Ruhango

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
akarere ka Ruhango
Akarere ka Ruhango gaherereye mu ntara y’ Amajyepfo, gafite ubuso bwa Km2 638,6, abaturage 282 812 ni ukuvuga abaturage 450,1 kuri Km2. Ruhango ifite imirenge 9, utugari 59 n’ imidugudu 533.

Ruhango ihana imbibi : Mu majyaruguru:Akarere ka Muhanga Mu burasirazuba:Akarere ka Kamonyi na Bugesera Mu majyepfo:Akarere ka Nyanza Mu burengerazuba:Akarere ka Karongi na Nyamagabe.

Ubuzima

Mu rwego rw'ubuzima, akarere ka Ruhango gafite ibigo nderabuzima 13 n'ibitaro bikuru bya Ruhango. Ibi bikaba badahagije ugereranyije n'urugendo abaturage nka b'imirenge ya Ntongwe na Mwendo bagomba kugenda kugira ngo bashore gukoresha ibi bigo. hakaba kandi hari n'umubare muke w’abakozi babifitiye ubushobozi na bimwe mu bigo nderabuzima bicyenewe gusanwa.

Umubare mwinshi wabaturage bamaze kwitabira mutuweri ku buryo mu mwaka w'2008 bari bamaze kugera 80% by'abaturage bose bakarere kandi 27.8% bitabiriye gahunda zokuboneza urubyaro. Abana bose bari hasi y'imyaka itano baracingiwe. Hari abaganga batano mu karere n'abaforomo 152. Hari ingamba zafashwe mubuzima, mukuzamura umuryango, no kubungabunga ubuzima bw’umwana harwanywa indwara z’ibyuririzi harimo:

  • Kubaka ibitaro bikuru bya Kinazi kukayabo kamafaranga angana na 800,000,000 z'amanyarwanda.
  • Kwubaka ibigo nderabuzima mumugi wa Ruhango,Kabagali Nzuki, Mwendo, Rubona no muri Ntongwe bijyanye akayabom ka 1,000,000,000 z'amanyarwanda.

Uburezi

Kimwe n'ahandi hose mu Gihugu, gahunda y'uburezi bw'imyaka icyenda (9YBE) yaratangijwe muri uyu mwaka w'Amashuri wa 2009 mu Karere ka Ruhango. ubusanzwe kari gafite ibigo by'amashuri yisumbuye bigera kuri 21 hkaba kandi amashuri ya ESI agera kuri atandaty(6). Byose hamwe byari bifite abanyeshuri bagera ku 64,154 muri bo, abakobwa bakaba 32,864 Ibi bigo byose byari bifite abarimu bagera kuri 1075. Muri uyu mwaka w'amashuri wa 2009, mu Karere ka Ruhango, muri gahunda y'uburezi bw'Imyaka icyenda hatangijwe ibigo bigera kuri 14, ibi bikazafasha kongera umubare w'abanyeshuri bacikirizaga amashuri yabo bakirangiza umwaka wa gatandatu, batari bafite ubushobozi bwo gukomeza mu mashuri yisumbuye yaba aya Leta cyangwa ayigenga; Ibi kandi bikaba bishimangira gahunda ya Leta y'Uburezi kuri bose(Education Pour Tous). Akarere ka Ruhango kashishikariye uburezi kuko kazi ko ariwo musingi w'iterambere. Kugeza ubu 2008 akarere kari gafite amashuri y'incuke 65 arera abanyeshuri 3,342 n'abarimu 90. Akarere kandi gafite ibigo 75 by'amashuri abanza bifite ibyumba by'amashuri 964, ariko muri byo, 301 bikaba bikemewe gusanwa. Ibi bigo byose hamwe bifite abanyeshuri bagera kuri 64,154 muri bo 32,864 n'abakobwa. Bifite kandi abarimu bagera kuri 1,075. Hari kandi ibigo by'amashuri yisumbuye 21 bifite abanyeshuri 13,406 muri bo 6,327 bakaba ari abakobwa. Akarere gafite barimu 568 mu mashuri yisumbuye, muri bo 155 bafite impamya bumenyi zi kyikyiro cya A0, 260 bafite A1, n'abandi bafite A2.

Akarere ka Ruhango kandi kafashe ingamba zokurwanya ubujiji mu karere gashiraho ibigo 69 byokwigisha gusoma nokwandika kubantu barenze 7,044 bashaje harimo abategarugori 3,583.


Hifashishijwe