Rugamba Dorcy

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Rugamba Dorcy
Rugamba Dorcy (yavutse mu 1969), ni umuhanzi, umusizi akaba n’umukinnyi w’amateyatere Nyarwanda. Se umubyara ni umuhanzi Rugamba Cyprien naho nyina akaba Daphrose Rugamba. Ni umwana wa kabiri (ubuheta) mu muryango w’abana icumi.

N’ubwo atari umuririmbyi nka se, Dorcy RUGAMBA ni umwe mu banyarwanda bake bagize ibikorwa by’umuco nk’umwuga. Impano yo kubikunda akaba yarabikuye kuri se wari umusizi n’umushakashatsi w’intyoza, Rugamba Cyprien.

Ubuzima bwe bwo hambere

Muri 1976, yinjiye mu itorero Amasimbi n’Amakombe, afite imyaka 7 gusa. Hagati aho yize amashuri abanza muri Ecole Belge de Butare, akomereza muri Seminari nto ya Karubanda (PS Virgo Fidelis); ngo icyo yakundaga cyane mu Masimbi n’Amakombe ni ukwiyereka kw’intore.

Yagiye muri tournée bwa mbere mu mwaka wa 1991, hari muri Suisse na Belgique. Nyuma yaje gukunda cyane ibi bikorwa ndangamuco, cyane cyane ubuvanganzo nyemvugo nk’ubusizi.

Ibi bihe byiza rero byaje kurangizwa na Jenoside yakorewe Abatutsi yo muri 1994. Iki gihe akaba yarigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami rya Pharmacie. Iri sanganya ryamutwaye ababyeyi na batandatu mu bavandimwe be, hari tariki 7/4.

Ubuzima bwe hanze y’u Rwanda

Arikumwe n’abavandimwe babiri, bahise bajya i Burundi, bahava bajya i Paris. Nyuma yageze mu Bubiligi aho yatangiye gukorana na groupe yo muri diaspora yitwa Amarebe n’Imena. Yatangiye no gukoresha inyandiko n’ibihangano bya se wari utangiye gufatwa nk’icyatwa (monument national) mu Rwanda aho abantu kugeza n’ubu bagikunda indirimbo ze. Yakoranye n’umuryango witwa Groupov umukino (pièce) wiswe Rwanda 94 ukaba umara amasaha 6 yose kuwukina!

Mu rwego rwo kwihugura, yize muri Conservatoire de Liège ariko anitabira ibirori bitandukanye nka Fest Africa 2000, aho bamutumiye kuza gukina mu Rwanda muri 2004. Ahageze yahahuriye n’urubyiruko rukunda gukina ikinamico biyemeza gufatanya kugirango babashe kuba abakinnyi b’umwuga (comediens professionnels). Ni muri urwo rwego yashinze itorero ‘Urwintore’. Muri 2007 yatangiye gukina piece yiswe L’instruction akora tournée mu bihugu byinshi byo ku isi. Iyi tournée yarakunzwe ku buryo ahantu nka London ama salles yakubitaga akuzura.

Dorcy Rugamba yatangarije ikinyamakuru IKAZE mu mwaka wa 2008 ko ikintu kimushimisha mu buzima ari ukuba atunzwe n’ubuhanzi bwe ; kuri we ngo ni nk’inzozi yakabije. Bamubajije inzozi afite ubu arasubiza ati”ni Leta Zunze ubumwe za Afurika.” Abajijwe umuntu wamugiriye akamaro mu buzima bwe, yavuze ko ari se Cyprien Rugamba. Ikindi ngo we ukwemera kwe gushingiye ku buzima bwo ku isi bwonyine kuko atemera ijuru; ati “nta dini ndimo.”

Hifashishijwe

Foto za Bloody Niggers, Flickr

Ku zindi mbuga