse. Rubika na we, yarizinduraga kugira ngo aze gufasha mukuru we guhanura mu gicuku rubanda rwicuye. Uko igihe cye kigeze, yarazaga akaba ari we ukangura Mashira ariko Mwishywa we Munyanya mu mutwe we w’ ubuhanuzi akabona ko nyirarume azagirira ibyago mu nzira. Bigeze aho aramwihererana aramubwira ati: “Mubyeyi, ndagusaba ko utazajya uzinduka ujya kwa Mashira, ahubwo nutahirwa ujye urarayo kuko utahabura uburyamo cyangwa ifunguro.” Rubika ni ko kumureba ku rutugu rw’ isuka ati: “Harya ubuhanuzi ukangisha ni ubuturuka kuri nyoko?” Ubwo yavugaga mushiki we, ari we nyina wa Munyanya. Umwana yanga gutongana na nyirarume, barazibukirana barataha. Rubika ntiyamwumviye, yakomeje kujya azinduka nk’ uko yari abimenyereye.

Bukeye, mwishywa we ahengera ari kumwe na Mashira ni ko guterura ati: “Babyeyi, hari icyo nifuza kubabwira. Araterura ati: “Rero Mashira nabwiye Rubika ngo acike ku ngeso yo kuzinduka aza iwawe ngo hato atazahurira n’ ibyago mu nzira, aransembera, nyamara nabonye ko azabizira.” Mashira ni ko kubaza Munyana ati: “Mbese ibyago ubona azagirira mu nzira ijya iwanjye ni ni ibihe?” Munyana ati: “Natihana kuza kukubyutsa azahavana imbwa yiruka, kandi bizamuviramo kuba iciro ry’ imigani mu Rwanda hose atakinariho.” Maahira na Rubika baramuseka cyane, bati: “Mbese ihanura ry abakobwa ryaturutse he?” Ubwo berekezaga kuri mushiki wabo nyina wa Munyana.

Ngo haceho iminsi, Mashira ava i Cyubi yerekeza mu rugo rwe rwo ku kivumu cya Nyanza. Ageze yo ahasanga abaje kumuhanuza batagira uko bangana, ni ko gutumira Rubika ngo aze gufata igihe abone uko amufasha guhanura. Rubika araza yataba Mashira barahanura, ariko agacumbaka mu Ruhango rwaMutakara na Nyamagana, akajya avayo mu ijoro akabyutsa Mashira bagahanura, bwacya agasubira ku kiraro cye mu Ruhango.

Umunsi umwe ahageze, asanga yagemuriwe ni ko guha abagaragu be inzoga baranywa barasinda, bagiye kuryama abategeka ko baza kumuzindura. Bamaze gushyirwayo, Rubika ashigukira hejuru by’ akamenyero ke, umugono ari wose mu bagaragu be, ahamagaye ntihagira uwitaba. Ubwo hari ku kwezi, arahafata akeka ko yakerewe, abagaragu batabizi, yaruka Muyange yose yo se yashutswe n’ ukwezi agira ngo ni mu museke. Ngo agree mu Butansinda bwa Kigoma na Muyange, ahura na bihehe na rutare yazo izishoreye, ni ko kumufata ziratanyaguza ziramugabana ubuhanuzi bwa Munyana buba busohoye butyo.

Abagaragu ba Ruika bakangutse, basanga yandurutse kare. Ni ko gushyira nzira baramukurikira, bageze kwa Mashira baramuheba, bamubajije mashira abahakanira ko atigeze amuca iryera. Ubwo Munyana yari ahicaye akubita agatwenge, ati: “Wowe Mashira uko ureba ubu ibisimba ntibyamuriye!” Mashira ariyumvira mu buhanuzi bwe, ati: “Murumuna wanjye yapfuye koko.” Ubwo buba ubwa kabiri Munyana arusha Mashira guhanura, kuko n’ ubwa mbere yari yahanuye n’ ibya Nyanti. Ni uko ubuhanuzi bwa Munyana bwogera butyo, Rubika koko aba iciro ry’ imigani. Baba bumvise umuntu wazindukiye aho bakenga, bati: “Ese ni kuki yazindutse iya Rubika?” Ubwo baba berekeza ku kuzinduka kwa Rubika, kuko yahuriyemo n’ ibyago agapfa.

Kuzinduka iya Rubika rero si ukuzinduka mu museso gusa nk’ uko bamwe bajya babikoresha, ahubwo ni “Ukuzindukira aho bakenga, ahashobora kukuviramo amakuba”.

Hifashishijwe

  • Ibirari by’ insigamugani, igitabo cya mbere (icapiro rya 3), icapiro ry’ ingoro y’ umurage w’ u Rwanda